Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije

Inyigisho yo ku cyumweru cya 3 gisanzwe, Umwaka C

Ku ya 27 MUTARAMA 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Neh 8, 1-4a.5-6.8-10; 

2º. 1 Kor 12, 12-30 cg. 1Kor 12, 12-14.27

3º.Lk 1, 1-4; 4, 14-21

Mwigira agahinda nk’aho mwapfushije

1. Ku munsi weguriwe Uhoraho Imana yanyu

Kuri iki cyumweru, imwe mu nyigisho YEZU ashaka kutugezaho ikubiye mu cyifuzo adufitiye cyo kubaho twishimye kuko urupfu rwatsiratsijwe. Ahora atwibutsa ko yatsinze urupfu akaba atetse i Jabiro aho yiteguye kutwakira. Mu kwitegura kuzamusanga igihe nikigera, aturinda agahinda gakomoka ku rupfu uru rusanzwe rw’umubiri ndetse n’urupfu rw’umutima.

Urupfu rw’umubiri ruratubabaza cyane kuko muri kamere yacu rwaradukomerekeje kuva kuri Adamu na Eva. Ikindi kandi, rutubabaza kuko ukwemera kwacu kukiri hasi cyane bigatuma twitekerereza gusa ibyo mu nsi maze ibyo mu ijuru dukwiye kurangamira no kwifuza bikatwihisha. Mu kwemera guke cyane, turi mu isi dusa n’abazindaye. Ni yo mpamvu urupfu rutubuza amahoro n’umutuzo.

Cyakora kubabazwa n’urupfu rwa roho byo, ni ikimenyetso cy’agatambwe kisumbuye mu kwemera. Urwo rupfu rwa roho rusobanura ikintu cyose gituma twitandukanya n’ Imana Data Umubyeyi wacu. Ni byo byabaye ku muryango w’Imana igihe Ezira abasomeye Igitabo cy’Amategeko y’Uhoraho bari barirengagije cyane cyane igihe bari baramaze batataniye mu mahanga ya kure. Ayo magambo y’Uhoraho yabasomewe n’ibisobanuro bahawe, byabageze ku mutima maze bumva ko bagiye kure y’Uhoraho, baraturika bararira. Ayo marira yabo ni ikimenyetso cyiza cyo kugarukira Uhoraho. Ayo ni amarira n’ishavu bisukura umutima.

2. Duhabwa ubutumwa bwiza

Aba-KRISTU bafite amahirwe yo guhura kenshi bagahugurwa na YEZU KRISTU ubwe ubagezaho Inkuru Nziza y’Umukiro. Si ukubasomera gusa Inkuru Nziza. Ni no kuyibasobanurira babwirwa ko yabuzurijweho. Ni YEZU KRISTU ubwe utubwira mu Byanditswe bitagatifu dusoma uko duhujwe n’Igitambo cy’Ukarisitiya. Ni YEZU KRISTU ubwe udufasha kumva neza uburyo Inkuru Nziza yujujwe. Yifashisha abasaseridoti nk’uko na kera kose byagendaga. Abo bavandimwe babereyeho kutwibutsa Igitabo cy’Amategeko y’Imana. Bagomba kuyatwibutsa babishimikiriye. Ni cyo batorewe. Tubisingirize Uwabatoye kandi tubasabire imbaraga zo guhagarara bemye bafite ishema ry’Uwabapfiriye akazuka akabatuma kujya kubwira bose ko ingoyi z’urupfu zaciwe, ko abapfukiranwaga bageze igihe cyo kubura (kwemarara) umutwe no kugendana ishema, ko umwijima wose weyutse Urumuri rutangaje…Barayazirikana bakayatwibutsa akatugera ku mutima. Niturizwa n’uko twayirengagije, tuzaba dutangiye gukira kuko Nyagasani ntarenganya ahora adutegereje ngo adusukure.

Ni yo mpamvu ku munsi wa Nyagasani tugarurirwa agahenge n’ikizere cyo kuzarokoka amenyo ya Rubamba adushukamirije. Amenyo yayo ahora ashinyitse ariko idushiha iyo twibagiwe Amategeko y’Imana inzira atwerekezaho tukayiyoberwa. Icyo gihe twohokera ibidukereza tugakeza ibidutanya na Nyagasani!

Birashimisha kandi bigatera ubwuzu kubona YEZU KRISTU yigaragaza maze akuzuza Amasezerano. Bitera ubwuzu n’akanyamuneza kubona aba-KRISTU bahagaze mu ikuzo rye bakereye kwamamza amateka n’amatangazo ye. Iyo umukritu ahagaze atyo, abera abandi inzira y’umukiro. Iyo noneho ari uwihayimana, byo biba akarusho. Aba umutako wa Kiliziya maze ibyishimo byo kuyinjiramo bikaba byose abayoboke bakisukiranya ibisingizo bigakwiza ibyishimo mu ngingo zose z’umubiri wa KRISTU.

3. Tugwiza ingabire nyinshi

Isomo rya kabiri ryatwibukije ko turi ingingo z’Umubiri wa KRISTU ari wo Kiliziya ya YEZU KRISTU. Kwitabira umunsi w’Uhoraho no kwakira ubutumwa duhabwa, ni bwo buryo bwo kwita ku ngingo zose zigize Umubiri umwe utubumbiye mu baharanira ibyiza by’Ijuru. Cyane cyane nyuma y’Inama Nkuru Vatikani ya 2, Kiliziya yiyumva nk’umuryango umwe usangiye byose. Nta muntu n’umwe ukwiye guhezwa cyangwa kwiheza ku meza matagatifu agamije guhembura ingingo zose.

Muvandimwe wabatijwe, uri urugingo ruzima. Irinde kwisuzugura no kumva ko ntacyo wakora muri Kiliziya ya YEZU KRISTU. Uri umuvandimwe mu bavandimwe. Nawe wahawe amabanga yo gukomeza abavandimwe ukurikije na none ubumwe ufitanye n’Umusimbura wa Petero n’ubusabane ufitanye n’umwepiskpopi wawe. Kora uko ushoboye utange umuganda wo kubaka roho waragijwe. Twibuke ko umukristu wese afite roho ashobora kubera urugero mu nzira y’ijuru. Imirimo yose ntiharirwa abasaseridoti n’ubwo ari bo mbere y’abandi basabwa kwitanga bahamiriza isi yose umutsindo wa KRISTU.

Muvandimwe, Sekibi ihora ishaka kukwegera ngo ikuyugiriremo amateshwa, urarye uri menge kuko amayeri yayo ni amariganya atangaje. Ihatire kuba urugingo rukora neza kugira ngo n’izindi zigire ituze ziturire (zibanire na YEZU) muri YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka. Menya ingabire wahawe maze witangire kuyikoresha. Nushaka uzakore aha batanu. Hari benshi bakeneye gukizwa. Nta guta igihe kinini mu by’isi kuko igihe kiraje tukabisiga. Nusiga Ijambo ry’ubugingo rizakomeza rirumbuke ingabire nyinshi ryinjiza benshi mu Bugingo bw’iteka. Gusiga ibintu gusa, ni ugusiga umugani. Gusiga imbuto nyinshi z’ijuru, ni ko kuritaha ugaturana iteka n’Uwakwitangiye. 

4. Dusabire 

Nk’umuryango w’abemera KRISTU, dusabire abavandimwe bose barwaye, kugira ngo ingabire yo gukiza abarwayi ikomeze kurumbuka hirya no hino mu maparuwasi maze abarwaye ku mubiri binjirwe n’urumuri rw’Umukiza YEZU KRISTU, bakomere ububabare bureke kubatandukanya na YEZU, baturire imibabaro yabo roho zo muri Purugatori, abarwaye kuri roho binjiranywe n’imyuka ya roho mbi babohorwe. Abarwaye ibyaha na bo bakire maze ingingo z’umubiri wabo zibereho gusingiza YEZU KRISTU aho kuba ibikoresho bya Sekibi ituma turembuzwa n’ibishimisha umubiri nk’ubusambanyi, ibiyoga n’ibiyobyabwenge by’amoko yose. Gukira ibyo byose birashoboka igihe twemereye YEZU KRISTU akinjira iwacu mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu miryango-remezo yacu, mu turere, mu masantarali, muri Paruwasi, muri Duwayene no muri Diyosezi. Aho hose Sekibi nicyahwe itsindwe, ababatijwe babe abana b’Imana koko. Turasabwa kubigiramo uruhare twese twihatira kwamamaza Ukuri kw’Amategeko y’Imana, twamagana ibinyoma bituruka kuri Sekinyoma.

YEZU KRISTU NAKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho