Mwigira ubwoba

Kuwa gatatu, nyuma y’Ukwigaragaza kwa NYAGASANI/B, 6/1/2021

Amasomo: 1Yh 4,11-18; Mariko 6,45-52

“NIMUHUMURE NI JYE, MWIGIRA UBWOBA”

Yezu naganze iteka.

Hamwe n’abanyu mbere yo kugira icyo tuganira ku masomo y’uyu munsi, mbanje kubifuriza umwaka mushya muhire w’i 2021. Muribuka ko umwaka washize twawugizemo ibizazane biturutse ku cyorezo cya COVID-19: n’ubu tukaba tukirwana n’ako kaga gakomeje kuvugisha amangambure abatuye isi, dore ko atari ikiza cyaziye u Rwanda gusa. Ni uko rero Uhoraho nabampere umugisha, abarebane impuhwe, abarinde kandi abasakazemo umugisha, maze Roho wa Nyagasani, abarinde icyitwa ubwoba maze muhore muri indacogora mu gukora icyiza.

Uyu munsi, Ijambo rya Nyagasani, riraduhamagarira kwigiramo ihumure, ubwoba tukabwamaganira kure, kuko bukoresha ibitagira umumaro. Umunyabwoba abona akarengane agakora nk’aho nta cyabaye, ikinyoma kigahinduka ukuri, akarengane n’agahinda bikaba umwitero n’umukenyero. Nyamara ahaganje ubutwari buzira ubwoba, ukuri kuraganza, ubutabera bugasugira kandi amahoro akagera kuri bose, dore ko amahoro nyayo ari igihe umuntu ageze aho abona abandi mo abavandimwe be, maze twese tukaba dufite Umubyeyi umwe, Imana Data.

Nuko ku mugoroba, Yezu ategeka abigishwa gufata ubwato bakamutanga hakurya, mu gihe agisezerera rubanda, kandi akaboneraho n’umwanya wo gusenga. Ubu butumwa burakomeye, kandi bufite icyo bwigisha buri wese. Yezu yasabye abigishwa be kugenda, bisunze ubwato kandi bagakora ibishoboka, bakamutanga hakurya, hafi ya Betsayida. Ese ko bafashe ubwato bakagenda, agasigara wenyine, yari bugere hakurya y’amazi ate? Aha ntituhatinde cyane, kuko yari Imana rwose kandi akaba n’umuntu rwose. Ibyo yari amaze gukora ubwabyo, biratwereka ko ibyo bitari bigoye. None uwari umaze kugaburira abantu ibihumbi bitanu, akoresheje imigati itanu n’amafi abiri, yari kunanirwa kugera hakurya y’amazi? Oya shenge, yuje ikuzo n’ububasha, kuri we byose birashoboka.

Gusa igikomeye ni ukuntu intumwa, zafashe ubwato, dore ko bari abahanga mu by’amazi kuko bamwe muri bo bari abarobyi, bari bamenyereye ibyo kugashya, haba mu gihe cyiza no mu gihe cy’umuhengeri. Ariko iryo joro ngo ryarabagoye, kuko Yezu ubwe yabonye ko bananijwe no kugashya kubera umuyaga, wahuhaga ubarwanya.  Abonye ko bakoze ibishoboka byose, ariko bakananirwa harimo no kwiheba, dore ko utazi amazi arayabarirwa, Yezu ubwe amaze gusenga, ntakabuza ko yanabasabiye, yafashe icyemezo aza abagana agira ngo abahumurize.

Ibi byababayeho, ubwo bari bamaze kwibonera n’amaso yabo, ko YEZU, ari Umwana w’Imana, wuje ububasha akomora ku Mana Se, akaba yari amaze kugaburira abantu ibihumbi bitanu, ku bw’ igitangaza yakoze, ibyari imigati itanu n’amafi abiri, bikabahaza kandi bagasagura inkangara cumi n’ebyeri. Yezu rero yashatse kwereka ndetse no kwigisha intumwa ze, ngo zitoze kumenya ko hari byinshi bizabagora mu butumwa azaboherezamo, ariko ko atazigera abatererana. Uko yasigaye asenga abasabira kugira ngo n’igihe azaba yararangije ubutumwa bwe ku isi, ari bo bakomeje umurimo we, boye kuziheba, ahubwo ko nibakomera, igihe cyose azabagoboka abakure mu majye n’ibigeragezo bibugarije.

Aha dukwiye kwibaza tuti: “Iyo ibyago n’ibigeragezo bitwugarije dukora iki? Ese dukomeza umutsi tukarwana urugamba dufite amizero ko Yezu ari kumwe natwe?” Niba ari uko bimeze, tukaba abadacogora kandi ntitwihebe maze tukizera Yezu, nta kabuza azahora adutabara kuko yabidusezeranyije ati: “Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kuzageza igihe isi izashirira” (Mt 28, 20b). Ibyo azabikora mu buryo tudakeka kandi tutiteze, nk’uko yabikoreye intumwa agenda hejuru y’amazi. Igikuru ni ukumukunda no kumwizera, kuko ni Inshuti idahinyuka ku ijambo.

Nyamara n’ubwo duhamya ko twemera Yezu, hari aho bigera bikaducanga, tugashidikanya nk’uko byagendekeye abigishwa, igihe bamuketsemo kuba baringa, bagashya ubwoba, induru bakayiha umunwa. Ariko kuko yari abazi, natwe bitubayeho, azaza aduhumurize, atumare ubwoba ati: “Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba”. Iyo ushidikanyije ko agutabara, ukeka ko uri wenyine, ko ari baringa. Nyamara iyo amizero yawe amushinzemo imizi, ubona YEZU aje agusanganiza urukundo, impuhwe n’ineza, ko igihe cyose ashakira abe icyiza kibakomereza ibyishimo, amahoro n’amizero. None se ni iki gikwiye kudutera ubwoba?  Nitwihatire kumwegera mu Ijambo rye, mu masakaramentu cyane iry’Ukaristiya, kuko abana natwe, akatumara inzara n’inyota aduhaza umubiri n’amaraso bye. Ubundi tukamushengerera mu Isakaramentu ritagatifu, tukamuririmbira Zaburi n’ibindi bisingizo tubwirijwe na Roho Mutagatifu. Uko bidushobokeye tukamusanga akatubabarira ibyaha byacu, mu Isakaramentu ry’imbabazi. Bidakuyeho ko wakwihererana na we mu kuganira mu isengesho uhiriyeho n’abandi cyangwa iryawe ku giti cyawe, umubwira irikuniga n’irikunyura.

Nk’uko rero yahumurije intumwa ze, natwe azabikora kuko ari isezerano kandi ntajya yivuguruza icyo yemeye aragikora kabone n’iyo twe twamubereye ibirumbo n’intumva ntadukuraho urukundo n’impuhwe. Ahora ategereje ko tumugarukira. Ubwo rero umukunze asabwa no kugenza nka we, ni ngombwa ko natwe ibyo adukorera twihatira kubikorera abavandimwe bacu. Tukabahumuriza, kandi tukabamara ubwoba igihe hari ibyabagoye mu buzima, kuko kenshi bidutera gucika intege no kudakomera ku isezerano tuba twaragiranye n’Imana igihe duhabwa amasakaramentu adutagatifuza.

Bavandimwe, none Yezu aratubwira ko mu rugendo rwacu rw’ubuzima tutazagenda twenyine, azabana natwe aduhumurize kandi adukomeze. Kubera iki? Kuko mu buzima bwacu, hatazigera haburamo imihengeri: Ibyago, indwara, ubuhemu n’ubugome, inzangano n’amatiku, ubutiriganya n’urugomo, ubwambuzi n’akarengane. Iyi mihengeri yose n’indi tuzahura na yo tutarondoye dore ko ari akangari, azatuba hafi maze ayicubye dukomeze urugendo kuzagera tugeze iwe aho yagiye kudutegurira umwanya, ngo tuzibanire na we iteka ryose. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho