Mwigisha, koko abantu bakeya ni bo bazarokoka?

Inyigisho yo ku cyumweru cya 21 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 25 Kanama 2013

Murayigezwaho na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Iz 66, 18-21; 2º. Heb 12, 5-7.11-13; 3º. Lk 13, 22-30

1. Natwe twibaze

Kuri iki cyumweru natwe twibaze: aho si abantu bakeya bazinjira mu Ngoma y’Imana? Muri abo bakeya se nibura tuzabarirwamo? Ni ikibazo cya ngombwa kuko kireba ubuzima bwacu cyangwa urupfu rwacu.

YEZU KRISTU aho yanyuraga hose yigisha, ntiyababwiraga utugambo tw’amarangamutima. Yabashishikarizaga akomeje kumenya Imana y’Ukuri no kuyigarukira, guca ukubiri n’ibigirwamana no gutsinda icyaha cyose. Yabashishikarizaga gukunda Imana Data Ushoborabyose kuruta bose na byose kuko ari ryo Tegeko-Teka rikomeye ry’Imana ari na ryo rikingura amarembo yo kubana na yo ubuziraherezo. Abantu bakurikije uko bari bimenereye n’intege nke biyumvagamo, bamwe bahitaga basezera kuko bumvaga inzira abatoza idashoboka. Ni byo koko, iyo nzira ntishobokera umuntu wese ushaka kugenda wenyine no gukora byose mu bwigenge busesuye butitaye ku murongo ngenderwaho watanzwe n’Umuremyi Umugenga wa byose.

Ese twe muri iki gihe duhagaze dute? Ese inyigisho za YEZU KRISTU zasutswemo amazi ku buryo twibwira ko kuzikurikiza byoroshye? None se mu bihe turimo ni ho hazarokoka bake, benshi cyangwa bose?

2. Igisubizo

YEZU KRISTU ntiyatanze igisubizo cyeruye, ariko inyigisho ye uko yakomeje yagaragaje ko koko bakeya ari bo bazinjirana na We mu Byishimo by’ijuru: “Benshi bazagerageza kwinjira ariko boye kubishobora”. Ni ukuvuga ko rero bakeya ari bo bazinjira. Birababaje cyane. Turifuza ko bose barokoka bakinjira mu ijuru. Ni yo mpamvu abantu bamwe na bamwe biyemeje kureka ibyisi byose kugira ngo bafashe YEZU KRISTU gukomeza guhamagarira abantu kwinjira mu ijru. Kumva ko hari benshi baziroha mu muriro, ni akumiro kuri YEZU KRISTU no ku ntumwa ze ziyemeje kugokera roho za bose! Ariko nta kundi twabigenza, ubwigenge bwa muntu bufasha guhirwa ababukoresha neza, abihiga bukabagusha ruhabo biyemera, birata, bigomeka ku Mana.

Igisubizo ku kibazo twibajije uyu munsi nk’uko umwe mu bantu ba kera yakibajije YEZU, twakigeraho dutekereje ku bintu byose bikiza roho maze tukemeza niba abantu babyitabira:

1º. Gukunda Imana kuruta byose na bose

Umuntu ukunda Imana kuruta bose na byose, ni we wizeye kuzabana na yo ubuziraherezo. Ni we wubahiriza iryo Tegeko rya mbere mu Mategeko cumi twahawe binyuze kuri Musa. Gukunda Imana kuruta bose na byose, si amagambo cyangwa amarangamutima gusa. Gukunda Imana binoze, ni uguhora tuganira na yo. Ni ukugana aho itubwirira Ijambo ryayo. Ni ukuyikunda tutitaye ku baduca intege n’ibindi byose bitugoye muri iyi si. Gukunda Imana ni ukwihatira gusenga: ese ni benshi bihatira gusenga cyangwa ni bake? Niba ari bake rero, ubwo bake ni bo bazarokoka!

2º. Gukunda abantu bose

Inzira z’Imana, ni inzira z’URUKUNDO rushyitse. Uwanga mugenzi we, ntashobora kwibwira ko yamenye Imana. Umenya Imana ikagukundisha abana bayo bose. URUKUNDO rw’Imana ni rwo rufunguzo rw’Urukundo rugera ku bantu bose. Kwigiramo ibitekerezo bivangura amoko, inzangano, amashyari, ubugome ni ukurwanya Imana no kwicira umuriro w’iteka. None se abantu benshi ni bo bakunda uko Imana ibishaka? Niba ari bakeya bakunda uko Umutima wa YEZU ubiteganya, ubwo ni bake bazarokoka!

3º. Kwirinda icyaha

Umuryango w’juru urafunganye. Ushushanya inzira igana mu ijuru. Ni inzira iruhije, kuyinyuramo bisaba kwigengesera. Kamere muntu ntibangukirwa no gutunganya ibyo Abijuru bashaka. Ishaka gusambira byose, amafaranga, ubukungu, ibyubahiro by’isi, ukwibonekeza…Ibyo byose biremerera umuntu bigatuma atabasha kunyura mu muryango ufunganye. Kunyura muri uwo muryango w’impatanwa bisaba kureka ibyo byose twavuze. Kamere muntu yakomeretse ihora yerera ahantu h’imanga hari ibishuko byinshi. Yoroherwa no kumvira ijwi rya Mushukanyi.

Kuba YEZU KRISTU yaraje akabaho nkatwe, yatweretse ko bishoboka kubaho twumvira Imana. Umuntu wese wemera kumukurikiza, ni we ubasha kugera mu ijuru. YEZU yabayeho yigomwa iby’isi. Nta gishuko yemeye ko kimutwara. Twibuke ko mu butayu Sekibi yamushukishije ibishoboka byose, ibiribwa, ububasha n’ibyubahiro akayisezerera n’imbaraga nyinshi kuko yahoraga mu bumwe n’Imana Se. Hari n’abatagatifu babayeho bihatira gukunda mbere ya byose na bose YEZU KRISTU, bakigomwa bagasenga bakibabaza…Abo bose baritagatifuje. Twe se bitunaniza iki? Kugira ngo dutsinde nka YEZU n’Abatagatifu, tugomba kwemera kubabara ku isi kuko inzira ya YEZU KRISTU ni iy’umusaraba kandi kugira ngo tumenye amabanga y’ijuru, ni ngombwa kunyura ku musaraba wa YEZU KRISTU. Iyo dushatse gukora ibitworoheye kamere yacu ishaka, dutakara inyuma y’ijuru.

Niba dushaka kumenya niba abazinjira mu ijuru ari benshi cyangwa bake, niba tuzabarirwa muri abo bake, dusubize ibi bibazo: Ni benshi birinda inzira z’ibigirwamana cyangwa ni bake? Ni benshi bubaha ababyeyi babo cyangwa ni bake? Ese ni benshi banyuranya n’itegeko rya gatanu bakarangwa n’urwango rwifuriza urupfu abandi, bagakuramo inda bagashyigikira amategeko yica ubuzima akicira abana mu nda, ni benshi cyangwa ni bake? Ni benshi birinda ubusambanyi cyangwa ni bake? Muri rusange kamere muntu ibangukirwa n’icyo cyaha kiyiryohera kigamije gukurura n’izindi ngeso mbi nyinshi no gukurubana umuntu mu ngorane z’urudaca. Gutsinda icyo gishuko no guharanira isuku y’umutima n’umubiri, ni ikimenyetso cy’intambwe ishimishije mu gusezerera Sekibi no kunyungutira ibyiza by’ijuru. Abenshi bakigwamo kikabagira abacakara ku buryo bunyuranye rwihishwa cyangwa ku mugaragaro. Ni cyo gikoresha amayeri menshi kugira cyigarurire umuntu uwo ari we wese kabone n’aho yaba yarasizwe amavuta y’ubutore. Ni benshi biba cyangwa ni bake? Ni benshi babeshya, babeshyera abandi cyangwa ni bake? Ni benshi bifuza umugore w’undi, umugabo w’undi cyangwa ni bake? Ese ni benshi barangwa n’ishyari bakifuza iby’abandi cyangwa ni bake?

Inzira idashidikanywa igeza mu Bwami bw’ijuru, ni iyo gukunda Imana kuruta bose na byose no kubahiriza Amategeko yayo nta buryarya. Hari abayakurikiza ariko bagakorera kuri zeru ntibigire icyo bibamarira. Abo baruhira ubusa.

3. Kwirinda kurushywa n’ubusa

Twese turashaka kugera mu Bugingo bw’iteka. Twumvishe ko ari bake bazabwinjiramo. Nimucyo tunyaganwe twihatire gukorera ijuru. Duhunge umuriro w’iteka. Dukore iyo bwabaga kandi kugira ngo tutazavaho dushavurira igihe kirekire muri Purugatori. Purugatori iyo izakiza benshi ariko izarangwa n’akababaro n’amaganya usibye ko ibyayo byo nta ho bihuriye n’urupfu rw’iteka. Ariko na byo ni ikibazo: kubaho agahe gato hano ku isi maze ukamara imyaka n’akaka muri Purugatori ubabajwe n’uko urumuri rw’Imana rutarakugeraho, ni akaga. Kumenya Inkuru Nziza ariko mu kuyikurikiza bikaba kurushywa n’ubusa, ntibikwiye mu bantu bahawe ubwenge n’uburenganzira byo guhitamo igikwiye.

Hari ibyiciro by’abantu YEZU yatubwiye bazabura aho binjirira: 1).Abazaba bakiri hanze: abo ni abari ku isi bumva iby’Imana bakanga kubikurikiza ahubwo bakarangwa n’imvugo zibisebya. 2). Abaririyebakanywera imbere ye: aba ni abahawe amasakaramentu matagatifu ariko ntibite ku byo YEZU ababwira ahubwo bakamugomera mu buzima bwabo. Abo ni abasenga cyane ariko na none bagacumura cyane bagakora ibyaha babizi kandi babishaka bakiberaho mu macenga barimangatanya bagaragaza isura nziza inyuma nyamara buzuyemo ubumara bumunga roho zabo n’iz’abandi. 3). Abigishijwe mumateraniro: abo ni abahawe inyigisho nyinshi mu matsinda anyuranye y’abakristu ariko bakarenga bakaba inkozi z’ibibi banyuranya n’Amategeko y’Imana n’inyigisho bahawe mu izina rya YEZU. Iki gice kigwiriyemo n’abantu basabye kandi bemererwa ubutumwa bwo kwigisha Inkuru Nziza ariko ibikorwa byabo bikaba akumiro bigaca intege abatari bake, bigakomeretsa ba bandi YEZU yita batoya. Ni abantu bose biyeguriyimana ariko bakabaho nk’abapagani batazi gusingiza YEZU KRISTU mu mvugo no mu ngiro! Abo rero bose baruhira akamama. Ikintu kihutirwa ni uko uyu munsi bakumva amasomo n’inyigisho iyaherekeje bakisubiraho bagahinduka igihe kitarabashirana. Nta we uzikosora ari uko yapfuye. Ingingo z’umubiri twahawe tugomba kuzikoresha dushaka ijuru. Iyo manda yazo yarangiye, byose biba birangiye hatangiye urubanza: kwinjira mu ijuru cyangwa kugwa mu muriro utazima cyangwa gutegerereza igihe kirekire muri Purugatori.

4. Dushyire ubwenge ku gihe

Iyi ni imvugo yadutse vuba ariko idufasha gushyira ibintu ku murongo. Twahawe ubwenge busumbye ubw’ibindi bikoko byo mu mashyamba. Igihe cyose kigomba kumurikirwa n’ubwo bwenge. Nta gihe na kimwe umuntu akwiye kubaho adatekereza ibitunganye.

Dutekereze neza twibaze. Duhitemo kuzabwirwa aya magambo akarishye cyangwa duhitemo kuzishimana na Abrahamu na Izaki na Yakobo: “Sinzi iyo muturutse; nimumve imbere mwa nkozi z’ibi mwe! Ubwo ni bwo muzaganya mugahekenya amenyo mubona Abrahamu, Izaki na Yakobo n’abahanuzi bose bari mu Ngoma y’Imana, na ho mwe mwaraciriwe hanze”. Nta kirarenga, nta we ukwiye kwiheba kuko igihe cyose tugihumeka, guhinduka biba bishoboka, gukoresha neza ubwenge n’ubwigenge Imana yaduhaye biba bigishoboka. Ikibi ni ukwirangaraho kugeza ku munsi wa nyuma. Tumenye kandi na none ko iyo duhakanye Imana tukikorera ibyo twishakiye nk’aho YEZU KRISTU ataje kuduhamagarira ijuru, n’aho twahinduka mbere gato y’uko dupfa, tuzagomba kurira no guhekenya amenyo igihe kirekire muri Purugatori. Guhinduka neza ni none, nta gutegereza ejo, iby’ejo bibara ab’ejo!

YEZU KRISTU ASINGIZWE. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, Abatagatifu duhimbaza none ari bo Ludoviko w’Ubufaransa, Yozefu Kalazansi, Marisiyani, Jinesi n’Umuhire Ludoviko Urubano badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho