Inyigisho: Mwigisha mwiza, nkore iki?

Inyigisho yo ku wa mbere – Icyumweru cya 8 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 27 Gicurasi 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage ? (Mk 10,17-27)

Bakristu bavandimwe,

Turakomeza kuzirikana inyigisho za Yezu dusanga mu Ivanjili ya Mariko. Uyu munsi aratubwira ibyerekeye ubukungu n’Ingoma y’Imana ahereye ku muntu w’umukungu waje amusanga bakagirana ikiganiro gikubiyemo inyigisho nziza kandi nyinshi natwe zatwubaka muri iki gihe. Uwo muntu Mariko ntatubwira izina rye. Ni uburyo bwo kuturembuza, ngo mpashyire izina ryanjye cyangwa se nawe uhashyire iryawe. Natwe turashaka kuzagera mu bugingo bw’iteka kandi turi abakungu buri wese mu kigero cye. Hari ibyo tugomba kwigobotora.

Iyi nkuru ni nk’ubuhamya bw’uriya muntu. Amaze gutandukana na Yezu yahuye na bagenzi be batangira kumwibazaho.

  • Ariko ubundi wahoraga wishimye, unezerewe, ukeye mu maso byakugendekeye bite? Wahuye n’ibihe bibazo bituma wijimye mu maso nk’uwapfushije?

  • Nimundeke mwa bavandimwe mwe. Nahuye na Yezu. Kuva twahura singisinzira, mpora mbunza imitima.

  • Wahuye na Yezu ? Uremeza koko ko ari Yezu mwahuye? Cyangwa n’uwo bajya gusa ? Ubundi abahuye na Yezu bose ko barangwa n’ibyishimo n’umunezero, abarwayi akabakiza, abafite roho mbi akazirukana, abanyabyaha akabibakiza ! Ntabwo ari Yezu mwahuye.

  • Rwose ni Yezu twahuye nta gushidikanya. Numvaga bavuga ko ari umuntu udasanzwe ufite ubumenyi n’ububasha bidasanzwe. Ngenda niruka mupfukama imbere mubaza ikibazo nari naraburiye igisubizo. Narasengaga, ngakurikiza amategeko, ariko nkumva hari ikindi nkwiye gukora. Nibazaga niba nta tegeko naba ntazi akaba yarimbwira naryo nkarikurikiza.

  • Hanyuma se umugezeho byagenze bite ?

  • Naramubajije nti « Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw’iteka ho umurage ?  “

  • Yagushubije iki ?

  • Yarambwiye ati « Inzira ntayindi ni ugukurikiza amategeko ». Arayansobanurira : ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi urajye wubaha so na nyoko.

  • Muri ibyo se icyakunaniye ni ikihe ku buryo ugenda wijimye mu maso ? Simbona uyakurikiza kuva ukiri umwana.

  • Reka mwumve ibyakurikiyeho. Yarahindukiye, andebana urugwiro n’urukundo rwinshi. Iyo ndoro ya Yezu yujuye amahoro n’ituze nta wundi nigeze nyibonana. Arambwira ati « Ni byiza cyane kuba ukurikiza amategeko ». Icyakora hari indi ntambwe ugoma gutera niba ushaka koko kugira ubugingo bw’iteka ho umurage. « Gendaugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagire ubukire mu ijuru, hanyuma uze unkurikire ». Ayo magambo ya Yezu niyo yanyishe. Uko nagendaga mwumva narushagaho gusuhererwe, no kubabara. Muzi ko mfite ibintu byinshi. Bimwe nabisigiwe n’ababyeyi, ibindi nkoresha amaboko n’ubwenge Imana yampaye mbigeraho. None ngo byose mbigurishe? Mbihe abakene? Hanyuma se nzabaho nte? Ko nabonye Yezu atari umukire, azishingira kuntunga igihe cyose no gukemura ibibazo byose nzagira? Nindwara se azamvuza? Kuva icyo gihe mpora mbunza imitima. Nkibuka urukundo yangaragarije. Numva ibyo yambwiye ari ukuri . Kuko amaherezo nzapfa ibi bintu nihambiraho bisigarane abandi. Ariko nananiwe gufata icyemezo wenda namwe mwangira inama.

Nigeze gukoresha umwiherero urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bashakaga kwiyegurira Imana, batekereza ku muhamagaro wabo. Kugira ngo barusheho gusobanukirwa, twabashakiye abantu babaha ubuhamya ku muhamagaro wabo: umugabo n’umugore, umufurere, umubikira, umupadiri n’abandi. Hari umukobwa uri mubo bita “Abafasha butumwa”, bamenyereye kwita “Abakobwa ba Musenyeri”. Bakora amasezerano n’umwepiskopi, ariko bakaguma mu rugo iwabo batari mu bigo by’abihayimana nk’uko tubimenyereye. Abajene bamuteze amatwi barangije baramubaza bati “Turabishimye. Uracyari muto, urakora byose bikagenda neza. Umunsi washaje bizagenda bite? Ni nde uzakuvomera utuzi ko nta mwana cyangwa umwuzukuru uzaba ufite? Ni nde uzagutahiriza udukwi?” Icyo gihe yabashubije neza ko azasaza nk’uko abandi bakecuru badafite ababitaho basaza kandi ko Imana yiyeguriye ntacyo ibuze.

Kwihambira ku bintu by’iyi si bishobora kuba inzitizi itubuza gukurikira Yezu. Nibyo Yezu akomeza abwira abigishwa be. ”Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w’urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y’Imana!” Abigishwa bati niba ari uko bimeze, iyo Ngoma y’Imana ntawe uzayinjiramo. Yezu niko kubahumuriza ababwira ko ntakinanira Imana.

Bavandimwe,

Muri iyi vanjili, twakuramo inyigisho zadufasha muri iki gihe. Koko rero, twese twifuza kuzajya mu ijuru kandi nicyo twaremewe. Intambwe ya mbere ni ugukurikiza amategeko y’Imana. Hari abayasuzugura cyangwa se bakayoroshya uko bishakiye. Yezu ntiyaje kuyakuraho yaje kuyanononsora. Intambwe ya kabiri ni ukwibohora ibishobora kutubera inzitizi. Uriya mukungu ni ibintu yari atunze. Hari ababohwa n’akazi bakora, n’abo basangira, n’aho batuye … Buri wese agira aho Sekibi amutegeye; afite icyo amubohesha. Waba umunyururu, yaba ikamba, rwaba urudodo, icy’ingenzi ni uko uboshye bityo ukananirwa gutera intambwe. Intambwe ya gatatu ni ugukurikira Yezu. Kujya mu ijuru, si intege za muntu gusa n’ubwo uruhare rwe rukenewe. Yezu yivugiye ko ku bantu bidashoboka, ariko ko ku Mana bishoboka, kuko ntakiyinanira. Ni impano y’Imana dusabwa kwakira mu kwemera no mu bwiyoroshye.

Dusabe Roho Mutagatifu adufashe kwigobotora ibitubuza gukurikira Yezu byose.

Padiri Alexandre UWIZEYE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho