Mwigisha turifuza kubona ukora igitangaza

INYIGISHO YO KUWA MBERE W’ICYUMWERU CYA 16 GISANZWE, TARIKI YA 21 NYAKANGA 2014

AMASOMO MATAGATIFU: 10. Mi 6, 1-4.6-8;

                                                  20. Mt 12, 38-42

Bavandimwe, kuri uyu wa mbere w’icyumweru cya 16 mu byumweru bisanzwe by’umwaka amasomo matagatifu araturarikira kurushaho kumenya, kubona no kumva Imana mu buryo yashatse ko tuyimenya aho gushaka uburyo bwacu twihitiyemo bwo kuyumva no kuyibona. Iki cyifuzo cy’Abigishamategeko n’Abafarizayi cyo kubona Yezu akora igitangaza ngo babone kumwemera ni na cyo cyifuzo cya benshi mu Bahakanyi n’abapagani b’iki gihe ndetse ni n’icyifuzo cy’abakristu benshi badafite ukwemera guhamye. Ese koko hari ikindi gitangaza cyangwa ikimenyetso abapagani, abahakanyi n’abakristu badakuze mu kwemera bazahabwa kugira ngo bakire ugushidikanya ku buryo budasubirwaho? Ndahamya ko ntacyo. None se kuki rwose Imana idatanga ikimenyetso cyangwa igitangaza? Ni uko itari uwo dukeka. Iyaba Imana yigaragarizaga mu bimenyetso no mu btangaza nk’uko tubyifuza ntiyaba ikiri Imana nyakuri. Yaba ari Imana karemano, itari rurema. Imana twiremera. Yaba ari Imana itizwa ugushaka kwacu ngo igaragaze urukundo rwayo. Ibyo ntibikabe! Ahubwo turamutse dufite ibyifuzo nk’ibyo twari dukwiye kubihanirwa! Ariko Imana ni Urukundo, ni Inyampuhwe ni Nyiribambe. Ni Imana idatera ubwoba mu buhanga no mu buhangange bwayo. Ni Imana yubahiriza ubwigenge bwa muntu. Ni Imana y’urukundo yashatse kureshya imitima y’abantu ibigirishije ukwicisha bugufi k’Umwana wayo mu bubabare urupfu n’izuka rye. Ni yo mpamvu nta kindi kimenyetso ab’iyi ngoma bazahabwa.

NK’UKO YONASI YAMAZE MU NDA Y’IGIFI IMINSI ITATU N’AMAJORO ATATU NI NA KO UMWANA W’UMUNTU AZAMARA MU NDA Y’ISI IMINSI ITATU N’AMAJORO ATATU.

Bavandimwe, ng’icyo ikimenyetso gihebuje ibindi, ng’icyo igitangaza kiruta byose. Yonasi yamaze iminsi itatu mu rupfu Imana iramurokora hanyuma imutuma kwigisha Abanyaninivi ngo bisubireho. Ng’icyo igitangaza natwe Imana ishaka kudukorera. Ni igitangaza cyo kwanga icyaha. Ni igitangaza cyo gutsinda urupfu. Ni igitangaza cyo kuzuka. Ni igitangaza cyo guhinduka no kwakira umukiro kugira ngo natwe Imana idutume.

ABANYANINIVI N’UMWAMIKAZI W’IGIHUGU CY’EPFO BAZAHAGURUKIRA AB’IY’INGOMA BABATSINDE KUKO BUMVISE.

Bavandimwe, izi ngero ebyiri Yezu Kristu aduhaye mu Ivanjili y’uyu munsi ziraburira buri wese muri twe. Zikatwereka ko tutitonze nk’uko Yezu yabivuze abasoresha n’abanyabyaha bazadutanga mu Ngoma y’ijuru. Ninivi wari umujyi ukomeye cyane w’icyamamare, wuzuye ubwirasi n’ubuyobe cyangwa ubunangizi. Yezu yawutanzeho urugero abwira Abafarizayi bibwiraga ko ari intungane bigatuma biyemera. Kuri Yezu abapagani bamwe bemera kwihana begereye Imana kurusha abakristu babusaziyemo badashaka gutera intambwe yo guhinduka. Yezu yemeza rwose ko abapagani bisubiraho bazarokoka urubanza rw’iteka kandi bakagororerwa ihirwe ridashira kurusha abana ba Israheli badashaka kwisubiraho. Kandi koko muri iki gihe hari benshi bitwaza gusa indangamuntu y’ubukristu ariko iby’ubukristu byarabakamutsemo kera, bagasigara ari abakristu ku izina gusa nka cya kirondwe gisigara ku ruhu ariko inka yarariwe kera. Ku rundi ruhande ariko dusaba ibimenyetso n’ibitangaza. Imana ikabiduha ariko ntitubashe kubisoma ngo tubyumve kandi tubisobanukirwe. Reba nawe ukuntu ugihumeka, ukuntu ufite ababyeyi, abavandimwe n’incuti; reba ukuntu ufite umuryango ukomora ku isano y’amaraso n’isano ndengakamere. Reba ukuntu ufite abagukunda kandi bakwitaho. Twifuza ibimenyetso bijyanye n’imyumvire , ibyifuzo n’imitekerereze yacu nyamara amateka yacu n’ay’isi muri rusange yuzuyemo ibyo bimeneyetso. Dusabe Imana kumenya , kubona no gusobanukirwa ibimenyetso n’ibitangaza idahwema kutugirira ni bwo tuzashobora kumenya ikiri icyiza kandi Uhoraho adushakaho ari cyo kubahiriza ubutabera, gukunda ubudahemuka no kugendana n’Imana yawe mu bwiyoroshye nk’uko umuhanuzi Mika abitubwira.

Ubutabera ni uguha mugenzi wawe icyo umugomba nta yindi nyoroshyo cyangwa amananiza. Ubudahemuka ni ukubahiriza amasezerano yaba ayo ugirira Imana cyangwa abantu. Kugendana n’Imana yawe mu bwiyoroshye ni ukumenya ko Imana ari Imana, wowe ukaba umuntu kandi ko ntacyo wakora utari kumwe na Yo.

Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe twese!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho