“Mwijarajara kuko Ingoma y’Imana ibarimo”

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 32 Gisanzwe A

Amasomo: Buh7, 22-8,1; Zab 118, 89.90.91.130.135; Lk 17, 20-25

Bakirisitu Bavandimwe,

Yezu Kirisitu naganze kandi akuzwe iteka. Bavandimwe dusangiye kwemera Yezu Kirisitu Umucunguzi wacu, nteruye mbahamagarira gushinga imizi muri We, tukirinda ijarajara risigaye riteye kwibaza. Muri iyi minsi abantu koko basonzeye kumenya no gushakashaka Imana. Ni byiza rwose. Ikibazo giteye inkeke, ubu ni umubare w’amadini y’ibyaduka n’uburyo ashakisha abayoboke. Singambiriye kugira ibyo mvuga kuri ayo madini asigaye avuka nk’imegeri. Niba koko ashyize imbere kwamamaza Yezu Kirisitu wapfuye akazukira gukiza abantu, kandi agafasha abayayobotse kumenya Imana n’uwo yatumye Yezu, nakomeze inzira. Abayagana nababwira ko kujarajara, bwije uri aha, bwakeye uri hariya ntacyo bishobora kubagezaho uretse kurindagira ari na ho bamwe birangira byose babishingutsemo, barabihiwe babona ibintu byose ari bimwe ndetse ntibanatinye kuba bashinja abigisha Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu kuba “Abatekamutwe n’Abishakira amaramuko”.

Umunyarwanda yarateruye ati: “Utinda mu nyama ugatahana ibihaha”. Bawuca bashaka kwerekana ko iyo ukomeje kujarajara muri byinshi birangira utabonye icyo wifuzaga. Ni ngombwa ko abakirisitu twitoza kuzirikana inyigisho duhabwa, tugasoma Ijambo ry’Imana tukarizirikana byaba na ngombwa aho twumva tudasobanukiwe tugasobanuza Abashumba bacu kugira ngo turusheho gukomera mu kwemera kwacu tutajijinganya. Aha sinzibagirwa umunsi umwe, ubwo umukirisitu yambwiye ati: “Burya abapadiri hari ubwo muduhemukira kandi ari umurimo wanyu? Biratubabaza! Kuki mutinya kutwigisha mu misa zo ku mibyizi? Nibuze habure n’akajambo k’iminota 3 gusa, burya karatwubaka ni uko mwe mwibwira ko muba mwanga kudukerereza kujya ku mirimo, nyamara uwaje aba akeneye kumva icyo Yezu amubwira/amusaba. Twe mu rugo mbere yo kuryama dusoma Ijambo ry’Imana ry’umunsi w’ejo, tukariganiraho uko tubyumva, ariko hari ubwo dusanga birenze imyumvire yacu, ababishoboye tukizindura tuza mu misa, bikarangira na Padiri ntacyo aritubwiyeho uretse kuridusomera… Burya dutahana ibyishimo bicagase. Nyamara iyo tugize amahirwe akarivugaho akantu uko kangana kose, tukagira impamba  dutahana, tukajyana akanyamuneza wagera no ku murimo ukumva ufite ibakwe ryo kuwokora” . Bashumba tubyibazeho.

Bavandimwe iyi nkubiri yo gushakira Imana aho bayivuze hose si umwihariko wacu, ahubwo no mu gihe cya Yezu, abayahudi bari banyotewe no kumenya igihe cy’Amaza y’Ingoma y’Imana. Ari na cyo cyateye abafarizayi kubaza Yezu bati:“Ingoma y’Imana izaza gihe ki?” Yezu agahita abaha igisubizo natwe dukwiye kugira icyacu: “Ingoma y’Imana, ntizaza yigaragaza mu maso y’abantu ngo bagire bati ‘Ngiyi, ngiriya’ ahubwo nimumenye ko Ingoma y’Imana ibarimo”. Ari byo kubibutsa no guhamya ko iyo Ngoma y’Imana bariho bibaza ibyayo yatangiriye mu buryo bugaragarira amaso y’abantu mu mitima y’abemeye kwakira no gukurikira Inyigisho Yezu ubwe yagezaga kuri rubanda rutifitemo umutima w’ubuhendanyi n’uw’uburyarya.

Abafarizayi kimwe n’imbaga y’abayahudi bari basonzeye Amaza y’Ingoma y’Imana  yahanuwe na Daniyeli umuhanuzi. Bakibaza igihe izazira. Gusa igiteye agahinda muri uko gutegereza ingoma y’Imana, ni imyumvire bari bafite y’ ukuntu izaza imeze. Bumvaga izaba ari ingoma ikomeye, ikazaza ikamenesha ingoma y’abanyaroma yari ibatsikamiye, mbese na bo bakagira akanya ko kwihimura no kugenga amahanga nk’uko ingoma z’isi zikomeye zikora. Mbese Isiraheli ntizongere kuvogerwa n’abanyamahanga. Ese twebwe abemera, bite? Dore mu Isengesho rya Dawe uri mu Ijuru duhora tuvuga ngo: “Ingoma yawe niyogere hose”. Aya magambo tuyavuga tuyashyizeho umutima cyangwa ni ka kamenyero ko kwivugira bikarangirira aho? Aha hatwibutse ko Ingoma y’Imana irangwa n’Urukundo, Impuhwe n’Ubutabera. Izo ngingo tukaba dusabwa kuzigira izacu, tukanazigisha abacu bose. Dore ko izo ngingo zikubirwa mu ijambo rimwe “Urukundo

Urukundo si rumwe rwihambira ku kari akacu, ahubwo ni urukunda Imana n’abavandimwe bacu. Twibuke uko Pawulo intumwa arutubwira: “Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwikuririza; ntacyo rukora kidahwitse, ntirurondera akari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika; ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri. Urukundo rubabarira byose, rwemera byose, rwizera byose, rukihanganira byose. Urukundo ntiruteze gushira”  (1Kor13,4-8ª.) Ibyo byose rero Pawulo intumwa atubwiye ni yo Ngoma Yezu yatubwiye ko iturimo nta mpamvu yo kujarajara, ahubwo tugume hamwe mu muryango w’abana b’Imana twigishanye kandi dutozanye gushyira mu ngiro ubwo butumwa twifitemo. Nitubugeza no ku bandi icyo gihe tuzaba turi kwamamaza Ingoma y’Imana iri muri twe.

Birakwiye ko twirinda kumera nka bariya Bafarizayi na bamwe mu mbaga navuga ko baciwe intege n’igisubizo Yezu yatanze ko batazigera babona ngo Ingoma y’Imana ngiyi, ngiriya; kuko yabashubije ibihabanye n’ibyo biyumvishaga. None se twe bite? Aho ntitwaba natwe tujarajara mu madini cyangwa mu biyita abavugabutumwa batandukanye dushakirayo Ingoma y’Imana. Mushikame mugume hamwe mwijarajara, kuko Ingoma y’Imana ibarimo. Iri mu mitima yacu igihe cyose turangwa n’ibikorwa by’urukundo, ubwiyoroshye no kubanira abandi tutagombye kuvuza iya bahanda cyangwa ingoma. Ingoma y’Imana iturimo igihe tubashije kuba indahemuka ku Ivanjiri ya Yezu, tukihatira gukora icyo Imana idushaho. Ibyo tuzabigaragariza mu tuntu tworoheje kandi dushimisha Imana n’abayo. Urugero: ku cyumweru twitabira guhimbaza igitambo cy’Ukaristiya abadaturiye Paruwasi tukitabira Umuhimbazo w’Ijambo ry’Imana kandi tukabishishikariza n’abacu. Mu gufasha abakene n’abanyantege nke tubaha ubufasha dushoboye; Gusura abarwayi n’imfungwa; Gutabara uwagize ibyago yapfushije uwe cyangwa hari ikindi cyago kimwibasiye, gushyira hamwe twiteza imbere no kugana imiryango ya Agisiyo Gatolika idufasha kumenya Imana kurushaho, kurenganura urengana no kubabarira uwahemutse n’Ibindi.

Muramenye tutazaba nk’ababonye Yezu bakumva inyigisho ze, bakanibonera ibitangaza yakoraga igihe abashyikiriza iyo Ngoma y’Imana bari banyotewe ariko bikarangira ntacyo batoyemo. Natwe tutitonze tugahugira mu kujarajara mu myemerere duhinduranya amadini boshye imyambaro, aho gushinga imizi no guhama hamwe aho twahisemo, byadushyikira ko twarinda tuva hano ku isi tugishakisha icyo twifitemo. Ingoma y’Imana isesekara ku muntu wemeye guca bugufi, akarangwa no kwiyoroshya azirikana ko akeneye Imbaraga za Roho Mutagatifu zimufasha kudashakira kure ye ibyo yifitemo aka wa Mukecuru wahamagaye umwuzukuru we ati: “Nzanira ya Nkono y’itabi. Umwana agashakisha hose, akayiheba yaza kumubwira ko yayibuze  aho yamurangiye hose, agasanga ayifite mu munwa…Ati: Nyoguku, sindeba uyifite mu munwa! Nyirakuru ati: Mbe mwuzuku…yooooo…Gusaza ni ugusahurwa, mba nkwambuye aho tujya ni habi”.

Bavandimwe, twisunze Umubyeyi Mariya Nyina wa Jambo wanyuze Imana muri byose  dusabirane kwirinda gushakira Yezu aho atari.

Padiri Anselme Musafiri

Vic/ Espanya

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho