Ku wa kabiri w’ icya 21 gisanzwe,B, imbangikane, 28 kanama 2018
Mutagatifu Agustini, umwepiskopi n’umuhanga wa Kiliziya.
Amasomo: 2 Tesaloniki 2, 1-3a.17; Zaburi 96(95), 10-13; Matayo 23, 23-26
“ Mwirengagije ingingo zikomeye z’Amategeko : ubutabera, imbabazi no kutaryarya”
Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,
Ijambo ry’Imana tuzirikana kuri uyu wa kabiri, riradushishikariza kwibanda ku bikomeye byaturonkera umukiro ariko tutibagiwe n’ibindi. Ibyo turabizirikana mu isomo rya mbere no mu ivanjili.
Mu isomo rya mbere Pawulo mutagatifu arakangurira abakristu b’i Tesaloniki kudakuka umutima kubera abitwaza inyigisho z’ubuyobe bavuga ko umunsi wa Nyagasani wegereje, ni uko aho gukora igikwiye bakarangarira mu bidafite shinge: “muramenye ntimugahagarike imitima vuba, ngo muce igikuba mubitewe na bamwe biha kubemeza ko umunsi wa Nyagasani waba wageze, bitwaje ubuhanuzi batugerekaho n’andi magambo tutigeze tuvuga, cyangwa se amabaruwa ngo twaba twaranditse. Rwose ntihazagire ubabeshya na busa. Ngicyo icyo yabatoreye ibigirishije Inkuru Nziza twamamaza, kugira ngo muronke ikuzo ry’Umwami wacu Yezu Kristu. None rero bavandimwe, nimukomere kandi mukomeze ubutagerura inyigisho z’uruhererekane twabagejejeho, ari mu magambo, ari no mu nyandiko”.
Izo mpanuro zo kwibanda ku byibanze ni yo na Yezu agarukaho mu Ivanjili acyaha uburyarya bw’abafarizayi n’abigishamategeko.
Mu by’ukuri, Yezu ntabwo ababuza gukora iriya migenzo yabo nk’uko amategeko ya Musa yabiteganyaga; icyo arwanya ni ukutamenya gushyira ku mwanya wa mbere icya mbere hanyuma ibindi bikabona kuziraho. Ibya mbere bigomba kuba ibya mbere. Bariya bigishamategeko n’abafarizayi b’indyarya bibandaga gusa ku mihango n’amategeko by’inyuma bakibagirwa iby’ibanze: “mutanga igice cya cumi cy’isogi, n’icy’imbwija, n’icy’inyabutongo, mwirengagije ingingo zikomeye z’amategeko: ubutabera, imbabazi no kutaryarya. Ngibyo ibyo mwagombaga gutunganya mutirengagije n’ibindi!” Yezu Kristu arababwira ko ari ubuhumyi rwose kwibagirwa ibyo byibanze bifasha gusa na Data uri mw’ijuru, ugasanga turangariye mu bidafite iyo bitwerekeza.
Ni aho ahera acyaha uburyarya bwabo, natwe atatwibagiwe kuko ibyo Yezu yabonaga kuri bariya bigishamategeko n’Abafarizayi b’indyarya na n’ubu ntibirashira.
Rwose Ivanjili ya none natwe ishobora kudukebura. Niba ubukristu bwacu burangwa no kuzuza imihango yose n’amasengesho y’urudaca ariko agarukira ku karimi keza gusa. Hari n’ubwo twagerekaho kunegura no kunenga abatagenza nkatwe mbese tukamera nk’aho turi irebero ry’ubutungane. Yezu akatubwira atabiciye ku ruhande ati “Mwa ndyarya mwe”. Uburyarya rero bukaba ari ukubakira ubuzima ku kinyoma ngo tuboneke neza (image building). Kwirinda uburyarya ni ukwirinda kubeshya. Mu ngo zanyu mutoze abato kutabeshya. Mu mashuri mubigishe gukunda ukuri. Umwana akure azi ko buri gihe kubeshya ari bibi, ko ari icyaha. Ko kubeshya bitaba bibi mu Kiliziya gusa ngo nitugera mu buzima busanzwe, mu kazi dushinzwe bihinduke ubutwari.
Bavandimwe, Yezu Kristu araduhwitura none atwumvisha ko nta kintu gifite agaciro mu buzima bwacu nk’abakristu gushyira ku mwanya wa mbere iby’ibanze, twirinda kwitiranya imihango y’idini n’ukwemera nyako. Akabitsindagira mu ngingo eshatu z’ingenzi arizo: ubutabera, imbabazi no kutaryarya. Iyo ibyo bitubahirijwe mu bukristu, tuba turi kure y’ingoma y’Imana, kure y’ubutagatifu kandi ari bwo twese ababatijwe duhamagarirwa, ni cyo cyerekezo cyacu: “Ni mube Intungane nk’uko So wo mu ijuru ari Intungane” (Mt5,48).
Burya ukwemera nyako, ni ukumurikira umuyoboke wa Kristu akabasha kubona ugushaka kw’Imana kandi kukamuhoza igihe cyose imbere yayo. Nguko umwemera n’ubuyoboke dusabwa kandi dukwiye guhora dusabirana twese abakristu.
Dukomeze kubisabirana twisunze Mutagatifu Agustini twizihiza none kandi twihatire gushakashaka Imana nka we wagize ati: “Nyagasani wandemeye wowe, none umutima wanjye ntuzatuza utaratura muri wowe”. Bityo nidushakashaka Kristu hano mu Isi, azatwiyereke kandi tuzanamusanganire agarutse guca imanza.
Mutagatifu Agustini, udusabire!
Nyagasani Yezu nabane na mwe!
Padiri Emmanuel NSABANZIMA.