Mwirinde ibigirwamana

KU WA GATANDATU NYUMA Y’UKWIGARAGAZA KWA NYAGASANI, 09/01/2021

Amasomo: 1 Yh5,14-21; Zab 149; Yh3,22-30

Twana twanjye, nimwirinde ibigirwamana

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe, dukomeje kwizihiza iminsi ya Noheli duhimbazanya ibyishimo ivuka ry’umukiza wacu Yezu Kristu, Imana yigize umuntu ikaza gushinga ihema rwagati muri twe ngo tubane na Yo kandi na Yo ibane natwe. Ni ikimenyetso cy’urukundo ruhebuje Imana yadukunze kandi yifuza ko natwe twayitura urukundo kugira ngo hagati yacu na yo habe nta makemwa kandi bidufashe no kwirukana igitotsi hagati yacu n’abandi bantu dusangiye urugendo muri iy’isi.

Yohani mutagatifu mu isomo rya mbere, aratugira inama ikomeye ko muri uko kwirukana agatotsi mu mubano wacu n’Imana-Rukundo tugomba kwirukana ikintu cyose gitambamira Imana mu buzima bwacu; tugomba kwirinda ibigirwamana. Ibyo bigirwamana tubwirwa si bimwe bibaje mu biti cyangwa bibumbye mu ibumba n’ibindi nk’uko tubibona mu bihe bya kera, kuko ubu ibyo bigirwama bishobora kuba na buri wese muri twe, cyangwa buri cyose muri iyi si kitubuza gusabana n’Imana uko bikwiye. Tukirinde kandi tukigendere kure kuko nta kamaro ugereranyije n’umukiro turonkera mu gusabana n’Imana y’ukuri.

Mu ivanjili Yohani aratwereka ukuntu ibigirwamana bishobora kuba n’abantu bashinzwe kutwereka Imana n’ubwo bo batabigiramo uruhare. Yohani Batista byabaye ngombwa ko atanga inyigisho yihariye ku bigishwa be bari bamushyize mu mwanya utari uwe, bagashaka kumuhanganisha na Kristu kandi ibyo yakoraga byose yari agamije kumubereka ngo babe ari we begukira: “Koko ni we ugomba gukura, naho njye ngaca bugufi.” Aya amagambo ya Yohani Batista, ni nk’umugambi w’ubuzima bwe. Yayashyize mu bikorwa kuva agisamwa kugera ku rupfu. Ubuzima bwe, inyigisho ze ndetse no kugera ku rupfu rwe, birabigaragaza. Agitangira kwigisha yagaragaje ko ari integuza: “Nimutegure inzira ya Nyagasani muringanize aho azanyura”. Mwicuze, nimwere imbuto zijyanye n’ukwisubiraho nyako. Yabaye integuza ya Yezu. Izo nyigisho zajyanaga kandi na batisimu yo kwisubiraho.

Yohani Batistita muri uwo murongo wo kwirinda gukingiriza Imana atwigisha byinshi kandi bikomeye. Yiberagaho mu buzima bworoheje. Ibyo byagaragariye mu myambarire no mu mirire. Aha twakwibaza uburyo tubaho n’uburyo dushaka kugaragara mu maso y’abantu. Yohani yagiye ahantu hadatuwe, mu butayu kwitegura ubutumwa. Yari afite abigishwa. Abatungira agatoki abereka Yezu. Ati: «dore uwo mukwiye gukurikira. Ni we Ntama y’Imana ukiza abantu ibyaha».

Bavandimwe, natwe dufite ubutumwa bwo kwerekana Yezu, bwo gufasha abantu guhura na Yezu, bwo kubageza kuri Yezu. Ntidukwiye kuba urukuta rubuza abantu kumenya neza Yezu uwo ari we. Nk’uko ijambo ry’Imana tuzirikana ribitwibutsa twirinde gusenga ibigirwamana kandi twirinde turinde n’abandi kutubonamo ibigirwamana bikingiriza Imana kandi ari yo twagombye kwerekana ku rugero rwa Yohani Batisita.

Bikira Mariya umubyeyi watubyariye umukiza, aduhakirwe. Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel Nsabanzima/Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho