“Muramenye, mwirinde kugira irari ry’ibintu”

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 29 Gisanzwe, B, ku wa 19 ukwakira 2015

Amasomo: 1º. Rom 4, 20-25; 2º. Lk 12,13-21

… Twe twemera Uwazutse mu bapfuye, Yezu Umwami wacu, watangiwe ibyaha byacu akazukira kutugira intungane.”

Bavandimwe, muri Bibiliya iyo bavuze izina Abrahamu, rihita rihamagara mu myumvire y’uryumvise ijambo ukwemera, kuko Bibiliya imutubwira nk’umukurambere w’abemera Imana bose. Ni urugero rwacu mu kwemera nkuko ubuzima bwe bubiduhamiriza.

Pawulo mutagatifu mu isomo rya mbere rya none, aratwibutsa umwanya w’ibanze Ukwemera gufite mu kuronka ubutungane,akabihamya agendeye kuri Abrahamu intungane y’Imana. Yahisemo Imana kandi ayegukira we wese, abe bose n’ibye byose k’uburyo nta na kimwe mu buzima bwe cyabangikanaga n’umwanya w’Imana, byageze n’aho yemera gutanga umwana we Izaki, umwana w’ikinege yari aronse mu busaza bwe; yemera kubikora atajijinganya abitewe n’ukwemera yari afitiye Nyagasani. Nuko uhoraho kumwitura na We amugira umutware n’urugero ntagereranywa ku bemera bose iyo bava bakagera.

Nkuko Pawulo yakomeje abitubwira, ukwemera kwa Abrahamu duhamagarirwa kwigana, twe tubisabwa ku buryo buhebuje kuko twagusobanuriwe byimbitse n’Umwana w’Imana wigize umuntu akemera kuza muri twe, ngo anononsore kandi yumvikanishe neza ibyo ubwenge bwa muntu bwumvise nabi cyangwa se butumvise, mu isezerano rya kera.

Bityo ubutungane bwacu tuburonkerwa no kwemera Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, we Ntangiriro n’Iherezo, akaba Umwami n’Umucunguzi rukumbi w’abantu. Kumwemera, bidusaba kumwegukira no kumwigana, dukunda kandi dukundana nkuko yadukunze.

Koko Kristu yakunze abantu bose, atari uko bateye uko ashaka, cyangwa bafite ibyo ashaka, ahubwo ari uko ashaka kubakiza, no kubasangiza ibyiza by’Imana bivomwa mu Mutima we, Soko idakama y’ibyiza byose. Ni muri uwo murongo ashaka kwerekezamo abamwemera bose bifuza ubutungane nyabwo, ntahweme kubacyaha no kubereka inzira nyayo igeza ku Mana:

Muramenye, mwirinde kugira irari ry’ibintu kuko n’aho umuntu yatunga ibintu byinshi bite, nta bwo ari byo byamubeshaho.”

Bavandimwe, Yezu Kristu ni umutoza mwiza, kuko ibyo adusaba We yabikoze ku buryo buhebuje. Yatweretse uko dukwiye kubaho no kubanirana, atwigisha ko urukundo ari gahuzamiryango kandi yerekana icyo urukundo ari cyo, igihe yitanga ubwe kubera inshuti ze, igihe agirira imbabazi abishi be, bityo tumuboneramo ko gukunda ari ugutanga byose, ntuzigame n’ubuzima bwawe. Byagahebuzo, mu izuka rye yatweretse ko urukundo nyarwo ruganza urupfu, ruganza umwiryane n’inzangano iyo zava hose, haba mu masambu n’indi mitungo yose dupfa nk’abo twumvise mu ivanjili ya none: “ Mwigisha, mbwirira umuvandimwe wanjye tugabane umurage wacu.”

Twe rero none turagirwa inama ndatsimburwa, ko nitwemera Kristu, tugashishikarira kugenza nka We, ntabwo tuzagira amakimbirane n’amashyari ashingiye ku by’isi, cyangwa ngo tube ibisambo n’ibisahiranda nk’uriya mukungu kiburabwenge Nyagasani atubwiye mu Ivanjili.

Kuri uyu munsi, dusabirane kwakira Kristu Wazutse mu buzima bwacu, atubere Isoko idakama y’ukwemera nyako, atubere Umwami n’Umugenga ntabangikanwa mu buzima bwacu bwose, atumare inyota n’inzara y’iby’isi biduhuma amaso bikatubuza kubura umutwe ngo turebe mugenzi wacu kandi tumukunde nk’uko Kristu abidutegeka.

Turasabwa kureka kwigira uturwa, tukemera kubana no gusaranganya ibyiza by’Imana twabikijwe, tubigiranye ukwemera n’ubutungane.

Muri uku kwezi kwa Rozari Ntagatifu, tubisabe twisunze Umubyeyi wacu Bikira Mariya, twisabira kandi dusabira n’isi yose; ni uko aka wa muririmbyi twemere ko Imana iduhagije tugira tuti: “ Ibyiringiro byanjye si umutungo, si amafaranga, si imyaka myinshi mpunitse… Ibyiringiro byanjye ni ku Mana !”

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA, ukorera ubutumwa muri Paruwasi Higiro-Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho