Inyigisho yo ku wa Gatandatu Mutagatifu, Umwaka A. Ku ya 11 Mata 2020.
Isomo rya 1: Intg 1,1-2,2; Zab103,1-2a,5-6,10.12,13-14b,24.35c
Isomo rya 2: Intg 22,1-13.15-18; Zab 15,5.8,9-11
Isomo rya 3: Iyim 14,15-31 ;15, 1a ; Zab 135,1.11-1,13-15,16.21-22,23-24.26
Isomo rya 4: Iz 54,5-14; Zab 29,3-4,5-6b,6cd,12,13
Isomo rya 5: Iz 55,1-11 Ind Iz 12,24b-e,5b-6a.c
Isomo rya 6: Bar 3,9-15.32-4,4; Zab 18,8,9,10,11;
Isomo rya 7: Ezk 36,16-17a.18-28; Zab 50,12-13,14-15.18-19
Isomo rya 8: Rom 6,3b-11; Zab 117,1.4,16-17,22-23
Ivanjiri: Mt 28,1-10
Bakristu bavandimwe, kuri uyu wa Gatandatu Mutagatifu turazirikana Amasomo yihariye, kuko ari ko biteganywa na Liturjiya y’Igitaramo cya Pasika. Turazirikana rero ku masomo Umunani ndetse n’Ivanjiri n’Ubwo bwose hari ubwo hatoranywamo amwe akaba ari yo yibandwaho kurusha ayandi. Uyu munsi uhimbazwa ku buryo budasanzwe kuko na wo ari umunsi udasanzwe. Ni umunsi uza rimwe gusa mu mwaka, kandi ni ipfundo ry’ibanga ry’ugucungurirwa mu rupfu n’izuka bya Kristu ku bamwemera.
1.Inkingi na fondasiyo
Ni nk’inzu ifite Uwa Kane Mutagatifu n’Uwa Gatanu mutagatifu nk’Inkingi na Fondasiyo. Ni yo mpamvu nta wavuga ku wa Gatandatu mutagatifu adahagaze mu wa Kane n’Uwa Gatanu Mutagatifu tuba twabanje guhimbaza. Hamwe n’Uwa Kane ukurikirwa n’uwa Gatanu, dutangira ipfundo ry’iminsi itatu ihatse iyindi yose duhimbazamo iyobera ry’ugucungurwa kwacu muri Yezu Kristu waremye Ukaristiya n’Ubusaserdoti, waturaze urukundo, wababaye, wapfuye kandi akazukana umutsindo udasubirwaho.
2.Isomo rya 1: Imana yaremye muntu
Mu Isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Intangiriro twumvise intangiriro ya byose ubwo Imana yaremaga Isi n’ibiyiriho byose, ikarema Ijuru n’ibiryogogamo byose ariko by’agahebuzo ikarema muntu mu ishusho ryayo kandi ikamuha n’ububasha ku byaremwe.
3.Isomo rya 2: Aburahamu n’ubuntu bw’Imana
Imana ntiyarangirije byose ku iremwa ahubwo Imana yagiye igirana umubano n’Ubumwe bwihariye n’ibyaremwe, bityo iha Abrahamu amahirwe yo kuyihamiriza ko ntacyo yayima mu byo yamuhaye igihe yemeraga gutamba Umwana we Izaki ariko Imana igahera aho ikamutoza ubundi buryo bwo gutura Igitambo hadatuwe abana ahubwo hatuwe itungo ry’Incungu y’uwakagombye gutambwa. Izanakomeza kandi igeze aho itoza abantu kujya batura igitambo (ku buryo budasesa Amaraso) noneho bakoresheje Umugati na Divayi nyuma y’Igitambo gisesa Amaraso ya Yezu Kristu kuri Alitari y’Umusaraba. Imana kandi yagiranye Isezerano na Aburahamu kubera Ubudahemuka bwe none na n’Ubu aracyafatwa nk’Umukurambere w’abemera. Igitambo cya Izaki kandi cyanagenuraga Igitambo cy’Umwana w’Imana w’Ikinege uzatambwa igihe kigeze. Ngaha aho dutangirira kumva ko iby’Imana bitaje bitunguranye, ko ahubwo ubuntu bwayo yari yarabuteguriye amayira n’Umuryango wo kuburereramo.
4.Isomo rya 3: Imana y’ububasha, urukundo n’ubutabera
Isomo rya gatatu na ryo rikomeza gutsindagira Urukundo rwa ya Mana yaremye, igasezeranya abayizera umugisha n’Uburumbuke kandi ikabikora none twumvise ikora n’Ibitangaza kuko irabishoboye. Ibitangaza byayo kandi nta kindi bigamije kitari Ugutanga ubuzima ku bayizera. Nguko uko yambukije Umuryango wari ukurikiwe n’abashakaga kuwumara ikawunyuza mu Nyanja itukura maze uwo munsi bakazahora bibuka ko yabakijije Igitero cy’Abanyamisiri.
Aha twakwibaza ukuntu bumvaga byifashe mu mitima yabo ubwo babonaga imbere hari inyanja, na ho inyuma hari abishi babo. Bumvaga bibarangiriyeho ariko Imana y’Ububasha, Urukundo n’Ubutabera ibamururaho ingabo za Farawo kuko kuri yo ryari ritararenga. Ku Mana “Byarangiye” ntibaho. Tuzirikane ko Imana yifashishije Musa maze twumve agaciro ka ba Musa badutakambira ubundi kandi Imana ikabanyuzaho ubutabazi itugenera mu makoraniro yacu. Ibi bazahora babyibuka kandi bibuke by’Umwihariko muri Pasika ukuntu Imana yabakijije ingoyi y’Abanyamisiri. Yezu we yahimbaje nkabo Pasika mu isangira rya nyuma ariko noneho atangiza igitambo cy’Ukaristiya nk’uburyo bushya bwo guhimbaza noneho ibohorwa rya bene muntu ku ngoyi y’icyaha na Sekibi. Nituzirikana uruhare rukomeye rw’Ukaristiya na Padiri mu kubohorwa kw’Imbaga y’Imana turumva kurushaho impamvu Yezu yaremeye umunsi umwe Ukaristiya n’Ubusaserdoti ku wa Kane mutagatifu, kandi tujye dukora ibyo dushoboye byose ngo tubungabunge Ukaristiya na Padiri. Uhoraho ntiyaremye gusa, ntiyagiranye amasezerano n’abo yaremye gusa, ntiyabambukije Inyanja itukura gusa, ahubwo yanakomeje guhamya ko n’iyo imisozi yava mu myanya yayo, urukundo rwe rutazashira. Bityo rero abafite Inyota nibamugane kuko atanga ku buntu.
5.Isomo rya 4 n’irya 5: Urukundo rw’Imana mu bantu
Ibyo byemezo by’Urukundo rw’Imana bigaragarira mu buntu, Imbabazi no kuburira abantu turabisanga mu isomo rya Kane n’irya Gatanu yombi yo mu Gitabo cy’Umuhanuzi Izayi. Imana ntiyigeze ihuga mu kugirira neza abantu, ni na yo mpamvu yabahaye n’amategeko kugira ngo afashe umuryango wayo kutihumanya kandi awubere inzira y’Umukiro kuko ni wo muhamagaro w’Abo yaremye.
6.Isomo rya 6: Ubutumwa bw’Imana
Ibi yabinyujije ku ngeri nyinshi z’abagiye bayobora umuryango wayo harimo n’abahanuzi nk’uko Baruki abihamya mu isomo rya gatandatu. Uko Imana itahwemye kugirira neza abo yaremye kandi ikanabatumaho abahanuzi babigisha ni na ko itaretse no kubacyaha aho byabaga ari ngombwa hose.
7.Isomo rya 7: Imana ikebura abayo
Uhoraho yakoresheje Umuhanuzi Ezekiyeli nk’uko twumvise mu isomo rya Karindwi, acyebura abari baratangiye gutwarwa n’imigirire y’abanyamahanga. Bijya bibaho ko umuntu yigana amafuti y’abo mu gihe cye cyangwa abo babana mu buzima bwa buri munsi. Iyo utabonye abagukebura ushobora kwibona waraguye hanze y’agakiza k’Imana. No muri iki gihe dufite amahirwe yo gukeburwa kenshi na Kiliziya. Ntibikwiye ko tunangira imitima yacu rero imbere y’ubujyanama n’inyigisho za Kiliziya nk’Umuhanuzi w’Ibanze wo muri iki gihe.
8.Isomo rya 8 n’ivanjili:Ubucunguzi bwa Yezu
Amateka yose twagiye twumva mu rukurikirane rw’amasomo matagatifu yo kuri uyu munsi, yari kuba abaye nk’akagezi ko mu butayu kagenda kagashyira kakazimira, iyo atibuganiza mu gikorwa cy’Ubucunguzi bwa Yezu wababaye, agapfa ariko akazuka ku munsi wa gatatu, kandi ku bwa Batisimu tukaba twarahambanywe na we mu rupfu rwe, kugira ngo uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, natwe tujye tugendera mu bugingo bushya.
Ibyo twabisesenguriwe n’Ivanjiri y’uyu munsi hamwe n’isomo rya munani ryavuye mu Ibaruwa Pawulo yandikiye Abanyaroma. Iyo urebye ukuntu twinjiye mu wa Kane mutagatifu bikarangira Yezu bamujyanye, agashinyagurirwa, akicwa azize akarengane, ukumva ukuntu urubanza rwe rwajemo ibinyoma no kwivuguruza ariko ukabona birangiye atanzwe ngo abambwe ku musaraba; iyo ubonye ukuntu Umuhimbazo w’ububabare usozwa mu Kiliziya abantu bamanjiriwe, ukabona ukuntu twirirwa mu kayubi ku wa gatandatu, ushobora kurenza ibitekerezo ibyo wari urimo ukagera aho wibaza ngo Imana iba iri he iyo akarengane kaba, iyo abantu bataka, iyo abantu bicwa nta kirengera, iyo inzara ivuza ubuhuha, iyo Covid 19 igarika ingogo, igatera abantu ubwoba, ikabateza ibihombo n’inzara igaha bamwe urwaho rwo kurwanya ukwemera n’ibikorwa nyobokamana, ikavugisha benshi menshi….
9.Imana mu ruhande rw’ubabara
N’ubwo bwose ibyo ndetse n’ibisa na byo umutwe wa muntu utareka kubyibaza nyamara ni ngombwa rwose ko twibuka ko n’Ubwo Imana yari yicecekeye ku wa Gatanu mutagatifu ariko yari ihari kandi buri gihe iba iri mu ruhande rw’ubabara ibabarana na we.
Nyuma y’ibyo rero, nta ko bisa kubona Ivanjiri isozwa igira iti: “Nimugire Amahoro” (Mt 28,9) ikongera kandi iti: “Mwitinya” (Mt 28,10). Ngayo Amagambo akwiye umuntu uhimbaza Pasika n’Igitaramo cyayo mu bihe nk’ibyo Isi irimo muri iki gihe. Kuba Yezu akizuka yaratanze Ubutumwa bw’Amahoro kugeza no ku bishi be, kuba atarazutse ajya gushaka abamukwenaga ngo abajujubye cyangwa abihimureho, ni ubutumwa bukomeye duhabwa n’Izuka duhimbaza maze bukadukangurira kubabarira kabone n’aho twaba tukivirirana kuko na Yezu yababariye abishi be akiri ku musaraba ndetse bamwe bakiri n’imbere ye; ntiyategereje kubanza gushira impumu.
10.Imbarutso yo kubabarira n’isoko y’ihumure
Ngubwo ubutwari bwo kubabarira, ngizo imbaraga zo kuba imbarutso y’Amahoro, ngiyo isoko y’Ihumure kuri jye nawe. Dufashijwe n’amabanga ya Pasika duhimbaza none, Dusabe Yezu aduhe kurangamira Izuka aho guheranwa n’urupfu n’agahinda kuko hirya y’Urupfu hari Ubugingo, hirya y’Ijoro hari amanywa, hirya y’Imvura hari umucyo, hirya y’impagarara, uburwayi n’ibyorezo hari Imana ibifiteho ububasha byose, irumva kandi irareba. Dukore ibitureba, si yo izananirwa ibiyireba.
Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Jean Damascene HABIMANA M.