Inyigisho yo ku wa Gatandatu w’icyumweru cya 14 gisanzwe, A
Ku ya 12 Nyakanga 2014
Mu Ivanjili ntagatifu Yezu aradusaba kumubera koko abigishwa b’ukuri. Umwigishwa w’ukuri asangira na Kristu ubuzima. Mu buzima ntihaburamo ishavu, imibabaro n’agahinda! Ariko Yezu aratubwira ko haguma kwihangana. Hahirwa abihangana, bagakomera ku rugamba rw’ubutagatifu. Abo ni bo bazambikwa ikamba ridashanguka, ndetse no hirya y’ubu buzima, bo bazitwa abatagatifu. Niba dusangiye na Kristu imisaraba, tuzasangira na we imitsindo.
Koko umwigishwa ntasumba umwigisha, byongeye n’umugaragu ntasumba shebuja.
Ibi bitwigisha iki?
Bavandimwe Kiliziya ntishaka imitsindo n’ibitego byo kuri iyi si! Kiliziya ntikeneye amashyi n’impundu by’iyi si! Ntigambiriye ishema n’ibyubahiro by’iyi si! Kiliziya ikeneye abayubahira bakayikundira ko ari iya Kristu kandi ko ibereyeho Kristu ku isi. Biryo ni ukwitonda: Abashumba ba Kiliziya, Abihayimana, abalayiki bitangira abandi mu Iyogezabutumwa bagomba kwirinda gukora bagambiriye gushimisha abantu! Bagomba gukora bagamije kunyura cyangwa se kunogera (gushimisha) Imana, kuyisingiza maze isi ikaboneraho. Nta kubicurika rero! Ntibagomba gukorera isi ngo nyuma Imana Data nayo ibonereho. Imana ntisagurirwa! Ubwami, ububasha, ikuzo n’icyubahiro biharirwe Yo maze no munsi abo ikunda bahorane amahoro. Hari abibeshya ko umutsindo wa Kiliziya uba wabonetse iyo bayikomera amashyi, iyo yashyize hariya ibikorwa by’impangare mu iterambere, iyo ibinyamakuru byayogeje! Ibi si byo biranga ko Kiliziya yesheje umuhigo. Umutsindo wa Kiliziya n’abayo, uri mu gusangira na Kristu imibabaro kugira ngo bazanasangire ikuzo. Twirinde guhengamira aho isi itwereka, turangamire Kristu, tumukurikire, tumukurikize.
Imbaraga z’Ivanjili: Ivanjili ya Kristu ubwayo ni urumuri. Ivanjili ya Kristu iramurika, irabonerana, ni ntagatifu kandi ntikorera mu mafifi, mu manyanga no mu bwihisho: Ngo nta gihishwe kitazigaragaza. Koko nta we ucana itara ngo aryubikeho ikibo! Ibikorwa by’ubukristu ntibyububa, ntibikebaguza nk’iby’umujura! Umukristu agomba kwitwararika akarangwa n’ibikorwa by’urumuri ari byo byitwa imbuto za Roho Mutagatifu (Ga5, 22 ). Muri make nta kwibeshya ngo uri umukristu niba utamwamamaza, niba bitakuranga mu mvugo no mu ngiro. Kuba umukristu ni ukwiyemeza kwamagana ikibi, gukosora, kujya inama no kwamamaza icyiza n’ukuri. Twiyibutse ko ukuri ari Kristu, ni we Kuri kw’Imana: ni we uduha gusa na Data no kwinjira mu mabanga ye.
Ivanjili itweretse ko muntu ari ntahangarwa! Burya abagome bakwica agace gato cyane ka muntu, bakwica umubiri ariko ntibyabashobokera kwica ubumuntu, ubwigenge bw’umutima na muntu nyawe cyangwa se ishusho y’Imana twaremanywe. Kwica ni ukwikoza ubusa, ni uguta igihe, ni ukugokera ubusa no kwiteranya n’Imana! Bimaze iki se kwica udapfa! Urupfu rubi rudutwara byose (ubumuntu n’umubiri icyarimwe) ni icyaha! Icyaha nicyo kica koko, cyo kidutwara ubwigenge bw’abana b’Imana.Tukirinde ubutaretsa. Twemere kurangamira Imana Data yo Nyirubuzima. Iratuzi wese na hose ndetse iratuzi kugeza no mu ducogocogo tw’ubuzima bwacu. Yo ubwayo iduha agaciro mu mwana wayo Yezu Kristu. Imana yivugira ko yo ibasha kurinda ibishwi bitagira agaciro gakanganye, itabura kurinda no guha ubuzima nyabwo buzira kuzima abayiyobotse. Twiringire Imana. Duhamye Imana n’urukundo rwayo mu maso ya bose, cyane cyane imbere y’abatoteza abayo. Nyagasani twishyize mu maboko yawe. Uturekuye twapfa!! Nka Izayi, turakwemereye: turakwemereye Dawe, dutume kuko uri Nyirubutagatifu, iteka ryose. Amina.
Umubyeyi Bikira Mariya aduhore hafi.
Padiri Théophile NIYONSENGA