Na n’ubu ntimurasobanukirwa?

KU WA 2 W’ICYA 6 GISANZWE UMWAKA B, 16/2/2021

AMASOMO:

Intg 6, 5-8; 7, 1-5.10; Zab: 29 (28), 1.2, 3a.9b-10; Mk 8, 14-21

Mufite amaso ntimubone, mukagira n’amatwi ntimwumve?(…) Na n’ubu ntumurasobanukirwa?”

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu!

Turi ku wa kabiri w’icyumweru cya gatandatu gisanzwe cy’umwaka wa liturujiya. Ijambo ry’Imana riradufasha kuzirikana ku kwemera kwacu duhereye ku kibazo Yezu yabajije abigishwa be agira ati: “Mufite amaso ntimubone, mukagira n’amatwi ntimwumve?” Icyo kibazo Yezu yakibabajije nyuma yo kumenya ibibazo bibazaga ababwiye ibyo kwirinda umusemburo w’abafarizayi n’uwa Herodi bo bagatangira guhagarika umitima ko nta migati bafite. Mu by’ukuri, nk’abantu bagendanaga na we bakaba bari barabonye ibitangaza yakoraga, ntibakagombye kuba baragize ziriya mpungenge. Ibitangaza byose Yezu yakoraga byari bigamije kwigisha abantu muri rusange n’intumwa ze by’umwihariko, ni na yo mpamvu nyuma yo kubibutsa inshuro ibyiri yatubuye imigati, itanu n’irindwi akagaburira imbaga kandi igasaguka yongera kubabaza ati: Na n’ubu ntumurasobanukirwa?”

Bavandimwe, ibyo Imana ikora byose, biba bigamije kudusobanurira kugira ngo dukure mu kwemera. Ubuzima bwacu bwuzuye ibitangaza bimwe tukabibona mu buryo bworoshye ibindi bikatugora ndetse hakaba n’ibyo tutigera tubona. None niba ibitangaza ari ibitabuze amaso yacu yaba abona? Amatwi yacu se yaba yumva? Ukwemera kwacu kwaba kuri ku kigero kingana iki? N’ubwo nta gipimo kihariye cy’ukwemera kibaho, mutagatifu Yakobo atubwira ko ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye bityo tukaba twafatira ku bikorwa byacu tukamenya niba dufite ukwemera kuzima cyangwa niba ari amagambo gusa.

Bavandimwe, ubutumwa bwacu nk’abemera Kristu burasobanutse kandi imbuto za Roho abemera bagomba kwera zirazwi neza: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, Ubuntu, kumenya kwifata (Gal 5,22). kumenya ko turi mu murongo muzima cyangwa tutawurimo biroroshye cyane. Muri iyi si ya none yihuta kandi ihindagurika duhamagarirwa kuyibamo umunyu n’urumuri tuyamamazamo inkuru nziza y’umukiro ibyo bikajyana no gushirika ubwoba kuko iyo si idashaka Imana, ikibabaje ni uko rimwe na rimwe mu rwego rwo kwirema agatima no guhunga inshingano zanjye nita ubugwari indangagaciro y’ubwitonzi no kudahubuka mu gihe hari icyo nasabwaga nk’umukristu usanzwe, nk’umusaserdoti cyangwa uwihaye Imana.

Twibagirwa ko “Imana itaduhaye umutima wuje ubwoba, ahubwo yaduhaye umutima wuje imbaraga, urukundo no kwitsinda.” (1Tm 1,7) Numva bidakwiye ko Imana igera aho yongera kwicuza kuba yararemye muntu kugeza ubwo yafata icyemezo cyo kumurimbura nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’intangiriro.

Imana yigijweyo ku mugaragaro, indangagaciro z’ukwemera zishyirwa ku ruhande ku buryo n’icyiza gikozwe bagomba gusobanura ko batagikoze kubera ko bemera Imana, kwikunda no kwikubira ibyiza Imana yaremeye abantu bimeze nk’aho ari intego, hakaba ibihugu bigomba guhaka ibindi; mu bikennye na ho hakaba abantu bagomba guhaka bandi; akarengane n’urugomo bikimikwa, impfubyi n’umupfakazi bakabura kivugira.

Bavandimwe, amategeko yose Yezu yayabumbiye muri rimwe ari ryo gukunda Imana kuruta byose no gukunda mugenzi wacu nk’uko twikunda. Ahandi Yezu ati: “Nimukundane kandi mukundane nk’uko nabakunze.” Urukundo yadukunze ari na rwo adusaba kugirirana ni urukundo rudusaba kuba twakwemera kumena amaraso yacu kubera umuvandimwe.

None se twisuzumye Bavandimwe, ko ntacyo Nyagasani atakoze mu buzima bwacu, ko ibitangaza atari byo twabuze ngo dukure mu kwemera, habuze iki ngo tube dufite amaso ntitubone, tukagira amatwi ariko ntitwumve?

Dusabe Nyagasani kutwongerera ukwemera, aduhumure amaso kandi adufungure amatwi bityo tube urumuri n’umunyu by’isi bityo tuyirinde uburakari bw’Imana bushobora kuyitsemba.

Umubyeyi Bikira Mariya akomeze kuduherekeza muri uru rugendo, akomeze gutakambira isi yugarijwe muri iyi minsi n’icyorezo cya coronavirus kandi arinde abemera guhungabana.

Padiri OSWALD SIBOMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho