N’abanyamahanga bizeye amaza y’Umukiza

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumeru cya gatatu cya Adventi, 2013

Ku ya 16 Ukuboza 2013 – Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Isomo:Ibar 24, 2-7. 15-17a; Ivanjili: Mt 21, 23-27

Bavandimwe,

Ineza n’amahoro bya Nyagasani Yezu bihorane namwe!

Mu nyigisho ngira ngo mbasangize kuri uyu wa mbere w’icyumweru cya gatatu cya Adventi, ndifuza kwibanda ku isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’Ibarura. Twumvise ukuntu Balamu, umuhanuzi w’umunyamahanga cyangwa w’umupagani, yahanuriye Israheli ko izavukamo Umwami ukomeye cyane. Kugira ngo ariko dusobanukirwe neza n’iri somo, ndifuza ko tubanza kwibukiranya inkuru itubwira iby’uwo Balamu.

Mu gihe Abayisraheli bari bavuye bucakara mu Misiri, bagenze imyaka 40 mu butayu bwa Sinayi bagana igihugu cy’isezerano. Mu nzira, bagendaga barwana n’abari batuye mu bihugu banyuragamo. Bageze hafi y’icyo gihugu cy’isezerano, bakambitse mu bibaya bya Mowabu, hakurya y’uruzi rwa Yordani, ahateganye na Yeriko. Mowabu ni cyo gihugu bari basigaje kwambuka kugira ngo bagere mu gihugu cy’isezerano. Ariko Balaki, umwami wa Mowabu, ntiyari yishimiye kubona abo bavantara banyura mu gihugu cye. Ndetse yari abafitiye n’ubwoba kuko bari baratsinze abami b’abaturanyi be. Nuko atumaho Balamu, wari umuhanuzi w’umupfumu w’ikirangirire muri ako karere, kugira ngo avume abayisraheli, maze uwo mwami azabonereho kubaganza. Dore ubutumwa yagejeje kuri Balamu : “Hari abantu bavuye mu Misiri ariko rero buzuye isi yose. None bari bugufi y’igihugu cyanjye. Rwose ndakwinginze ngwino ubamvumire kuko jye bandusha amaboko; ahari nazashobora kubaganza, nkanabirukana mu gihugu cyanjye. Kandi ndabizi, uwo uhaye umugisha aba ahirwa, naho uwo uvumye aba ikivume” (Ibar 22, 6). Hagati aho ariko, Uhoraho yaje kwigaragariza Balamu amubuza kujyana n’intumwa umwami yari yamutumyeho, anamubuza kuzavuma umuryango wa Israheli kuko wahawe umugisha (Ibar 22,12).

Umwami yarongeye atuma kuri Balamu bwa kabiri. Ngo yamwohererejeho abanyacyubahiro barusha aba mbere ubwinshi n’agaciro. Dore ubutumwa yamugejejeho: “Rwose gira impuhwe, wikwanga kuza iwanjye. Nuza nzaguhemba bishimishije, kandi nzagukorera icyo uzashaka cyose. Rwose ngwino umvumire bariya bantu” (Ibar 22, 16-17). Balamu yasubije abo bagaragu, ati “N’aho Balaki yampa feza yose na zahabu yose bishobora kuzura inzu ye, nta kintu na gito nakora nyuranije n’itegeko ry’Uhoraho Imana yanjye”(Ibar 22, 18). Uhoraho arongera aramwiyereka, noneho amutegeka kujyana n’intumwa z’umwami (Ibar 22, 20). Ariko mu nzira umumalayika w’Uhoraho aramubonekera akoresheje indogobe ye, amutegeka kuzavuga ijambo azamubwira ryonyine (Ibar 22, 21-35).

Ashyira nzira agana i bwami. Nuko umwami aza kumusanganira, aramubwira ati “Ese abantu noherereje kuguhamagara ntibari bahagije? Ni kuki se utari waraje? Ese wabonaga ntashobora kukwakirana icyubahiro?” (Ibar 22, 37). Ngo Balamu yaramushubije, ati “Ndashimye nageze iwawe, ariko se ndaza gushobora kugira icyo mvuga? Amagambo Uhoraho aza kumbwira, ni yo yonyine ndi buvuge”. (Ibar 22, 38).

Umwami na Balamu bazamuka umusozi, aho bashoboraga kubona igice kimwe cy’imbaga ya Israheli, bahatura igitambo. Nuko Imana ibwira Balamu amagambo aza kuvuga imbere y’umwami n’abanyacyubahiro bose b’i Mowabu. Ateruye rero kuvuga, aho kuvuma umuryango wa Israheli, awuha umugisha incuro enye zose: incuro ya mbere: Ibar 23, 7-10; incuro ya kabiri: Ibar 23, 18-24; incuro ya gatatu: Ibar 24, 3-9; incuro ya kane: Ibar 24, 15-19.

Isomo rero twumvise uyu munsi ryavuye mu magambo Balamu yavuze ku ncuro ya gatatu n’iya kane. Koko rero, aho kuvuma umuryango wa Israheli, ahubwo yawuvuzeho amagambo y’umugisha, awuhanurira ikuzo ryo kuzavukamo Umwami usumba bose. Yagize ati “Mu nzu ya Yakobo hazavuka inyenyeri, mu muryango wa Israheli hazaboneka inkoni y’ubwami” (Ibar 24, 17).

Bavandimwe, muri iyi nkuru twavanamo inyigisho nyinshi. Ndavugamo enye gusa.

1. Ntukavumane; ntukavume mugenzi wawe kuko yahawe umugisha n’Uwamuremye mu ishusho rye.

2. Imana ishaka ko abantu bose, b’ingeri zose, b’amoko yose, b’indimi zose, b’imiryango yose, b’ibihe byose… bagera ku mukiro.

3. Umukiza rero dutegereje, si uw’abakristu gusa, si uw’abemera gusa ; ahubwo ni uwa bose, ndetse na babandi twita abahakanyi, abatemera, abataye cyangwa abapagani.

4. Koko Nyagasani yandika ibigororotse mu mirongo igoramye. Yakoresheje uriya muhanuzi w’umupagani, aha umugisha umuryango we kandi awuhanurira kuzavukamo Umukiza.

Mwese mukomeze kugira Adventi nziza. Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho