Inyigisho: Nagushyiriyeho kuba urumuri rw’amahanga

Inyigisho yo ku wa gatandatu – Icyumweru cya 4 cya Pasika, Umwaka C

Ku wa 27 Mata 2013

Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Intu 13, 44-52; 2º. Yh 14, 7-14

Nagushyiriyeho kuba urumuri rw’amahanga 

Iyi nshingano y’intumwa y’Imana, Pawulo na Barinaba bayibukije Abayahudi b’i Antiyokiya ya Pisidiya. Bari bageze aho mu rugendo rwo kwamamaza Inkuru Nziza y’Umukiro. Aho kugira ngo abo Bayahudi bakire Ijambo ry’agakiza, bakoze politike ku banyacyubahiro n’abagore b’abaphasoni bubahaga Imana kugira ngo bishore mu bikorwa byo gutoteza Pawulo na Barinaba kugeza ubwo babamenesheje. Mbere yo gusohoka muri ako gace, bihunguye umukungugu wo ku birenge byabo bawusigira abo barakare bikomereza bagana  mu mugi wa Ikoniyo. Mu kuva aho rero ni bwo bibukije amagambo y’umuhanuzi Izayi: “…nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera mu mpera z’isi” (Iz 49,6).

Nta gahinda karenze ak’umugiraneza bamagana akajyana ineza ye ahandi! Dutekereze ukwigora izo ntumwa za YEZU zagiraga zemera kuvunika zigenda amanywa n’ijoro mu bukonje cyangwa mu ruzuba zishishikajwe no gukiza abantu…Tuzirikane uburyo bazamaganaga! Ubuhamya bwazo nibutwubake: Ni bo koko bari barumvishe YEZU uwo ari we. Ni bo bari barasobanukiwe n’uko koko yicaye iburyo bw’Imana Data kandi ategereje abantu bose ngo basangire ibyishimo ubuziraherezo. Ni yo mpamvu basiganaga n’igihe ngo none barokora roho nyinshi zishoboka. Twishimire ko bumvishe inshingano yabo yo kuba urumuri rw’amahanga.

Kuba Abayahudi barabahahanyije, byatumye Inkuru Nziza igera vuba ku banyamahanga maze iryo hanga ryabagiriraga ishyari rikabahekenyera amenyo ryumirwa aho riboneye ikuzo n’ibisingizo by’Imana y’Ukuri Se wa YEZU KRISTU risakara mu bihugu byinshi bya hafi n’ibya kure. Abayahudi  bafatanyije n’Abaromani bakomeje gutoteza aba-KRISTU ariko ntibabasha kuzimangatanya URUMURI rwari rutuye mu ntumwa n’abigishwa bose. Uko babicaga, ni ko Ivanjili yarushagaho gukwira. Ibyo bitotezo byamaze imyaka irenga magana atatu! Kuri twe twumva ayo mateka, dutangazwa n’uko Kiliziya itazimye! Ni ikimenyetso cy’uko URUMURI RWAKA NTIRUZIME ari ukuri kudashyigurwa. Twabiririmbye mu ndirimbo yamamaza Pasika. No mu bihe turimo, ntitukagire ubwoba imbere y’ibibazo n’ibitotezo Kiliziya irimo bihora bihindura isura kuko Sekibi igira amayeri menshi. Ntitukagire ubwoba iyo nyagwa yaratsinzwe kandi izatsindwa ruhenu. Baragowe abiha kuyikorera!

Isomo rikomeye tuvoma mu masomo n’inyigisho by’uyu munsi ni irihe? Kudatinya kuba mu RUMURI twakiriye. Twabwiwe YEZU KRISTU We Rumuri nyarumuri kugira ngo tube natwe urumuri rw’ubuzima bwacu n’ubw’abandi. Twibaze uyu munsi: “Ni iki gituma ntagaragaza URUMURI RWA KRISTU iteka n’aho ndi hose?”. Nitubona impamvu biraba bitunganye. Tuzakomeza kwegera YEZU ngo adusukure muri Kiliziya ye Ntagatifu; ntituzigera twishimira umwijima wigaragaza aho dutuye; ntituzahebera urwaje, ahubwo tuzasaba ubutwari YEZU KRISTU kugira ngo tubohore abatsikamiwe n’urupfu kuko URUKUNDO rutishimira akarengane ahubwo ruhimbazwa n’ukuri (1 Kor 13, 6). Nitumwitegereze, twitegereze intumwa ze n’abigishwa ba mbere: baharaniye gukwiza urumuri mu mahanga kandi ikiguzi batanze turakizi: guheka umusaraba wa YEZU KRISTU. Bisaba ingabire y’Imana ihabwa abayikunda nta burimangatanyi.

YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka, natsinde umwijima utwototera mu mutima ugakwira ku isi yose. UMUBYEYI BIKIRA MARIYA wabaye hafi intumwa n’abigishwa, natube hafi twigobotore umwijima mu izina rya YEZU KRISTU kugira ngo tubashe kubohora abari ku murunga bahebeye urwaje kuko batazi inzira yo gutsinda umwijima ubabundikiye.

SINGIZWA YEZU!

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho