Namwe murajye mwozanya ibirenge byanyu

Inyigisho yo ku wa kane mutagatifu Umwaka A, Ku wa 13 Mata 2017

Amasomo matagatifu:

ISOMO RYA MBERE: Iyim 12, 1-8. 11-14

ISOMO RYA KABIRI: 1 Kor11, 23-26

IVANJILI:  Yohani 13,1-15

Bavandimwe muri Kristu, dukomeje urugendo tuzirikana urukundo ruhebuje Kristu yadukunze akageza ubwo atwitangira ku musaraba kugira ngo adukize icyaha n’urupfu. Urukundo ruhebuje rwaranze Yezu yaruraze n’abamwemera bose, abamukurikiye n’abakomeje gukora ubutumwa yabashinze bwo kwamamaza Inkuru nziza ye y’umukiro.

Kuri uyu munsi w’uwa kane mutagatifu turabona Yezu  atanga umurage ku bo yatoye, akabiyegereza  by’umwamihariko kugira ngo bamwigireho byinshi bazashyira mu bikorwa ubwo azaba amaze gusubira mu ijuru. Abo ni Intumwa ze,abo yise  inshuti ze nk’uko tubisanga mu Ivanjili ya Yohani 15, 15: “Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora ahubwo mbise inshuti.” Yezu rero yahaye umurage w’umwihariko inshuti ze. Ubwo basangiraga ku wa kane mutagatifu yabashinze imirimo ikomeye yo gukomeza ubutumwa yatangiye:

-Gutura igitambo kugira ngo isi igirirwe imbabazi z’ibyaha: «Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.» Ibi yabikoze mu isangira rye rya nyuma n’Intumwa ze anazisaba kujya zibikora zimwibuka. Tukanibuka ko kugira ngo habeho gutura icyo gitambo hagomba kuboneka abagitura bityo kuri uyu wa kane mutagatifu tugahimbariza icyarimwe iremwa ry’ubusaserdoti n’Ukaristiya.

-Gukundana nk’uko Yezu yadukunze. Ubwo Yezu yozaga ibirenge by’Intumwa ze yagaragaje ukwicisha bugufi kuko inyigisho yashatse kubaha akora uwo murimo  ukorwa n’abagaragu ni iyo guca bugufi imbere ya bagenzi babo babitewe n’urukundo. Ni henshi tubona Yezu agaragariza abantu urukundo. Yasabye rero abigishwa be kumwigiraho. Kwikuramo umwitero we biragaragaza ubwo bwiyoroshye bwa Yezu ndetse bigaca n’amarenga y’ibyari bigiye kumubaho ubwo bamwamburaga igishura cye. Ni byo koko, Yezu ntiyagundiriye ikuzo rye ahubwo yaciye bugufi aza kubana na bene muntu afata kamere-muntu  kugira ngo uko muntu arushaho kumurangamira agire uruhare kuri kamere-Mana.

Yezu yaboneyeho abwira Petero ko naramuka atemeye kozwa ibirenge atazagira umugabane hamwe na We. Ni nko kumubwira ati “ niba utemeye kwakira ibyo Nyagasani akugeneye, urahamana ibyawe gusa. Nuhamana ibyawe gusa, ntuzaca bugufi imbere y’abandi, ntuzagira urukundo nk’urwo ndimo nkukugaragariza, uzaba udafite ukuruta ureberaho, ukamwigiraho guca bugufi, ukibuka ibyo yagukoreye byiza kugira ngo nawe uzabikorere abandi nk’umurage mwiza wakiriye nawe ukawuraga abandi. Niwanga  rero ntuzagira umugabane hamwe na Kristu.” Kugira ngo wozwe ibirange, bigusaba gukuramo inkweto. Kutagira inkweto zo kwambara tuzi uko bigaragarira amaso y’abantu nk’ikimenyetso cy’ubutindahare mu gihe mu kwambara inkweto bishobora kugaragaza icyubahiro muntu yiyambitse. Ubanza ari yo mpamvu hari abatinda ku nkweto… Wabonye urukweto yari yambaye?….Kwamburwa inkweto cyangwa gusabwa kuzikuramo ni ikimenyetso cyo gucishwa bugufi. Yezu rero mu guca bugufi akoza ibirenge by’intumwa ze, yanazeretse ko nazo zigomba guca bugufi, zikuremo inkweto, ziyambure ibijyanye n’ibyo  muntu afata nk’ibimwubahisha maze zikorweho na Nyirikuzo. Aha duhita twumva impamvu Imana yasabye Musa gukuramo inkweto:  “Wikwegera hano ! Ndetse kuramo inkweto zawe, kuko ahantu uhagaze ari ubutaka butagatifu.” (Iyimukamisiri 3, 5)

Bavandimwe rero nitwemerere Yezu atwuhagire, tureke gutsimbarara ku byacu ahubwo twemere duce bugufi twakire Kristu uza atugana ngo aduhe umurage we ushingiye ku rukundo rutari mu magambo gusa ahubwo rugaragara mu bikorwa.

Isi yacu ikeneye urwo rukundo, isi yacu ikeneye abantu baca bugufi babigiranye urukundo. abafasha abandi, abahumuriza abandi, ababifuriza amahoro, ababaha umurage w’urukundo, ababaha imbaraga nyabuzima.

Bavandimwe, igitambo cy’Ukaristiya dutura cyangwa duturirwa ntikikabe urwibutso gusa ahubwo kijye kinadufasha gusubira kuri wa munsi wa kane mutagatifu  ubwo Yezu ubwe yari kumwe n’Intumwa ze, twemere ko turi kumwe na we kandi ko  ari We ubwe uhora atwiha mu gitambo cy’Ukaristiya kandi akatwibutsa ko Ukaristiya ari Isakramentu ry’urukundo rugaragarira mu bikorwa, urukundo rwitangira abandi, urukundo rwiyoroshya rugatera nyirarwo guharanira kugaragira abandi aho guharanira kugaragirwa. Uko tumuhabwa tujye duharanira iteka gusa na We.

Umunsi mwiza Basaserdoti ntore z’Imana, umunsi mwiza mwese mbaga y’abemera Kristu.

Padiri Bernard KANAYOGE

Montréal, Canada

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho