Inyigisho yo ku Cyumweru cya 25 Gisanzwe A, Tariki ya 24 Nzeri 2017
Amasomo: 1). Iz 55, 6-9; Zaburi 145 (144), 2-3, 8-9, 17-18
2). Fil 1, 20c-24.27a
3). Mt 20, 1-16
- “Namwe nimujye mu mizabibu yanjye”. Ubu butumire nyir’imizabibu ageza kuri bariya bantu bo mu Ivanjili tumaze kumva, butwibutsa ibyishimo umuntu agira iyo abonye akazi yari amaze igihe ashakisha. Ariko bunatwibutsa kimwe mu bibazo byugarije abatuye isi muri iki gihe; ikibazo kijyanye n’ibura ry’akazi.
Koko rero, hirya no hino ku isi kimwe no mu Rwanda ubushomeri bureze mu ngeri zose z’abantu: abibitseho za dipolomo n’abatarazigeze, abatuye ibyaro n’abatuye imigi, mu rubyiruko no mu bakuru; mbese hari abantu benshi bashobewe kubera kubura akazi. Barashakisha hose, ariko babuze uwabararika. Hari abatekamutwe na ba rusahurira mu nduru bazi gukirira mu bibazo by’abandi, babeshya abashomeri ngo barababonera akazi, ariko ari ukugira ngo babacuze n’utwo baganyiragaho. Hari abashukisha abandi akazi ari ukugira ngo banyunyuze imitsi y’abakozi babaha umushahara w’intica ntikize. Hari abimitse icyenewabo mu gutanga akazi. Hari abasaba ruswa babeshya ngo baratanga akazi; aha abagore n’abakobwa bo bagashukwa basabwa gutanga imibiri yabo, ngo aha barakira ubushomeri. Hari abakoreshwa agahato ntibabone igihembo basezeranywe; hari abimukira barimo gushirira mu nzira bajya gushaka akazi n’amaronko i kantarange. Benshi mu bafite imishinga yo kwihangira imirimo babuze igishoro cyo guheraho. Hari n’abafite akazi, ariko ntibagire amizero y’ejo yahaza, kuko bumva hirya no hino ibigo byinshi birimo gufunga inzugi, kwirukana cyangwa kugabanya abakozi. Yewe, ibibazo bijyanye n’umurimo ni byinshi; nta wabirondora!
- Ivanjili y’uyu munsi iratwereka indi sura y’akazi n’umurimo. Yezu amaze kuducira umugani w’umuhinzi w’imizabibu urarikira abakozi kuva mu museke kugera ku mugoroba ngo bajye gukora mu mizabibu ye kandi bose akabasezeranya igihembo gikwiye. Ku mugoroba agatanga umushahara ungana kuri bose, ahereye ku baje nyuma agaherukira ku baje mbere. Twumvise umwijujuto w’abaje mbere n’uko nyir’umurima yabasubije.
- Birumvikana ko n’ubwo twahera kuri iyi Vanjili tukazirikana muri rusange ibijyanye n’umurimo n’amategeko awugenga, ariko uyu mugani urashaka kutwumvisha mbere na mbere iby’Ingoma y’Imana n’umukiro itanga. Yezu yawuciye asobanura iby’Ingoma y’ijuru. Ati “Ingoma y’ijuru imeze…” Tuzi kandi ko yawuciriye abamwijujutiraga kubera ko yakiraga abanyamahanga n’abanyabyaha kandi agasangira na bo.
- Mu Ngoma y’Imana rero, mu muzabibu wa Nyagasani, nta gushomera. Nta cyenewabo, nta ruswa. Nta we uhejwe; buri wese ahafite umwanya. Nyagasani ararika abantu bose abagezaho ubu butumire: “Namwe nimujye mu mizabibu yanjye”. Nta saha ntarengwa yo gutangaza ubwo butumire: haba mu museke, saa tatu, saa sita, haba ku mugoroba… abantu bapfa gusa kubwitabira maze bose bagafatanya kubaka Ingoma y’Imana.
- Mu Ngoma y’Imana igihembo kirahari kandi ni igihembo gikwiye: “Namwe nimujye mu mizabibu yanjye; ndi bubahe igihembo gikwiye” (Mt 20, 4). Kandi igihembo ni kimwe kuri bose: ni umukiro, ni ubugingo bw’iteka.
- Ni yo mpamvu mu Ngoma y’Imana nta shyari rigomba kuba mu bana bayo, kuko nta we ufite uburenganzira kurusha abandi, kuko byose bituruka ku buntu n’impuhwe bya Nyagasani: “Jye nshatse guha uwaje nyuma nk’icyo nguhaye. Sinshobora se kugenza uko nshatse mu byanjye? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza?” (Mt 20, 14-15).
- Koko rero, umukiro w’Ingoma y’ijuru ntituwukesha mbere na mbere akuya twiyushye ku gahanga cyangwa ibikorwa twaba twarakoze. Umukiro w’Ingoma y’ijuru tuwukesha ubuntu n’impuhwe by’Imana. Ari Abayahudi n’abanyamahanga, ari Petero na Pawulo, ari Yohani na Mariya Madalena, ari Nikodemu cyangwa cya gisambo cyasabiye imbabazi Yezu ku musaraba, ari wowe waje mbere, ari jye wahageze hagati aho, ari uwaje nyuma; twese dusangiye Umukiro ukomoka ku buntu bw’Imana.
- Kuri iki cyumweru twisabire kugira ngo buri muntu muri twe yumve kandi yitabire impuruza ya Nyagasani udutumira kujya gukora mu mizabibu ye no kwakira umukiro atanga. Dusabire kandi n’abantu bose bugarijwe n’ikibazo cyo kubura akazi.
Nyagasani Yezu nabane namwe.
Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA