INYIGISHO YO KUWA GATANU W’ICYUMWERU CYA CUMI GISANZWE-UMWAKA A
Amasomo: 2Kor 4, 7-15; Zab 116 (114-115), 10-11, 15-16ac, 17-18; Mt 5, 27-32
Bavandimwe, aya magambo ya Mutagatifu Pawulo Intumwa: “Naremeye bintera kwamamaza” (2Kor 4, 13), ni amagambo akomeye, nakwita intimatima y’Ijambo ry’Imana twumvise none. Nimucyo tuyazirikane mu bwiyoroshye kandi tumurikiwe n’ukwemera.
Mu by’ukuri rero, ukwemera nyako gukwiriye kwamamazwa, bitari mu magambo gusa ahubwo no mu bikorwa: mbese mu mico no mu myifatire. Kwemera gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza ni inshingano y’uwabatijwe wese mu izina rya Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Mu yandi magambo ni inshingano z’umukristu nyawe. Gusa rero iyo witegereje neza mu bukristu bwacu, ubona harimo ingeri eshatu:
– Ku ruhande rumwe, hariho abemera Yezu Kristu ariko ntibamwamamaze. Bene aba baba bapfukirana ingabire z’isakaramentu rya batisimu bahawe, kandi bakaba batarangiza isezerano bagiranye n’Uhoraho mu maso y’ikoraniro ry’abemera ariryo Kiliziya. Twabagereranya n’igiti kiyumbije ariko utabaza n’urubuto rw’umuti.
– Ku rundi ruhande, hari abamamaza Yezu Kristu ariko mu mutima bitabafasheho; ahubwo bakabikora nk’abakozi barangiza icyate cyabo cyangwa se nk’abari ku kiraka imbere ya shebuja, ariko nta rukundo rundi. Aba na bo si abogezabutumwa beza uko Nyagasani abifuza.
– Hari kandi n’abemera kandi bakamamaza ukwemera kwabo bashize amanga, nta pfunwe nta no kwiganyira. Bene aba ntako basa: barakagwira!
Kwamamaza Yezu Kristu bishyitse rero, bisaba mbere na mbere gushinga imizi no guhamya ibirindiro mu kwemera, maze koko ibyo wemera ukabyigisha n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose; ari na ko wihatira kubikurikiza. Hagati aho ariko, utemera we nta n’icyo yari akwiye kwamamaza! Ntanakwiye yemwe no guca intege abihatira kubaho bamurikiwe n’ukwemera.
Bavandimwe, nk’uko Pawulo mutagatifu abitwibutsa kandi akabiduhamo urugero, ukwemera si urukingo ruturinda ibigeragezo, ibitotezo, amagorwa, imvune n’imibabaro by’amoko yose; ahubwo ni intwaro ikomeye idufasha kubinyuramo twemye; turangamiye mu bwiyoroshye Yezu Kristu umutsinzi w’isi n’ibihe byose. Uwemera rero ahora arwanira gutsinda icyaha muri we, akanaharanira kuzinukwa inzira zacyo zose n’ibisa nacyo byose. Ni byo ivanjiri yavuye imuzi maze ikatwereka ko icyaha atari igikorwa nyirizina gusa, ahubwo gitangirira mu kurarikira ikibi: icyaha si ugusambana gusa, ahubwo no kureba umugore ukamwifuza. Ni yo mpamvu Yezu adushishikariza gutsinda ibishuko rugikubita, no kumenya kwigomwa ibituryohera ariko bituroha.
Dusabe Yezu Kristu inema yo kwemera no kumubera abaranga beza b’urukundo n’ikuzo bye muri iyi si ibikeneye cyane. Duharanire ko ubuzima bwe bwite bwahora iteka bwigaragariza mu mibereho yacu yo mu bihe byose.
Bikira Mariya umwamikazi wa Kibeho adusabire ubutitsa.
Padiri Jean-Paul MANIRIHO
Diyosezi ya KABGAYI