Inyigisho yo ku wa gatanu, Icyumweru cya 1 cy’igisibo, 2014
Ku ya 14 Werurwe 2014 – Mwayiteguriwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Nari umugabo ntihabwa intebe (soma Ezk18,21-28)
Bavandimwe,
Turakomeza urugendo rugana umunsi mukuru wa Pasika. Muri uru rugendo rw’iminsi mirongo ine ni umwanya wo gusa n’abahagarara gatoya, tugasuzuma ubuzima bwacu bwa gikristu, ndetse n’ubuzima busanzwe, ibitanoze tukabikosora, ibigoramye tukabigorora tumurikiwe n’Ijambo ry’Imana kandi dufashijwe na Roho Mutagatifu. Nk’uko mubizi, igisibo kitwibutsa imyaka 40 Abayisiraheli bamaze mu Butayu igihe Imana ibavanye mu bucakara bwo mu Misiri ikabajyanye mu gihugu cy’isezerano, cya kindi Bibiliya itubwira ko gitemba amata n’ubuki. Uru rugendo rutwibutsa kandi iminsi 40 Yezu yamaze mu butayu mbere yo gutangira ubutuma bwe ku mugaragaro, agatsinda Sekibi n’ibyo yamuhendesha ubwenge bwose. Muri uru rugendo rw’igisibo, Kiliziya idushishikariza ibintu bitatu by’ingenzi : gusiba, gusenga no gufasha abakene. Ibyo byose tukabikora tutagamije gushimwe n’abantu, ahubwo tugamije kunogera Imana Data Umubyeyi wacu no gusabana n’abo turi kumwe. Tukaba umunyu n’urumuri aho turi no mu byo dukora. Igisibo kidufasha kwisubiraho tukaba abana b’Iamana koko kandi turibo. Kuba turi abana b’Imana bigomba kwera imbuto nziza kandi nyinshi mu buzima bwacu bwa buri munsi. Muri iyi nyigisho, nagira ngo nibande ku isomo rya mbere, ryo mu gitabo cy’umuhanuzi Ezekiyeli, umutwe wa 18. Hakubiyemo amagambo meza cyane agaragza neza ko Imana yuje ineza n’impuhwe bitagira urugero.
-
Umunyabyaha nahinduka azababarirwa abeho
« Umugiranabi naramuka yanze ibyaha byose yakoze, akubahiriza amategeko yanjye, agakora ibitunganye kandi agakurikiza ubutabera, azabaho, ntabwo azapfa »
Guhinduka ntibigira iherezo. Igihe cyose umuntu ahumeka aba yahinduka kagaruka mu nzira nziza maze akagira ubuzima. Abacamanza ba hano ku isi bacira urubanza umuntu “utakiriho”, ni ukuvuga utakiri uko yari ameze igihe yakoraga icyaha. Hagati yo gukora icyaha no gucirwa urubanza, hari byinshi byahindutse ku wo bacira urubanza. No mu mvugo zacu, usanga akenshi umuntu tumuhwanishije n’icyaha yakoze. Ugasanga tuvuga ngo naka ni umujura, ni umusambanyi, ni umwicanyi, ni umurozi. Oya. Dukwiriye kuvuga ko naka yibye, ko yasambanye, ko yishe umuntu, ko yaroze. Ubuzima bwe bwose, ntidukwiriye kubuhindura icyaha yakoze ngo tube ari cyo dushyira imbere kuruta ubumuntu bwe. Ni byiza gutandukanya umuntu n’ibikorwa yakoze. Hagati aho ashobora kuba yarisubiyeho, ariko twebwe tugakomeza kumubonamo icyaha yigeze gukora. Abahanga mu bumenyamuntu bemeza ko umuntu uwo ari we wese, akora ibyiza byinshi kurusha ibibi akora. Na wa wundi tubona ko yakoze ibyaha bitagira ingano, ushyize ku munzani wasanga ibyiza yakoze biruta kure ibibi yakoze ! Dukwiriye kujya tureba ibyiza umuntu yakoze, kandi biba bihari, kurusha guhumwa amaso n’ibibi yakoze.
Imana yo ntireba nk’abantu, ntikora nk’abantu. Iduha umwanya wo guhinduka. Uguhinduka kwacu irakwakira, ikadufasha gutera intambwe tujya mbere mu rukundo. Kuko ari urukundo, idusaba kubaho mu rukundo. Ntiducira urubanza iherere ku buryo twabayeho kera. Ireba uko duhagaze uyu munsi. Mu rubanza rwayo, iduha uburyo bwo kwitandukanya n’ibyahise, tugatangira ubuzima bushya. Imana ishaka ko umunyabyaha abaho. Yamuremye imukunze. Yanga icyaha ariko ntiyanga umunyabyaha. Ishaka ko ahinduka maze akabaho. Icy’ingenzi ni uko uyu munsi yemera guhinduka, akanyura mu nzira y’Imana, akitandukanya n’imibereho ishaje.
Nari umugabo nyihabwa intebe
Uwo ni umugani abanyarwanda baca, berekana ko uyu munsi ari ho dutegerejweho ubutwari. Ubutwari bwo mu gihe cyashize ni bwiza, ariko iyo bukurikiwe n’ubugwari, bwa butwari buribagirana. Ubwo bushishozi bw’abakurambere bujyanye n’amagambo y’umuhanuzi Ezekiyeli. Niba uwari intungane aretse ubutungane bwe, agakora amahano, ntibazibuka ukundi ko yakurikizaga ubutabera, ahubwo kubera ubuhemu bwe n’ibyaha yakoze, azapfa. Iyi nyigisho irakomeye. Inyibukije inama Pawulo atugira ati “Uwibwira ko ahagaze, aritonde atagwa”. Kuba intungane igihe gito biroroshye. Hari ubwo tumera nka za mbuto zaguye mu rusekabuye. Zimera vuba ariko kubera igitaka cyari gike, izuba rivuye zirashya, ziruma, kuko zitari zifite imizi. (Mt 13, 5-6). Kuba intungane iteka, bisaba imbaraga za Roho Mutagatifu. Hari ingabire y’ubutwari, iduha gufata imigambi myiza no kuyishyira mu bikorwa. Padiri Karoli NDEKWE yajyaga adushishikariza gukomera kuri Yezu Kristu akaba ari we twubakaho ubuzima bwacu, ntitwizere imbaraga za muntu. Yabonaga ukuntu abasore twiyemera ngo turakomeye ati” Nyamara mukwiye kwitonda no gushishoza. Nabonye ibiti bini cyane birimbuka bikagwa” (J’ai vu tomber les cèdres géants).
Dukwiriye kuzirikana amagambo Yezu yabwiye intumwa ze mu murima wa Getsemani, mbese ni nk’umurage ati “Mube maso kandi mwambaze, kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko: umutima w’umuntu uharanira ibyiza, naho umubiri wo ugira integer nke” (Mt 26,36). Kiliziya iyo idushishikariza gusenga, kwigomwa no kwita ku batishoboye, no guhabwa masakramentu, ni ukugira ngo dukomeze tubone imbaraga zo guhagarara gitwari ntitujyane n’ibihe nk’uko Pawulo abitubwira ”Ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo muzajye mumenya neza ugushaka kw’Imana, ikiri cyiza, icyashimisha n’ikiboneye” (Rm 12,2). Nk’uko bavuga ko ubuzima ari intambara, Pawulo agereranya ubukristu n’urugamba rwa buri munsi, akerekana intwaro z’umukristu.
“Nimwambare intwaro zikomoka ku Mana, kugira ngo mubashe guhangara imitego ya Sekibi. Ngaho rero, nimuhagarare gitwari! Ukuri mukugire nk’umukandara mukenyeje, ubutungane mubwambare nk’ikoti ry’icyuma, umwete wo kogeza Inkuru nziza y’amahoro ubabere nk’inkweto mu birenge. Ariko cyane cyane muhorane ukwemera, kubabere nk’ingabo izazimya imyambi igurumana ya Nyakibi. Nimwakire ingofero y’umukiro, n’inkota muhawe na Roho, ari yo Jambo ry’Imana” (Soma Ef 6,10-20).
Iki gisibo cy’umwaka wa 2014, gifashe umunyabyaha guhinduka maze akabaho mu mahoro, ibyishimo n’umunezero Imana yamugeneye. Ku bakristu hari isakramentu rya penetensiya. Ubwiza n’ububasha bwaryo ntaho nabona mbuhera. Ibanga rya penetensiya niyo irikwibwirira muarabizi. None se ko tutayigereranya no kuhagira umuntu. Ubuntu Imana itugirira buraturenze. No se ko utabugereranya no kwibagirwa, cyangwa se kurenzaho bya kinyarwanda. Imbabazi z’Imana ziduha guhinduka ikiremwa gishya. Ni ukuvuga ko umuntu umaze guhabwa neza isakramentu rya Penetensiya, inyuma ubona ari wa wundi, ariko burya kuri roho aba ari undi muntu mushya, utangiye ubuzima bushya. Niyo mpamvu Imana yonyine, yo Muremyi wa byose, ari yo ibabarira ibyaha, niyo yongera ikaturema, iduha ubuzima bushya. Muzi abatagatifu nka Fransisko wa Asizi, nka Agusitini bahindutse. Batubere urugero mu rugendo turimo hano ku isi.
Padiri Alexandre UWIZEYE