Natani acira umugani Dawudi

Ku wa 6 w’icya 3 Gisanzwe B/27/017/2018:

Isomo rya 1: 2 Sam 12, 1-7a.10-17

Zab 51 (50), 12-17

Ivanjili: Mk 4, 35-41

Twumvise ibyo Dawudi yakoze. Umwami ukomeye kandi watowe n’Imana ngo aragire umuryango wayo. Icyo umuntu nk’uwo ukomeye aba atezweho, ni ukubera abandi urugero mu mikorere akarangwa n’ineza, urukundo n’amahoro bizira uburyarya. Ibyo Dawudi yakoze ni agahomamunwa. Nyuma yaho, Natani yatumwe n’Imana kumucira umugani uganisha ku byo yakoze, ariko uwo mugani ntiyahise yumva ko ari we waganishagaho. Yarababaye cyane. Ngira ngo natwe hari inkuru twumva zikatubabaza cyane bitewe n’uko ziba zivuga uko kanaka yarenganye cyangwa se ibyago byagwiririye inzirakarengane. Turabizi, burya imigani yose icibwa iba iganisha ku kuri abantu baba barimo.

Tugaruke kuri Dawudi maze tugire icyo twigira ku byo yakoze ndetse no ku mugani yaciriwe. Kuba yaricishije Uriya ashaka kwigarurira umugore we Betsabe, ubwabyo iyo tubisomye biratubabaza. Ariko igitangaje, ni uko akenshi duhemukira abandi tugasa n’aho ntacyo bitubwiye. Nyamara twabona undi ahemuka tukigira abatagatifu tukamucira urubanza nk’aho ibyo twakoze byo bitagomba kuzatugaruka. Twitegereze ibibi biri mu isi ariko tujye tubanza tunasuzume ibyacu tubishyire ku murongo. Tubanze tugerageze gusubiza mu buryo ibyataye imitemeri mu buzima bwacu. Nzi neza ko mu bakirisitu bihahata kugira ngo bumve icyo Imana Data Ushoborabyose ibashakaho kandi bagishyire mu ngiro, abenshi baryoherwa no kwigishwa no kwigishwa, mu by’ukuri ntibihenda, bahora bagana aho ingabire z’Imana zibasesekazwaho: barasenga bagahabwa amasakaramentu kandi bagahora bababazwa n’ibyaha byabo. Ni yo mpamvu bishoboka ko wowe ugiye gusenga none cyangwa se wowe uzirikana iyi nyigisho, utaragera aho Dawudi yageze. Ubwo shimira Imana ubikuye ku mutima ariko uhore uri maso. Na none kandi, ugire icyo ukora kugira ngo abari muri ibyo byaha ubatabare. Icya mbere ni ukubaho utari “Ntibindeba”. Ni ukubaho usabira isi n’abayo. Ni uguhongerera ibyaha bikorwa muri iyi si, kandi ni byinshi. Ni ukugirira impuhwe abaheranywe n’inabi n’ibibi byinshi.

Dawudi wakoze biriya se ndetse nawe akicira urwo gupfa atabizi, aratwigisha iki? Nta cyaha na kimwe Nyagasani atababarira. Abahanzweho bagakora amahano, iyo bisubiyemo bakemera ko ibyo bakoze byabagejeje ahabi, bityo bakicuza bagasaba imbabazi Nyir’ubutagatifu, nta kabuza, agira impuhwe, abahumuriza ku bw’impuhwe ze bakava i buzimu bajya i buntu. Ariko na none ikibabaje, ni uko hari igihe umuntu nk’uwo arinda anogoka agishingaritse ijosi ataramenya icyaha cye ngo akicuze. Ntidushobora gutekereza ko uwo muntu azajya mu ijuru n’ubwo amabanga yose y’ijuru tutayazi. Ariko ikizwi cyo ni uko hariho abari mu muriro, abarinze bapfa bazira kwisubiraho, abanogotse banangiye mu guhakana Yezu Kirisitu bakora amahano bazi ko anyuranye n’ugushaka k’Uwaducunguye… Ntawe uvuma iritararenga, duhora twizera ko umubi ashobora kwisubiraho akabona ikuzo ry’Imana Data Ushoborabyose.

Nta wundi ufite ububasha bwo kudutabara no kudukiza ayo mahano, ni Yezu Kirisitu watsinze urupfu. Mu ivanjili twatangariye ububasha bwe tugira tuti: “Uyu yaba ari nde wumvirwa n’umuyaga n’inyanja?”. Ni Yezu Kirisitu nyine. Ni na we ukiza amahano nk’ariya Dawudi yakoze. Tumwizere, tumuramye tumusingize bitari iby’amarangamutima gusa.

Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Angela Merici, Yohani Mariya Muzeyi, Devota, Heneriko wa Oso, Yuliyani na Mariyo, badusabire ku Mana Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho