Inyigisho yo ku wa mbere, Icyumweru cya 5 Gisanzwe giharwe
Tariki ya 11/2/2019
Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!
Uyu munsi turizihiza Bikira Mariya Umwamikazi w’i Lourdes. Ni n’umunsi ku isi hose twizihizaho Umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, n’ubwo mu Rwanda twawizihije ejo ku cyumweru. Ivanjili ntagatifu iraduhamagarira kurangamira Yezu Kristu, ukunda kandi agakiza abarwayi. Iradusaba natwe aba-Kristu kumukurikiza twitangira abarwayi kandi tubamushyikiriza kugira ngo boronke umukiro umukomokaho.
- Yezu ni incuti y’abarwayi
Kimwe mu bintu tugomba kuzirikana iyo twizihiza Umunsi mpuzamahanga w’abarwayi ni ukuntu Yezu ari incuti y’abarwayi. Koko rero, Ivanjili Ntagatifu itwareka kenshi ukuntu Yezu akunda abarwayi, ukuntu abasura, abasanga cyangwa abantu bamuzanira abarwayi kugira ngo abakize. Nta murwayi wageze kuri Yezu maze akamusubiza inyuma; nta murwayi wahuye na Yezu maze agataha adakize indwara afite, yaba iy’umubiri cyangwa iya roho.
Ubutumwa bwa Nyagasani Yezu ni ubwo gukiza bene muntu. Yazengurukaga hose, yigisha Inkuru Nziza, yirukana roho mbi kandi akiza abarwayi (reba Mk 1, 39). Koko yazanywe no kugira ngo intama zigire ubugingo kandi zibugire busagambye (Yh 10, 10). Ibi ni byo tubona no mu Ivanjili y’uyu munsi. Turabona Yezu mu karere ka Genezareti, azenguruka hose, ari mu nsisiro, ari mu migi, akiza abarwayi.
- Turangamire ukwemera kwa bariya baturage b’i Genezareti
Ngo Yezu yabaye agishinga ibirenge i Genezareti, abahatuye bahita bamumenya. Buriya bari barumvise ko ari umuntu mwiza, utirengagiza abamusanze, uhumuriza ababaye, ugirira impuhwe abamugana, ugira neza aho anyuze hose, wumva kandi agatega amatwi abamutabaje, ubiba ubuzima aho anyuze hose, ukiza abarwayi. Ni yo mpamvu batangiye kumuzanira abarwayi mu ngobyi aho bumvaga yageze hose. Bemeraga ko afite ububasha bukomeye, kugeza n’aho bamusabaga ko abarwayi babo bakora ku ncunda z’umwambaro we. Kandi koko abamukozeho bose bagakira (Mk 6, 56).
- Natwe dushyire Yezu abarwayi bacu
Bavandimwe, dufite abarwayi benshi, iwacu no mu baturanyi, muri bene wacu no mu ncuti zacu. Harimo benshi bihebye kuko babuze kivuza. Hari abafite indwara bamaranye igihe kirekire, ndetse zimwe muganga yababwiye ko ari za twibanire. Yewe, harimo ndetse n’abatari bamenya neza indwara barwaye. Harimo benshi babuze kirwaza; barimo kuborera mu ngo kuko nta muntu wo kubitaho bafite. Nta cyo kurya no kunywa babona kubera ko amikoro ari ntayo.
Abo bose baradukeneye. Bakeneye kubona ababahumuriza n’ababafasha. Bakeneye urukundo rwacu. Bakeneye ubufasha bwacu. Twibatererana. Niba hari akambaro dufite, nitubambike. Tubasure. Tubarwaze. Dushyire hamwe imbaraga n’ubushobozi maze tubahe ubufasha bakeneye. Tubafashe kubona mituweli n’ubundi buryo bwo kwivuza.
Abo bose bakeneye cyane cyane guhura na Yezu Kristu, We ncuti y’abarwayi, We Muganga usumba abaganga bose, We Nyir’impuhwe na Nyir’ineza. Nka bariya baturage b’i Genezareti, tubatware mu ngobyi y’isengesho, tubegereze Yezu Kristu kugira ngo na bo bumve ikinyotera cy’impuhwe ze. Tubashyire Ijambo ry’Imana n’Ukaristiya Ntagatifu. Tubategurire no guhabwa andi masakramentu akiza kandi akomeza abarwayi: Isakramentu rya Penentesiya n’Isakramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi.
Mu butumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye uyu munsi, atwibutsa ijambo rya Nyagasani Yezu rigira riti “Mwahawe ku buntu, nimutange ku buntu” (Mt 10, 8). Twitangire abarwayi, tubaha icyo tubarusha mu rukundo ruzira ubugugu cyangwa gukurikirana amaronko.
- Natwe dukeneye gukora kuri Yezu
Bavandimwe, buri muntu ni umurwayi, haba kuri roho cyangwa ku mubiri. Nta muntu muri twe udakeneye kubona Yezu, guhura na We no gukizwa na We. Natwe tumusange tumwizeye kandi tumukunze. Umukiro atuzaniye ntuducike. Dutinyuke tumukoreho.
Ivanjili yatubwiye ko abakoraga ku gishura cy’umwambaro we bakiraga bose. Ni nka wa mugore wari umaranye indwara yo kuva amaraso imyaka cumi n’ibiri yose Umwanditsi Mariko na we atubwira. Yapfuye gusa gukora ku gishura cya Yezu, maze isoko y’amaraso irakama, akira ubwo (Mk 5, 25-34).
Natwe dufite amahirwe yo gukora kuri Yezu. Tumukoreho mu Ijambo rye. Tumukoreho muri Ukaristiya Ntagatifu. Tumukoreho no mu yandi masakramentu. Tumukoreho no mu rukundo dukunda buri wese mu baciye bugufi. Tumukoreho maze turebe ngo aradukorera ibitangaza! Tumukoreho maze twirebere ngo aradukiza! Dupfa gusa kwemera.
Bikira Mariya Umwamikazi w’i Lourdes duhimbaza uyu munsi, nadufashe, adusabire kugira umutima wo gukunda abarwayi no kubitaho. Naduhe kandi ubutwari bwo gusanga Yezu Kristu no kumutura uburwayi bwacu; We nyaguharirwa ikuzo, ubu n’iteka ryose. Amina.
Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA
Kabgayi