Natwe tuzakorera Uhoraho

Ku cya XXI Gisanzwe B, 26/8/2018

Amasomo: 1º. Yoz 24, 1-2a.14-17.18b; Zab 34 (33), 2-3.16-23; Ef 5, 21-32; Yh 6, 60-69

Natwe tuzakorera Uhoraho

Kuri iki cyumweru, dufite ingero ebyiri zidukangurira gukomera ku wo twemeye.

Mu isezerano rya Kera mu gihe cya Yozuwe, abantu benshi bageze aho bacika intege bareka gukurikiza Amategeko y’Uhoraho. Bohotse ku bigirwamana by’amahanga. Bararindagiye rwose umutima wabo uhururira ibyaduka by’icyo gihe. Ni kenshi na kenshi mu matega iryo shyano ricika umurizo. Yozuwe wari waratorewe kuyobora Umuryango wa Isiraheli kugera mu gihugu cy’Isezerano, yari umutegetsi akaba umucamanza. Yiyumvishije neza umurimo we maze yihatira guhugura abayisiraheli bari barazindaye. Yabibukije ibyo Uhoraho yari yarabakoreye byose. Yarabahuguye abumvisha ukuntu gukorera imana zitabaho ari ubuswa bugusha ruhabo. Byarashobokaga ko abantu batamwumva bakikomereza ubuyobe bwabo. Ariko we yari yariyemeje cyane agira ati: “Njye n’inzu yanje tuzakorera Uhoraho”. Umurimo we ntiwabaye impfabusa. Rubanda yageze aho isubiza ubwenge ku gihe ihagurukira kwivugurura. Bati: “Natwe rero tuzakorera Uhoraho, kuko ari we Mana yacu”. Ibyo byabaye ibihe byo guhitamo neza. Ni ngombwa guhitamo neza igihe cyose. Iyo udahisemo neza isi iraguhitana. Umutima wawe urarindagira.

Ibihe turimo na byo ni ibyo guhitamo. Buri gihe haduka ibintu bishaka kudutandukanya na Yezu Kirisitu. Birasaba imbaraga zihagije kugira ngo dukomere ku wo twemeye Yezu Kirisitu. Urugero rw’intumwa cumi n’ebyiri ruradukomeza. Mu gihe Yezu yigishaga, yageze ku nyigisho isobanura ko ari ikiribwa koko akaba n’ikinyobwa nyacyo maze ubwenge bw’abayahudi buracanganyikirwa. Kubera kutumva icyo yashakaga kuvuga, benshi ngo bakuyemo akabo karenge bareka gukomeza kumukurikira. Intumwa zo ariko zari zarumvise neza ko Ijambo rya Yezu ari ryo ry’agakiza. Bagize bati: “Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka”.

Natwe dukwiye kongera gutekereza inzira ya Yezu twamenye. Dukwiye gushishoza kugira ngo ibyaduka byose bitadutera kudandamirana no kugwa igihumure. Umusore n’inkumi nibatekereze bimike Yezu mu buzima bwabo. Umugabo n’umugore nibiyambaze izina rya Yezu Kirisitu. Nibitaba ibyo ibitekerezo bikocamye bizabatandukanya n’Umukiza maze na bo ubwabo baryane batandukane. Inyigisho Pawulo abahaye ntizacengera nibadakingurira Yezu ngo aganze mu mitima yabo no mu ngo zabo. Abasaseridoti nibakomeze bogeze Inkuru Nziza Bunge mu cyemezo cya Yozuwe n’icy’Intumwa. Ni bwo bazagirira akamaro abo bashinzwe. Duhore tubasabira.

Yezu Kirsisitu asingizwe. Bikira Mariya Umubyeyi wacu aduhakirwe ubu n’iteka ryose.

Padiri cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho