UMUNSI MUKURU WA ASENSIYO
20 GICURASI 2012
AMASOMO:
1º. Intu 1, 1-11
2º. Ef 1, 17-23
3º. Mk 16, 15-20
Natwe twifuza kujyayo
ASENSIYO ni umunsi mukuru ukomeye muri Kiliziya. Usobanura Isubira mu ijuru rya YEZU KRISTU. Ni umunsi mukuru uteye ubwuzu iyo tuzirikanye ko natwe tuzajya mu ijuru kubanayo na We. Ubundi uhimbazwa hashize iminsi mirongo ine nyuma ya Pasika. Dutegereza iminsi mirongo ine nyuma ya Pasika kuko YEZU KRISTU, aho amariye kuzuka, yamaze iminsi mirongo ine abonekera abigishwa be nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere. Hari abakristu bafite amahirwe yo guhimbaza ASENSIYO ku munsi wa mirongo ine kuko mu bihugu barimo bahabwa ikiruhuko. Aho bidateye bityo, nta kibazo, bahimbaza ASENSIYO ku cyumeru cya karindwi cya Pasika. ASENSIYO ni umunsi w’ibyishimo. Ni umunsi wo kwifuza ijuru. Ni n’umunsi wo gufata umugambi wo gukorera juru.
1. UMUNSI W’IBYISHIMO. Mu kuzirikana ku mabanga ya YEZU n’abigishwa be, ngerageza kumva ibyishimo byinshi intumwa n’abigishwa bagize babona YEZU ari muzima. Ni ibyishimo n’akanyamuneza bahoranaga buri munsi bifuza kumubona. Iyo yababonekeraga, basagwaga n’ibyishimo umuntu atashobora gusobanura. Twibuke ba bandi bari bisubiriye iwabo i Emawusi. Baduhaye ubuhamya bagira bati: “Mbega ukuntu imitima yacu yari yuzuye ibinezaneza igihe yatuganirizaga mu nzira, adusobanurira ibyanditswe” (Lk 24, 32). Ibyishimo bagiraga iyo yabaga ababonekeye byitwa ibinezaneza. Ni ibyishimo byuzuye umutima. Ni bya byishimo bisendera maze bigasaguka bikisesa inyuma. Ngo akuzuye umutima gasesekara ku munwa. Ibyo byishimo, ni bya bindi uwa KRISTU wese agaragaza aho ari hose kabone n’aho yaba ari mu ngorane nyinshi. Ni bya byishimo bifitanye isano n’amahoro y’umutima. Ni ibyishimo umuntu ubyifitemo adashobora guhisha. Ni ibyishimo bisangirwa n’abahujwe na KRISTU. Ni ibyishimo bituma imitima ibyifitemo yikingurirana hakaboneka urugwiro hagati y’abantu bakunze YEZU KRISTU. Kimwe mu bimenyesto byakubwira ko ufite ibyo byishimo, ni umushyikirano ugirana n’umuntu wese muhuje iyo nzira ya YEZU kabone n’aho mwaba mutaziranye. Akenshi, umuntu wacengewe n’ibyo byishimo biva ku mahoro YEZU atubuganizamo, iyo ahuye n’undi ubyifitemo, bahuza urugwiro batitaye ku ibara ry’uruhu, ku misusire y’inyuma n’ibindi byose abanu badashobora guhuza. Abantu bahujwe n’ibyo byishimo, iyo biyemeje kurwubakana, n’iyo byagenda bite, nta gishobora kubatanya. Abari mu nzira yo kwiyegurira Imana, iyo basangiye ibyo byishimo, bagera ku buvandimwe nyabwo. Nuhura n’umuntu akakubwira ko ari umukristu ariko ukabona yifitemo agasuzuguro, ujye umenya ko bya byishimo by’izamuka rya KRISTU atabyifitemo. Ujye utangira kumusabira, usabire n’abandi bose bahora bijimye cyangwa bahora barakaye barangwa n’umushiha n’ibindi.
Ibyishimo bya ASENSIYO, dufite amahirwe yo kubigeraho aho turi hose kuko buri munsi, iyo tubishatse, YEZU KRISTU aratubonekera. Iyo dutura igitambo cy’ukarisitiya, si ikinamico tuba turimo. Tuba turi kumwe na YEZU KRISTU MUZIMA. Ni yo mpamvu ari ngombwa gutegura neza misa. Guhimbaza Ukarisitiya ntagatifu, si igikorwa cyo mu rwego rwo hasi. Ni igikorwa cyo mu rwego rwo hejuru: ni YEZU utwigaragariza n’ubwo tutamubonesha amaso y’umubiri. Iyo ibyishimo by’izamuka rye bidusendereyemo, duturana misa umuneza n’amahoro. Buri kanya, YEZU akoresheje Roho Mutagatifu, agenda adusobanurira amabanga ye. Hari byinshi dushobora gusobanukirwa bitabaye ngombwa ko tumeneka umutwe dusoma ibitabo bya Tewolojiya. N’ibyo twasomye ntidusobanukirwe, YEZU abiducengezamo ku buryo bworoshye. Abasaseridoti bafite amahirwe ku buryo bw’umwihariko: kuba ari bo YEZU anyuraho kugira ngo atugereho mu gisa n’umugati na divayi, bibongerera igisagirane cy’ibyishimo. Ni yo mpamvu benshi ubasangana akanyamuneza iyo batura misa kandi no hanze ukababonana itoto. Burya nta handi iyo neza ituruka, iva ku byishimbo by’igisagirane by’izamuka rya KRISTU. Umuntu wuzuye ibyo byishimo byinshi, nta kindi yifuza kuruta ibindi kitari ukuzajya mu ijuru.
2. TWIFUZA KUZAJYAYO. Mu guhimbaza ASENSIYO, sinshobora kureka kuririmba ya ndirimbo nziza: “Umwami wacu YEZU yasubiye iwe, natwe twifuza kujyayo kubanayo na We” (indirimbo J 10 mu Gitabo cy’umukristu). Indirimbo nyinshi z’iminsi mikuru zifitemo umwuka w’ubuyoboke buhanitse. Ni yo mpamvu gutegura neza liturujiya y’indirimbo bigirira akamaro ikoraniro. Iyo turirimbye iyo ndirimbo yose, dutwarwa na bya byishimo by’intumwa za YEZU zamurebaga azamuka kugera aho arengeye mu bicu. Amagambo y’iyo ndirimbo asa n’aho atuzamura atwerekeza aho KRISTU ari. Ni ngombwa gusaba ingabire yo kubasha gutega amatwi mu bice byose bya liturujiya ya misa kuko YEZU abitubwiriramo byose.
Ibyishimo n’ubwuzu twatewe no kubonekerwa na YEZU MUZIMA, ni byo bituma twifuza kujya kubana na we. Nta we ushobora kugira icyo cyifuzo gitagatifu mu gihe YEZU ataramubonekera. Uburyo yabonekeye abakristu b’ikubitiro bushobora gutandukana n’ubwo atubonekeramo none. Mu ikubitiro, Kiliziya yari ikeneye ikibatsi gihagije kugira ngo ihangare kubwira abantu bo muri ibyo bihe inkuru yahabwaga urw’amenyo n’abo mu isi: muri icyo gihe cy’ikubitiro, kumva ko umuntu yazuka mu bapfuye, byari birenze kure imitekerereze y’abantu. Tuzi kandi ko YEZU WAZUTSE, nta muntu n’umwe mu bamwishe yabonekeye. Yabonekeye gusa abo bari baragendanye kuva mu Galileya kugera i Yeruzalemu. Abamwemeye, ni bo bamubonye yazutse, maze ukwemera kwabo kuriyongera guhurirana n’icyifuzo cyo kubana na We mu ijuru. Nta kintu na kimwe cyashoboraga kubavutsa inzira yo kuzajya kubana na We mu ijuru.
Kwifuza kuzajya mu ijuru, bituma duha agaciro gakwiye iby’isi. Iyo habuze icyo cyifuzo gitagatifu, nta mbaraga tugira zo kwiyaka iby’isi. Ntidushobora no kubiha agaciro kabyo. Ni yo mpamvu ituma ari byo twimika tukabishingiraho impumeko yacu yose. Ubuzima bwo mu mubiri, ubukire, ubucuti, kwidagadura n’ibindi, nta cyo byonyine byaba bimaze kuko byose birangira. Kubibanamo icyifuzo cyo kuzajya mu ijuru, ni ryo juru ritangirira kuri iyi si. Kuba ku isi uzi ko ufitanye ibanga na YEZU WAZUTSE mu bapfuye, ni ko gukandagira mu ijuru by’ukuri.
Mu minsi ya none, YEZU afite uburyo bwo kutubonekera atugaragariza ko ari MUZIMA. Dukeneye cyane kumubona kuko imitima y’ubu na yo yarahabye ku buryo buhambaye. Nta kintu na kimwe cyatubuza kuganira na YEZU buri munsi twifashishije Ijambo rye Ritagatifu. Duhorana inyota yo kumuhabwa muri UKARISITIYA. Aho rwose, ku buryo buhanitse, busumbye kure ubwenge bwacu, YEZU aratwiha tugahembuka tukagira imbaraga zo gukomeza urugendo rugana ijuru. Abo sebyaha izirikisha amayeri yayo, akenshi bagira ubwoba bwo guhabwa YEZU. Birumvikana kuko hari n’ubwo usanga yarabagose rwose ku buryo ibabuza kujya mu ntebe y’imbabazi. N’iyo bayigiyemo, biba kubeshya bagahaguruka badakize. Twitegereza kandi buri munsi Umubyeyi Bikira Mariya uhabwa ubushobozi bwo kuza ku isi kutwibutsa ko twaremewe kuzajya mu ijuru. Ubutumwa atwibutsa, butuma tutaremererwa n’urupfu rw’umubiri n’andi makuba twabona ku isi. Barahirwa abahora bafite umugambi wo kwigana ubuziranenge bwa Bikira Mariya. Mu myaka ya vuba, uwo Mubyeyi utagira inemge yongeye koherezwa ku isi imbonankubone. Yaje i Kibeho mu Rwanda (28/11/1981). Muri uwo mwaka kandi yari yabanje i Medjugorje ho muri Bosniya na Herzegovina mu cyahoze ari Yugosilaviya (25/06/1981). Aho ho, no muri iyi minsi aracyahagaragara azaniye isi ubutumwa bw’amahoro butwibutsa twese ko amahoro yacu ari ukwifuza kuzajya mu ijuru kubana yo n’Umwana we YEZU KRISTU. Kugira ngo tubishobore, Umubyeyi Bikira Mariya atubwira ko BYIHUTIRWA GUHINDURA AMATWARA Y’UMUTIMA N’IMIBEREHO BYACU. Kwifuza kuzajya mu ijuru, si iby’amarangamutima rero, ni ugufata umugambi uhamye.
3. UMUGAMBI WO KWINJIRA MU IJURU. Ni benshi bumvise iby’amabanga ya YEZU KRISTU. Hose ku isi iryo Zina risumbye ayandi yose, riravugwa. Rivugwa kugira ngo ryumvikane kandi ryubahwe. Kwamamaza YEZU KRISTU igihe cyose na hose, ni umugambi mwiza utwerekeza mu ijuru. Ni umurimo ngombwa kuko ari wo utuma muntu ahabwa umutima w’ubwenge n’ubujijuke maze akamenya Imana y’Umwami wacu YEZU KRISTU, Yo Mubyeyi wuje ikuzo. Kwamamaza YEZU KRISTU ni umurimo -ngombwa kuko YEZU amurikira amaso y’umutima wacu maze tugasobanukirwa n’ukwizera dukesha ubutorwe bwacu, n’ikuzo rihebuje tuzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, tugasobanukirwa kandi n’ububasha bw’Imana butagereranywa yadusesuyeho, twebwe abemera! Ayo magambo y’ukuri twayumvishe mu isomo rya kabiri.
Kugaragaza umutima wakira amabanga y’Imana yamamazwa, na cyo ni ikimenyetso cy’umugambi uhamye wo kwinjira mu ijuru. Kwitotombera Inkuru Nziza yamamazwa, kuyirwanya, ni ko kwihitiramo ijoro ry’umwijima w’iteka. YEZU yabidusobanuriye atabiciye ku ruhande: “Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa”. Umuntu wese wumva iryo Jambo akaryemera agahitamo gukurikira UKURI kwa YEZU KRISTU, uwo azajya mu ijuru kubanayo na YEZU KRISTU.
Kuri uyu munsi wa ASENSIYO, dusabirane guhorana ibyishimo by’uko twabonye YEZU ari MUZIMA. Ibyo byishimo bidutsindire ibyifuzo bibi byose by’isi maze bitume dukomeza urugendo rugana ijuru twe n’abavandimwe bacu dutumwaho ijambo ry’agakiza. Uyu munsi ni uwa gatatu wa noveni ya Penekositi. Dukomeze twambaze Roho Mutagatifu.
BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE
YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA MU MITIMA YACU.
Padiri Cyprien Bizimana