Natwe Yezu aradukeneye ngo tumubere abahamya

Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 gisanzwe, umwaka A, 2014

Ku ya 19 Mutarama 2014 – Yateguwe na Padiri Théoneste NZAYISENGA

Amasomo: 10 Iz 49, 3.5-6; 20 1Kor 1, 1-3; 30 Yh 1, 29-34

Bavandimwe turi ku cyumweru cya kabiri gisanzwe cy’umwaka A. Muri icyi cyumweru cya mbere turangije, twazirikanye Yezu mu Ivanjili ya Mariko watangiye ubutumwa bwe yigisha ko igihe kigeze, ingoma y’Imana ikaba iri rwagati mu bantu bakazayakira babikesha kwisubiraho no kwemera Inkuru nziza. Twabonye kandi Yezu Kristu utora intumwa zizamubera abahamya: abo ni nka Petero, Andereya, Yakobo, Yohani na Levi(Matayo), twabonye Yezu ukiza Nyirabukwe wa Petero, akiza umubembe kandi akirukana roho mbi. Twabonye Yezu ukiza indwara n’ikitwa ubumuga cyose. Twabonye ukwemera kw’abantu bashyikiriza Yezu Kristu umurwayi ngo amukize bagombye gupfumura igisenge cy’inzu itari iyabo kuko bazi neza ko ntakiruta ubuzima bw’umuntu.

Kuri iki cyumweru cya kabiri, mu isomo rya mbere umuhanuzi Izayi aratubwira ukuntu umugaragu ukomeye wa Nyagasani azaba urumuri rw’amahanga. Uwo mugaragu ni Yezu Kristu. Pawulo Intumwa arabishimangira atubwira ko YEZU ari We watuzaniye urumuri rw’ubutungane. Urwo rumuri rukomeza kuba muri Kiliziya, yo ifite ubutumwa bwo gukomeza kwerekana no guhamya Kristu mu rugero rwa Yohani Batista.

DORE NTAMA W’IMANA UGIYE GUKURAHO ICYAHA CY’ISI

Bavandimwe, Yohani Batista yita Yezu atyo kubera impamvu ebyiri. Mbere na mbere ni ukutwibutsa ko Yezu ari we Mugaragu w’Imana wahanuwe na Izayi. Ni We ntungane yikoreye ibyaha by’abantu maze yitura se ak’intama batangaho igitambo. Impamvu ya kabiri ni uko Yezu ari We Ntama nyakuri ya Pasika ironkera umuryango mushya ugucungurwa, nk’uko isangira rya kera ry’intama ya Pasika ryibutsaga Abayahudi iby’Imana yabakoreye igihe ibavanye mu bucakara bwa Misiri. Bavandimwe, turusheho kubona, kumenya no guhamya Ntama w’Imana, tumusabe akize ibyaha byacu byose n’iby’isi yose.

NABONYE ROHO AMANUKA NK’INUMA IVUYE MU IJURU MAZE AMUGUMAHO… NARAMWIBONEYE UBWANJYE KANDI NDAHAMYA KO ARI WE MWANA W’IMANA

Yohani yabaye umugabo uhamya Kristu yemeza ibyo yabonye ariko ubwo buhamya ntibwamworoheye na gato. Abigishwa be bahise bamuta bikurikirira Yezu. N’uko we asubira inyuma ngo abise Yezu. Twibuke aho yagize ati:” Ni we ugomba gukuzwa jye ngaca bugufi”. Yohani yerekanye Yezu abwira Rubanda ati:”Dore Ntama w’Imana”. Rubanda rumaze kumenya Yezu Yohani arafungwa ndetse baramwica.

Bavandimwe, kuba umuhamya wa Kristu ntibyoroshye. Icyakora birashoboka. Kuva mu ntangiriro za Kiliziya twagiye twumva abahamya benshi ba Kristu ari bo intumwa n’abazizunguye, abasaseridoti, abihayimana n’abalayiki. Babaye abahamya b’inyigisho n’imigani bumvise,baba abahamya b’ibitangaza babonye, baba abahamya b’urupfu rwe n’izuka rye. Bahamya ko ari muzima ko yababonekeye, akaba ari Nyagasani wicaye mu Bwami bw’ijuru aho azava aje gucira imanza abazima n’abapfuye. Ibyo byose bahamije tubisanga mu bitabo by’Inkuru nziza, mu mabaruwa bandikiye abakristu no mu nyigisho z’uruhererekane. Koko rero ubuhamya bwabo bwagaragariye mu magambo bavuze, mu migirire yabo y’ukwemera n’urukundo ndetse bamwe bemera gupfira uwo bahamya.

NATWE YEZU ARADUKENEYE NGO TUMUBERE ABAHAMYA

Bavandimwe, ntagushidikanya ko no muri ibi bihe byacu hariho abahamya ba Kristu. muri bo harimo Abepiskopi, abapadiri, abadiyakoni , abiyeguriyimana n’abalayiki. Hari ndetse n’abandi tutajya twibuka nk’abakateshiste, abakuru b’inama n’imiryangoremezo n’ab’imiryango y’Agisiyo Gatolika, inteko itabarika y’ababyeyi bahamya Kristu mu magambo ndetse ayo magambo akinjira mu ngo nyinshi kugira ngo imigirire y’abazituye irusheho kuba myiza. Ese muri abo ngabo ubarizwamo?

Bavandimwe, Yezu Kristu ntiyamamazwa mu magambo gusa. Hari n’ibindi bimurikira abantu bigatuma bamenya Kristu; Nka Kiliziya dusengeramo nk’ikimenyetso cy’ubumwe bw’abakristu, Ijambo ry’Imana twumva, amasakramentu duhabwa, ubushyinguro bw’Ukaristiya, umusaraba, amashusho, amashapure, imidari n’ibindi byinshi bihamya Kristu n’Ivanjili ye. Kwitangira isuku mu Kiliziya, ubuhanga mu ndirimbo, imyenda ya liturujiya ndetse n’iyo abantu bambara muri rusange, ubwitonzi bw’abakoranira mu Kiliziya. Ibyo byose byerekana ko turi abahamya ba Kristu. Hari kandi n’abahazwa, abicuza, abahana imbabazi, umukristu utirukana umugore we, abatabandwa,bataraguza, badaterekera, abashima kandi bagashimira. Abo bose bahamya Kristu. Bavandimwe, tube abagabo bahamya Kristu iwacu tumenye ibyo dukora n’uwo duhamya. Ibyago ntibizabura ariko ubuzima bwa Kristu buzaganza.

DUSABIRE UBUMWE BW’ABAKRISTU

Muri iki cyumweru turi mu isengesho ryo gusabira ubumwe bw’abakristu. Mbere ya byose ariko tumenye ko ubu bumwe bukomoka kuri Kristu , We waje kubumbira mu bumwe abana b’Imana bose batatanye, We wasengaga agira ati:” Bose babe umwe Dawe”. Ubu bumwe dukeneye nanone tuzirikane ko bugomba kuduheraho. Cyane cyane bugahera kuri buri muntu ku giti cye. Mbere yo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu banza ube umwe nawe ubwawe, hakurikireho kuba umwe n’umuryango wawe, n’abaturanyi bawe, n’umuryango remezo wawe. Ese bavandimwe, mbere yo gusabira ubumwe bw’abakristu twe twabaye umwe? Kuki hari benshi biyanga, biyahura, batagira icyizere cy’ubuzima, banga ababyeyi cyangwa abana babo? Ese mu muryango remezo iwacu twabaye umwe? Ese abakuru b’imiryangoremezo, inama, santrale na Paruwasi babaye umwe hagati yabo? Ese babaye umwe n’abasaseridoti babo? Ese twebwe abasaseridoti twarangije kunga ubumwe? Turamutse dusabira ubumwe bw’abemera Kristu mu madini n’amatorero tudahereye ku bumwe bwacu, ibyo dukora byaba ari amanjwe ndetse umuntu yabyita guta igihe. Dusabire rero mbere na mbere ubumwe bwacu, ubw’amadini n’amatorero yemera Kristu kuko na byo ari ubundi buryo bwo kuba abahamya ba Kristu.

Mbaragije Bikira Mariya umwamikazi w’Intumwa

Mugire mwese icyumweru cyiza!

Padiri Théoneste NZAYISENGA

Publié le