Nawe se urashaka kwigendera?

Ku wa Gatandatu w’icya 3 cya Pasika A, 06/05/2017.

Amasomo: Intu 9, 31-42; Zab 115, 12-17; Yh 6, 60-69

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Urugiye kera ruhinyuza intwari”. Nibutse aya magambo maze gusoma ivanjili ya none. Abigishwa ba Yezu bari bamaranye na we igihe kirekire bumva inyigisho ze. We yagendaga abigisha abasobanurira gahoro gahoro iby’amabanga y’Ingoma y’Imana Data Ushoborabyose. Akenshi yakoraga ibitangaza benshi bakemera nyuma ariko bakazagenda badohoka. Ubundi yatubuye imigati bararya barahaga maze rubanda ishaka kumwimika nk’umwami. Ibyo ariko byari ugushimira mu iriro kuko rwose benshi cyane bari batarasobanukirwa. Nimucyo twisabire kandi dusabire n’abavandimwe bose gukomeza inzira y’ubukirisitu barindwe kugamburuzwa n’ubukare bw’inshingano Yezu abaha cyangwa se ibihe by’amashiraniro barimo.

Inyigisho ya Yezu yaciye abantu intege bakubura icyo bafata n’icyo bareka bakadandabirana ibitekerezo bikivanga, ni iyerekeye kurya umubiri we no kunywa amaraso ye. Kwitangira isi ngo igire amahoro iganishwe mu ihirwe ry’ijuru, byujurijwe mu gitambo kimwe rukumbi Yezu yitanzeho. Mbere y’uko abambwa, yari yarasobanuye bihagije ko amaherezo azahinduka ifunguro ry’abamwemera. Ku wa Kane Mutagatifu bwo yabisobanuye nk’umwanzuro w’ubutumwa bwe agira ati: “Nimwakire, maze muryeho mwese: iki ngiki koko ni umubiri wanjye ugiye kubatangirwa…Nimwakire, maze munyweho mwese: iyi ngiyi koko ni inkongoro y’amaraso yanjye y’isezerano rishya kandi rizahoraho iteka, agiye kumenerwa mwebwe n’abandi bose kugira ngo mugirirwe imbabazi z’ibyaha. Ibi mujye mubikora bibe urwibutso rwanjye”.

Igihe Yezu avuze ko azabiha nk’umubiri we bagomba guhabwa ukabatungira ubugingo, benshi mu bari baramukurikiye bakuyemo akabo karenge. Ubwenge bwabo bwabaye bugufi maze bivutsa umukiro. Yabajije n’intumwa ze uko zo zibyumva maze umukuru muri zo avuga ko badashobora kwitandukanya na we kuko ari We nyine ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Nawe tekereza ku ibanga ry’Ukarisitiya, maze ukomeze urugendo kuko nta makiriro yandi ahandi handi.

Umuntu utangiye urugendo rwo gukurikira Yezu, agomba kugenda yihugura yemera kuyoborwa n’ijambo ry’Imana aho kwemera amagambo y’isi n’ab’isi. Igihe kiragera agasobanukirwa na rya banga rihambaye ry’Umubiri n’amaraso bya Yezu bimutungira roho. Hariho gucika intege kenshi maze tugasubira inyuma bitewe n’uko tutumva neza aho Yezu Kirisitu atuganisha. Gucika intege bikomeye muri iki gihe biterwa ahanini n’ibibazo by’ingorane zikarishye zitwibandaho. Igihe kiragera bamwe bakibaza aho Yezu ari, bakibaza impamvu atigaragaza ngo abatabare ku buryo bufatika! Ibyo ariko biterwa n’intege nke za muntu twisanganiwe. Ushaka guhirwa wese, nasenge yizeye kugeza ku ndunduro akomeze ahambwe Umubiri wa Yezu arokore roho ye atarangajwe n’ibikorwa bya Sekibi byiganje mu isi ya none.

Mu ntangiriro, Kiliziya yakomeye ku Ijambo ry’Imana, ku isengesho no ku guhambwa Ukarisitiya. Twabyumvise mu isomo rya mbere. Ni aho intumwa zavanaga imbaraga zo gukora n’ibitangaza byatumaga abafite imitima y’ibuye bemera. Dusabire Kiliziya muri ibi bihe ikomere ku Ijambo rya Yezu Kirisitu, ikore ibitangaza byemeza ko Yezu Kirisitu ari muzima. Dusabire abapadiri n’abepisikopi kunoza umubano wabo n’Uwabatoye. Ni aho bazavana imbaraga za Roho Mutagatifu.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Dominiko Saviyo, Benita, Mariyano na Yakobo, Lusiyo Sirenewo, Budensiyana na Evodi badusabire kuri Data Ushoborabyose. Abana b’i Fatima, Fransisiko Marto na Yasenta Marto, hasigaye icyumweru kimwe bagashyirwa mu rwego rw’abatagatifu. Tuberetse bana bose b’ibihe turimo. Babasabire kumenya Yezu Kirisitu no kumukurikira.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho