Nazanywe no gukongeza umuriro mu isi

Inyigisho yo ku cyumweru cya 20 C, 2013 – Ku wa 18 Kanama 2013

Yateguwe na Padiri Sipriyani BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Yer 38, 4-6.8-10;2º. Heb 12, 1-4;3º. Lk 12,49-53

Aho YEZU KRISTU ageze haduka umuriro usukura. Icyo kibatsi cy’umuriro mutagatifu, ni cyo yifuza ko cyagurumana mu bantu bose ku isi yose. Yohani Batisita Umuhanuzi ni we wadusobanuriye neza uwo muriro uwo ari wo: “Uje ankurikiye andusha ububasha…We azababatirisha Roho Mutagatifu n’umuriro” (Mt 3,11). Kuri iki cyumweru, dukwiye gusaba dukomeje ubwo bubasha bwa YEZU bugereranywa n’umuriro usukura. Dukeneye uwo muriro kugira ngo dutangarize isi ukuri kandi dukomeze intambara y’icyaha turimo.

1. Ikibatsi cy’umuriro ku rurimi.

Igihe twakiriye YEZU KRISTU tuva mu mwijima tugasobanukirwa n’Ukuri. Twitegereza imibereho yacu ya kera tukababara ariko tukagira akanyamuneza k’uko twinyugushuye iminyururu yari ituboshye ingingo zose itubuza ubwigenge bw’abana b’Imana. Twitegereza ibibera ku isi tukababara tukiyumvamo ubushake bwo kuburira abantu ngo bitandukanye na Sekibi. Icyo cyifuzo gitagatifu twiyumvamo ntikiba impamo tutemereye ikibatsi cya Roho Mutagatifu YEZU KRISTU aducaniramo. Iyo turangaye turaruca tukarumira ibintu bigacika nta cyo bitubwiye. Abahanuzi ba kera bagaragaje ko ikibatsi cy’Umuriro usukura cyari cyarabasabye umubiri wose ku bw’ineza ya Nyagasani. Urugero rufatika duhawe kuri iki cyumweru ni YEREMIYA umuhanuzi wari ufite ijambo rityaye. Ururimi rwe rwari rucaniwe n’ikibatsi kiyungurura.

Ku ngoma y’umwami Sedekiya (597-587), igihugu cya Yuda cyahuye n’ingorane ziturutse ku bwigomeke bwa Sedekiya washakaga intambara yibwira ko yatsinda umwami wa Babiloniya. Nyamara ukuri kw’icyo gihe kwagaragazaga ko intambara atari cyo gisubizo. Yeremiya umuhanuzi yatumwe n’Imana kuburira Sedekiya n’abaturage be ababuza kwishora mu ntambara. Nyamara bavuniye ibiti mu matwi ahubwo bashaka kwivugana Yeremiya kuko ngo yavugaga amagambo aca intege ingabo kandi agatera n’ubwoba abaturage bose. Sedekiya yagambanye n’abanyamisiri ngo bamufashe kwivuna umwanzi. Ingabo za Farawo zasubijwe inyuma zitaragera kuri Sedekiya zari zije kuvuna. Yeremiya umuhanuzi ntiyatinye guhanurira Sedekiya n’abaturage bose abahamagarira kwisubiraho no kureka intambara. Ntiyatewe ubwoba ngo ababwire utugambo two kubaryoshya. Yababwije ukuri baranangira bigera aho Nabukodonozoro agabye igitero simusiga kuri Yeruzalemu ayihindura umuyonga maze bose bajyanwa bunyago i Babiloniya. Bake bumvaga kimwe na Yeremiya bararokotse baguma i Yeruzalemu hari hashyizwe umutegetsi wumvikanaga na Yeremiya. Abagome b’abahezanguni bishe uwo muyobozi maze abaturage bose bahungira mu Misiri bajyana na Yeremiya umuhanuzi. Uyu muhanuzi yarwanye urugamba rw’ukuri kugeza ku ndunduro. Yari yuzuye ikibatsi cya Roho Mutagatifu bituma atsinda icyaha. Si we wenyine wumviye Roho Mutagatifu. Bibiliya itubwira abantu benshi uhereye kuri Abrahamu batubera urugero ku rugamba.

2. Natwe twigobotore imizigo idushikamiye y’icyaha.

Isomo rya kabiri ryatangiye ritwibutsa ko twabanjirijwe n’abantu benshi babaye intwari mu kwemera. Bashobora kudushyigikira baduha urugero mu kurwana inkundura tugatsinda biturutse ku kwemera gukomeye. Iryo somo rigamije kudushishikariza gutsinda icyaha cyo bumuga butujugunya kure y’Ingoma y’Imana. Uwakiriye YEZU KRISTU ni na we uyoborwa na Roho Mutagatifu aha abamwemera. Ni we ushobora gutsinda icyaha icyo ari cyo cyose akabaho yigenga byuzuye adashikamiwe.

Icyaha cyose gishibuka ku rukundo rwa ntarwo. Imbuto nziza Roho Mutagatifu atubibamo, ni URUKUNDO RWA KRISTU. Ahatari urwo RUKUNDO, ntibamurikirwa na Roho Mutagatifu. Nta muriro usukura uba uhari. Hamera ibyakatsi bibi byose. Hashibuka ingeso mbi zitagira ingano. Abantu biberaho mu rupfu cyangwa mu bupfayongo nta cyo bazi. Muri iki gihe dukwiye guhugukira kwakira Roho Mutagatifu kugira ngo urupfu abana binjizwamo bakivuka rutsindwe. Hose uhereye i Burayi, Amerika, Afurika, Aziya na Oseyaniya usamga ibitekerezo biyobye ku byerekeye urukundo. Abana bakura bazi ko gukundana ari ugukora ibyo umubiri urarikira. Urubyiruko rukurira mu buroroge bw’imibonano n’imibanire ishingiye ku rukundo rutari rwo. Ni yo mpamvu bidatinda guhura na benshi barira ayo kwarika kubera ibikomere batewe no kwiroha mu nzira z’urukundo ruhindanye.

3.Amacakubiri hirya no hino mu bihugu no mu miryango.

Ayo macakubiri aturuka? Habuze wa muriro uyungurura. Ni yo mpamvu umugabo aryana n’umugore we, ni yo soko y’ubwumvikane buke, ni wo muzi w’ugushyamirana n’amatiku hagati y’abakazana na ba nyirabukwe, hagati y’abana n’ababyeyi. Aho bakiriye YEZU KRISTU by’ukuri, harangwa Umwuka wa Roho Mutagatifu ituze n’amahoro nyayo. Kuri iki cyumweru dusabire cyane imiryango yiganjemo ayo makimbirane kugira ngo bagarukire Imana bumvikane batahirize umugozi umwe ibizabageza mu Bwami bw’ijuru.

Nimucyo dusabe imbaraga zo kurangamira iteka n’ahantu hose YEZU KRISTU. Nasingizwe iteka mu mitima yacu, Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, abatagatifu badusabire.

UMUTAGATIFU WA NONE

18 KANAMA:

Helena, Firimini, Aluberi Hurutado, Agapito, Umuhire Manesi wa Guzumani

MUTAGATIFU HELENA

Mutagatifu Helena Umwamikazi yavukiye mu mugi wa Trepani cyangwa Drépano muri Sisiliya ahagana muri 250. Yitwaga Flavia Lulia Helena. Azwi ku izina rya Mutagatifu Elena, Mutagatifu Helena na Helena wa Konsitantinopole. Aremewe cyane muri Kiliziya Orutodogisi na Gatolika.

N’ubwo yari umwana wavutse ku muja, ntiyabuze kurongorwa n’igikomangoma Konsitansiyo Kloro. Yabanje kumugira inshoreke nyuma yemera ko bashyingiranwa, hashize igihe baratandukana. Mutagatifu Helena yabaye ikirangirire cyane kuva aho umuhungu we Konsitantini wa 1 abereye Umwami w’abami w’Uburomani. Yagize umwanya ukomeye i Bwami maze nyuma y’aho ahindukiye umukristu agira uruhare rukomeye mu gufasha umuhungu we kumva no kwemera ubukristu.

Mutagatifu Helena azwiho ubuyoboke buhambaye mu bukristu. Yakoze ingendo ntagatifu muri Isiraheli agamije ahanini gushakashaka umusaraba nyakuri YEZU yabambweho. Byatumye asenya ingoro y’ikirwamana Venus ku musozi wa Kaluvariyo. Yategetse gucukura no gukora ubushakashatsi buhambaye kugeza babonye umusaraba YEZU yabambweho. Abashakashatsi bawugezeho bamubwira ko wabonetse arishima arahimbarwa cyane.

Mutagatifu Helena azwi nk’Umurinzi w’imirimo y’ubushakashatsi yitwa Arikewolojiya, umurinzi w’uguhinduka, umurinzi w’abashakanye bafite ingorane. Muri rusange, Mutagatifu Helena bamushushanya ahagaze yemye mu myambaro y’igiciro kandi atwaye Umusaraba nyakuri wa YEZU, rimwe na rimwe agaragara ari kumwe n’umuhungu we Konsitantino.

Mutagatifu Helena, nasabire abategetsi bose b’isi koroshya no gushakashaka mbere ya byose umukiro wabo n’uw’abo bayobora.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho