“Ndababwira ukuri: abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu ngoma y’Imana”

Inyigisho yo ku cyumweru cya 26 gisanzwe, Umwaka A,

Ku wa 27 Nzeri 2020.

Amasomo: Ezk 18, 25-28; zab 24; Fil 2, 1-11; Mt 21, 28-32

“Ndababwira ukuri: abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu ngoma y’Imana”

Bavandimwe muri Kristu, nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Uyu munsi turahimbaza icyumweru cya makumyabiri na gatandatu mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa liturujiya, umwaka A mu myaka y’imbangikane.

Amasomo matagatifu tuzirikana araduhamagarira kudatezuka ku cyiza twiyemeje no kutima amatwi abatuburira baduhamagarira guhindura imigirire kugira ngo tubashe gukiza ubugingo bwacu.                                           

Bavandimwe, hariho igihe, nyuma yo gusoma amasomo matagatifu agize liturujiya y’umunsi bigorana kuyahuza no kumva ingingo remezo iyabumbye. Uyu munsi ntabwo ariko bimeze. Amasomo uko ari atatu agiye umujyo umwe kandi aruzuzanya.

Mu isomo rya mbere Nyagasani, mu ijwi ry’umuhanuzi Ezekiyeli, aradusaba  kwihambira ku cyiza no gucika ku kibi. Aradusobanurira ko ntacyo byatumarira kuba twarabayeho mu butungane ariko tukarangiza ubuzima bwacu duhisemo inzira y’ikibi kuko icyo tuzacirwaho urubanza ari iherezo ry’imyitwarire yacu.

Ati: “niba uwari intungane aramutse aretse ubutungane bwe agacumura maze agapfa, azaba azize ibyaha yakoze. Ariko niba umunyabyaha yanze ibyaha yakoraga, kugira ngo akore ibitunganye kandi akurikize ubutabera, aba arengeye ubugingo bwe”.

Bavandimwe, nta gushidikanya ko twese twiyifuriza iherezo ryiza kabone n’iyo uyu munsi twaba tuzi neza ko tudatunganye. Nyagasani araduhumuriza anatuburirira. Aradusaba guharanira ko yadusanga mu butungane. Mu yandi magambo aradusaba guhora duharanira ubutungane no gukurikiza ubutabera kuko ntawe uzi umunsi n’isaha.

Tuba intungane iyo turi intungane mu gihe Nyagasani aduhamagariye kuza iwe kuko yatubwiye ko nta kurata inkovu z’imiringa. Kwibeshya ngo nziberaho uko nshatse mu buto bwanjye, nungikanye ibyaha maze nzasabe imbabazi igihe nzaba ndangije uru urugendo cyangwa se nzahindura imigirire yanjye mu masaziro. Ibyo ni ukwibeshya kuko ntawe uzi igihe agendera cyangwa uburyo agendamo. Amahirwe yagizwe n’igisambo cyari kibambanywe na Yezu ntabwo ari buri wese wayagira.

Duharanire ubutungane kandi nk’uko twabibwirwaga n’umuhanuzi Izayi ku cyumweru gishize, dushakashake Nyagasani igihe agishobora kuboneka.

Ubutumwa bwo mu Ivanjili ntabwo budatandukanye n’ubwo mu isomo rya mbere. Nyagasani yifashishije umugani w’abahungu babiri basabwe n’umubyeyi wabo kujya kumukorera mu muzabibu, araha inyigisho abamwumvaga, aratwigisha uyu munsi ko tugomba kwisubiraho tugahindura imigirire.

Abo yabwiraga uriya mugani w’abahungu babiri n’umubyeyi, agasoza agira ati:  “abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu Ngoma y’Imana” ntabwo ari abantu babonetse bose; ni abasaserdoti n’abigishamategeko.

Aba bafatwaga nk’intangarugero kandi nabo bakiyumva nk’intungane ariko koko n’ubundi ntibari kugereranywa n’abasoresha kimwe n’abakobwa b’ibyomanzi bafatwaga nka ba ruharwa mu bugomera-mana. Nyamara nabo bari bakeneye guhinduka.

Yezu arabasobanurira impamvu abo basoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu Ngoma y’Imana. Kumva ko ubutungane bwabo buhagije, kumva ko guhinduka bitabareba bifite abandi bigenewe, kudaca bugufi no kumva ko ntawe ushobora kubabwiriza inzira igana Imana, byabateye kunangira umutima wabo.

Nk’uko tubisoma muri Lk 18,9-14, umugani w’umufarizayi n’umusoresha bahuriye mu ngoro bagiye gusenga uratwumvisha neza abo abo basaserdoti n’abigishamategeko baribo n’uburyo biyumvaga, ukunatwumvisha uburyo abasoresha bari biyizi.

Ngo umufarizayi yaremaraye asenga mu mutima we agira ati: “Mana ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha!Nsiba kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga kimwe cya cumi cy’urwunguko rwanjye rwose.”

Ngo umusoresha we yihagarariye kure atinya kwerekeza amaso hejuru  maze akomanga ku gatuza ati: “Mana yanjye mbabarira njyewe w’umunyabyaha” Tubwirwa ko uwo musoresha yatashye ari intungane abikesheje uko kwicisha bugufi imbere y’Imana.

Bavandimwe, kwicisha bugufi ni ingabire ihambaye kuko ituma twimenya by’ukuri, tukiyakira mu gihagararo kiri icyacu aho kumva ko turi ibitanganza.

Kimwe n’uyu mufarizayi, natwe hari igiye twiyumva turi indashyikirwa, rwose tukumva twarageze iyo tugomba kugera kuko tujya gupima ubutungane bwacu tukigereranya n’abo twihitiyemo, ndavuga abo twita abanyabyaha kuturusha.

Yezu ati: abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga kwinjira mu ngoma y’Imana. Iyo migiririre yacu ntituma dutera intambwe mu nzira y’ubutungane kuko twumva ntacyo twishinja ahubwo ugasanga duhera mu gucira abandi imanza.

Ubutungane bwacu twagombye kubupimira ku bw’Imana. Mu isezerano rya kera ni henshi twumva Imana ibwira umuryango wayo ko ugomba kuba intungane nk’uko na yo ari intungane no mu Isezerano ryishya   nicyo Yezu adusaba iyo agira ati: “mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane” (Mt 5,48)

Abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi kimwe na wa muhungu wa mbere se yasabye kujya kumukorera mu muzabibu akabyanga ariko nyuma umutima-nama ukaza kumukomanga akisubiraho agakora ibyo umubyeyi yari yamusabye, aba na bo bumvise ubutumwa bubaburirira bahitamo guhindura imigirire yabo baharanira ubutungane.

Abasaserdoti n’abigishamategeko kimwe na wa muhungu wa kabiri wemereye se ko agiye gukora mu muzabibu we ariko bikarangira ntabyo akoze, aba na bo baheze mu kwiyita intungane batari zo, bahitamo kwibera mu buryarya. Yezu ati: “nimwiyimbire, bigishamategeko n’abafarizayi b’indyarya, mwe mutesha abantu irembo ry’ingoma y’ijuru!” (Mt 23,13).

Pahulo Mutagatifu aragaruka ku migenzo myiza igomba kuturanga nk’aba Kristu, kuko tuyobowe na Roho umwe, tugomba kugira imyumvire imwe kandi tukareba mu kerekezo kimwe tuyobowe n’umutima w’urukundo n’impuhwe.

Ati: “ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa kwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta. Mwoye guharanira ibyanyu gusa ahubwo mwite no ku by’abandi”

Nk’uko twabivugaga haruguru ko ubutungane bwacu bugomba gupimirwa ku butungane bw’Imana, Pahulo mutagatifu nawe aradusaba guhuza amatwara yacu n’aya Kristu wari Imana akemera kwigira umuntu nkatwe, agaca bugufi,akemera urupfu, urupfu ndetse rw’umusaraba kugira ngo adukize.

Bavandimwe muri iki gihe cy’ubwikunde bukabije butuma ndetse abenshi bahemuka, dusabe Nyagasani ingabire yo kumwigiraho maze nk’uko Pahulo abidusaba ducike ku ngeso yo kwikunda no kwikuza. Twige Kristu ingiro n’ingendo kugira ngo tubashe gutsinda urugamba rw’ikibi turwana nacyo.

Umubyeyi Bikira Mariya adusabire kandi aduherekeze muri urwo rugamba rwo guharanira ubutungane.

Padiri Oswald SIBOMANA.
Umusaserdoti wa Diyosezi ya Kabgayi.
Publié le
Catégorisé comme Inyigisho