Ndagiye kandi nzagaruka

Ku cya VI cya Pasika C, 26 Gicurasi 2019

Amasomo: Intu 15,1-2.22-29; Zab 67 (66), 2b3.5.7b-8; Hish 21, 10-14.22-23; Yh 14, 23-29

Kuri iki cyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Asensiyo, Ivanjili ni itubwira bimwe mu byo Yezu yasezeranyije abigishwa be. Kimwe mu by’ingenzi, ni ukubemeza ko azagaruka. Natwe tubitekerezeho.

1.Kwishima cyangwa kubabara?

Ukugenda kwe avuga asanga Se, mu myumvire ya muntu, twavuga ko bitashimishije incuti ze. Zo zumvaga kumubona igihe cyose muri zo ari byo bishishikaje. Erega ubwo n’igihe yababwiraga ko agiye gusubira kwa Se, nta kintu batoragamo. Yewe n’iby’urupfu n’izuka yabaciragamo amarenga, ntacyo biyumviragamo. Igihe kandi cy’urupfu rwe, abatari bake bahise bacika intege batangira kwisubirira mu mirenge yabo. Iyo Yezu atabiyereka amaze kuzuka, kwemera ko Inkuru Nziza yujujwe byari kugorana. Natwe nta n’akanunu twari kumenya. Urupfu rwa Yezu rwasobanutse neza igihe azutse akiyereka Petero n’izindi ntumwa. Kugaruka by’ako kanya nyuma y’iminsi itatu yonyine, byabaye intandaro yo gusobanukirwa ko n’ubundi igaruka rye ritegerejwe ari ukuri. Nyuma y’imyaka ibihumbi ibya Yezu bibaye, ubu twe muri iki gihe dushobora guhamya ko twumva bisumbye iby’aba kera, amaza ya Yezu Kirisitu ubugira kabiri. Ni koko, yaragiye ariko azagaruka. Azaza gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Abazaba bakiriho bazahindurwa ukundi by’akanya gato bahure n’abazaba barapfuye kera bahawe ubugingo buhoraho. Abakijijwe bose bazahurira muri wa Murwa Muhire Yohani yeretswe nk’uko twabyumvise mu isomo rya kabiri.

  1. Gukunda Yezu n’Ijambo rye

Inyigisho ikomeye Yezu yagize mwikorezi wa byose ni iyi: kumukunda n’ibye byose. Mbere y’uko asubira kwa Se yatinze cyane ku kamaro ko kumukunda no kwemera ijambo ryo. Ni koko, umukunda azubaha ijambo rye. Narikomeraho, Ubutatu Butagatifu buzaza iwe. Data Mwana na Roho Mutagatifu bazamumurikira bamushyigikire. Ntacyo azaba na gato. Azabana na bo ubuziraherezo mu ijuru. Kuri iyi si, azagira amahoro atari ay’isi ariko.

Amahoro Yezu yasigiye abe, isi ntishobora kuyashyikira. Kuko kugira ngo iyakire, icya mbere cy’ibanze ni ugukunda Yezu no Kumwemera. Ibi isi ntibikozwa. Birababaje kubona isi ikomeje kwinangira. Abana b’Imana biyambuye ingabire bahawe bahinduka ba Gahini bamwe ku bandi. Bishoye mu bigirwamana no mu mihango yabyo ya gipagani. Biroshye mu ngeso mbi z’ubusambanyi birengagiza urukundo. Mu isomo rya mbere twumvise impaka nyinshi mu bayahudi zari zishingiye ku migenzo yo kugenywa. Intumwa zababwiye ko umugenzo nk’uwo nta kibazo cyawo. Ibyo ni byo kuri twe ab’iki gihe: imico yose itagira itegeko na rimwe ry’Imana yica, iyo ngiyo ntihangayikisha uwabatijwe. Intumwa zatanze amabwiriza yerekeye ibintu bibiri: kwirinda ibigirwamana no kugendera kure ingeso mbi ziganjemo ubusambanyi. Natwe muri iki gihe, ni ibyo dusabwa kwirinda. Abanyarwanda nibirinde imihango ya gipagani nko kuraguza no kwemera inyigisho z’abapfumu. Ikindi na cyo, ni ukwirinda ubusambanyi. Mu isi ya none umubiri w’umuntu warashwanyaguritse. Nta kwifata. Nta gushaka urukundo nyarwo.

  1. Tumuganyire, tumutakambire

Nta kirarenga, Yezu Kirisitu ni muzima rwagati muri twe. Tumuganyire, tumutakambire aturokore atubabarire. Abana nibakire Roho Muatagatifu hakiri kare bazakure bakora ibyiza Nyagasani Imana abashakaho. Urubyiruko, abosore n’inkumi, nibegere Yezu buri munsi. Nibapfukame basenge. Abiyeguriye ubutumwa nibashyireho akabo basanasane ubuzima bw’urubyiruko butarasandara.

Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho, aduhakirwe iteka kuri Yezu umwana we akunda. Abatagatifu badukubite ingabo mu bitugu dutsinde: Diyoniziyo Ssebuggwawo, Andereya Kagwa, Ponsiyani Ngondwe, Elewuteri na Mariya Ana, badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho