Inyigisho yo ku munsi wa 24 Kanama 2015: Ivuka rya Mutagatifu Yohani Batisita
Lc 1, 57-80
-Bakristu bavandimwe, Imana yarebye mu mutima w´umugaragu we Zakariya, kuko yamurebaga imuzi kandi izi ubutungane bwe. Imana yumvise isengesho rya Zakariya na Elisabeti n´uko ibaha umwana Yohani. Yohani rero akaba aje gutegura amayira ya Nyagasani. Niyo mpamvu rubanda rwamutangariye cyane ruti: Uyu mwana azamera ate, ko ububasha bwa Nyagasani buri kumwe nawe? Yohani uko yakuraga niko ni na ko yungukaga ubwenge. Twibukiranye ko kumenya Imana aribwo bwenge buruta ubundi, kumenya imigambi yayo muri twe. Niyo mpamvu mu butumwa bwe yasabaga ko abantu bakwihana bakisubiraho kandi bakagarukira Imana. Arasaba abantu bose ko bahabwa batisimu yo kwisubiraho. Yohani rero nk´Umuhanuzi arategura amayira ya Nyagasani. Akaba azi ko uwo ugiye kuza amukurikiye amukuriye. Kandi akaba ariwe mukiro w´abana ba Israheli.
– Kuri uyu munsi wa Yohani Batisita Mutagatifu, dusabe Nyagasani kugirango ahe imbyaro imiryango yacu cyane cyane ababisabana impuhwe ijoro n´umunsi. Mutagatifu Yohani nawe agume atube hafi. Kandi Yezu Kristu asendereze ibyishimo mu mitima yacu. Bikira Mariya utasamanywe icyaha udusabire.
Padiri Emmanuel MISAGO