Ndaje nkore ugushaka kwawe

Inyigisho yo ku cyumweru cya 4 cya Adiventi, Umwaka C

Ku wa 23 Ukuboza 2012

 Amasomo: 1º. Mik 5, 1-4a; 2º. Heb 10, 5-10; 3º. Lk 1,39-45

 Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA 

Ndaje nkore ugushaka kwawe. 

1. Tugiye muri Noheli 

Nta gihe kinini gisigaye, tugiye guhimbaza Noheli. Kiliziya iyobowe na Roho Mutagatifu yashyizeho ibyo birori kugira ngo inagaragaze ko Ivuka ry’Imana muri twe cyabaye igikorwa ndengakamere cyatwinjije mu Isezerano Rishya. Iryo Sezerano ryakuye irya Kera, ni ryo riduha uburyo bunoze bwo gukora ugushaka w’Imana. Umuryango w’Imana wamaze igihe kirekire utura ibitambo bitwikwa n’amasengesho menshi. Bibwiraga ko ari bwo buryo bwo kuzuza ugushaka kw’Imana ya Israheli. Umurongo w’inyigisho ya none twawufatiye ku isomo rya kabiri. Ni ryo ritsindagira uburyo buhamye bwo kubana n’Imana dugukora ugushaka kwayo. Ni nde waje kuri iyi si gukora ugushaka kw’Imana kurusha Umwana wayo w’ikinege YEZU KRISTU? Nta wundi. Ni We wujurijwemo ibyahanuwe byose anatwereka inzira itugeza ku Mana Se, Data udukunda. Ni yo mpamvu guhimbaza ivuka rye byinjiye mu muco w’abatuye isi benshi.

2. Yatuvanye mu gihirahiro 

Mu mibereho y’abayisraheli, hakomeje kugaragaramo amizero y’ukuza k’Umukiza. Bahoraga bategereje. Ku buryo bw’abantu, twavuga ko yatinze bakarambirwa. Iyobokamana ya kiyahudi yageze aho ihinduka imihango n’imiziririzo kubera amategeko menshi cyane bari baragiye bagobekamo. Ibitambo n’amaturo no kubahiriza amasabato, byose byateganywaga n’amategeko ariko hakubura ikigera ku mutima wa buri muyoboke. N’andi mahanga menshi yari yaramenye umwihariko wa Israheli ariko nta mupagane wemererwaga kwinjira muri uwo mubano. Israheli yizingiraga iwayo yiturira ibitambo bitwikwa, nta kindi.

Igihe cyarageze imyemerere yo muri Israheli ibyara udutsinda twinshi twiyitirira inkomoko ya Abrahamu. Bamwe muri utwo dutsinda bagenderaga ku matwara akarishye kugira ngo barusheho kwisukura no gutunganira Uhoraho kugira ngo azashyire abiyereke aboherereze Umukiza. Cyane cyane mu gihe bari baremerewe n’igitugu cy’ingoma y’icyatwa ya kiromani, bifuzaga ko uwo Mukiza yabanguka agahangana na ba gahanga abo! Birumvikana ko amasengesho n’indirimbo za Zaburi, ibitambo n’amaturo, nta na kimwe cyari gihagije. Ibihe bigeze, uwamanutse mu ijuru yavukiye i Betelehemu.

3. Dore ndaje 

Uwavuze ati: “Dore ndaje kuko ari jye uvugwa mu muzingo w’igitabo, ngo nkore ugushaka kwawe Dawe”, ni YEZU KRISTU Umwana w’Imana Nzima. Abandi bose bari baraje mbere ye bakomeje kugerageza kubungabunga amizero ya Israheli ariko biba iby’ubusa. Nta n’umwe wabashije cuca ingoyi yari iboshye buri wese. N’abanyamahanga kandi ntibigeze bumva ko ibyiza byo muri Israheli byabagezeho. Bari mu bwigunge. Israheli na yo yibwiraga ko yahishuriwe Imana y’Ukuri yarushagaho gutana uko amasekuruza yasimburanaga. 

Uwaje aje, ni YEZU KRISTU. Yaje atagamije gusa gutura ibitambo n’amaturo kuko bitari bihagige. Yego yagendanye n’abayahudi anasengana no bo mu Ngoro, ariko yari agamije kubereka ko ari we wenyine Nzira, Ukuri n’Ubugingo bigeza mu ijuru kurangamira Data wa twesemu. Uwo Data Udukunda kandi nyine, ntiyanyuzwe n’ibitrambo n’amaturo, uwo yatwoherereje, yamuhangiye umubiri kugira ngo yereke abanyamubiri bandi bari ku isi uko umubiri utabatandukanya n’umuremyi ahubwo wakira umusaraba bigahesha Imana ikuzo, ibyishimo bigasaba ubuzima bw’abayoboke bose. Ikindi YEZU KRISTU yakoze aho amariye kuza, ni ukwagura amarembo y’Umuryango wa Israheli. N’ab’i Kantarange bamenye inzira y’ugucungurwa bareka gukurikira ibya kera. 

4. Isezerano rya Kera ryakuwe n’Irishya 

Isezerano rya Kera ryakubiraga ibyiza bya Nyagasani muri Israheli. Ryarangwaga n’imihango y’ibitambo, imiziro n’imiziririzo. Ntiryakundaga abapagani (abanyamahanga). Irishya ryeretse buri wese aho Imana iri. Irishya ryakiriye abantu bose maze amahanga yose yumva ko yakijijwe. 

Kugira ngo ibyo bishoboke, YEZU KRISTU yabanye natwe atagize icyo atwitandukanyaho keretse icyaha. Umubiri watunaniye uhora utuganisha mu bibi wahawe ubundi bubasha muri YEZU KRISTU. Ni uko rero, nta kubikerensa, utubatse kuri we wubaka ku musenyi ugasenyuka bidatinze. Uyu mubiri twahawe, ni uwo gusingiza Imana. Dutekereze ukuntu ibisingizo mu mushyikirano uhamye na YEZU KRISTU bituronkera ibyishimo. Nta handi hantu ndumva ibyishimo nk’ibyo numva mu gitambo cy’Ukarisitiya. N’ubwo nyuma yo kugiturana ubwuzu nsohoka nkagomba guhura n’abantu n’ibingora, nibuka ibyishimo mbona muri YEZU nkarushaho kunyotera ibyiza bintegereje mu ijuru. 

5. Twasogongeye ibyiza byo mu ijuru 

Mu Isezerano Rishya, dutegereje ko KRISTU agaruka gucira imanza abazaba bakiriho n’abazaba barapfuye. Nk’uko abayisraheli bategereje Umukiza akaza basa n’aho barambiwe igihe avukiye i Betelehemu, natwe dutegereje ukuza kwe kwa kabiri ari na ko kwa nyuma kuzasoza byose bigahurizwa mu ikuzo ry’Imana Data Ushoborabyose. 

Muri iki gihe, hari abavuga ko uko kuza kwe kwa kabiria ari ishira ry’isi. Bamwe bahora bakoresha ubupfumu bagatangaza amatariki, ariko ubuzima bubashiriraho isi ikikomereza! Kumva neza icyo YEZU yavuze ko azagaruka, kumva umunsi w’imperuka, birakomeye. Abahanga bajyaho bagatekereza ariko nta n’umwe ushobora guhishura bihagije amabanga yose y’Imana. Iyo tubyoroheje, tugira tuti: “Kuza yaraje kandi ahora aza buri munsi mu gitambo cy’Ukarisitiya, nta kindi kindi gikwiye kutumena umutwe twibaza”. Si ngombwa kwibaza ibibazo byinshi tudashobora kubonera ibisubizo bihamye kuko tutari Imana. 

Icyo dukwiye kwihatira, ni ugutura igitambo gikwiye. Igitambo kiboneye, ni igitambo cya YEZU KRISTU. Twagize amahirwe y’uko yadusobanuriye ko ari We rwose duhabwa muri Ukarisitiya. Twagize umugisha w’uko yatubwiye ko azahorana natwe iminsi yose kugera ku mperuka. Impungenge z’uko icyaha cyanga kikadukurikirana zavuyeho igihe atubwiye ko buri munsi ashobora kutwuhagira akoresheje isakaramentu ry’imbabazi. 

6. Umwanzuro: Twirinde ibitambo bya kera. 

Ibyo bitambo ntacyo bishobora kutugezaho. Gutura ibitambo ku buryo bwa kera, ni ugusenga, ni ukujya mu misa no guhabwa andi masakaramentu ariko tutihatira kuba inshuti za YEZU KRISTU. Ni ikigeragezo gikomeye kuba umukristu utari uwa-KRISTU. Umukristu ari we muyoboke muri Kiliziya wabatijwe, akwiye kwihatira kuba uwa-KRISTU koko. YEZU yaramubonye. Niba ataramubona, natakambe azafashwa na Kiliziya maze agere kuri YEZU RUKUNDO NYARUKUNDO. Nta muntu n’umwe uzaba umumalayika, n’aho yateka ibuye rigashya, ariko kwiyoroshya akumva icyo YEZU KRISTU avuga, byo birashoboka kandi ni yo nzira igana mu byishimo by’ijuru. 

Ingero z’ababishoboye, ni nyinshi. Dukunze guhera kuri BIKIRA MARIYA “wahebuje abagore bose umugisha”. N’abatagatifu benshi tuzi batwizeza ko dushobora natwe kuvuga twemye tuti: “Dore turaje ngo dukore ugushaka kwawe Dawe. Erega YEZU ashaka ko tumwigana kandi birashoboka. Na ho ubundi ntaba yaririwe aza muri iyi si. Duhimbaze Noheli rero duhuza iyo mvugo n’ingiro. 

YEZU KRISTU WATUVUKIYE, NAKUZWE MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA WATUBYARIYE UMUKIZA, NASINGIZWE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho