“Ndakubwira ukuri koko: nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri”

Inyigisho yo ku wa mbere w’Icyumweru cya kabiri cya Pasika,

Ku ya 13 Mata 2015 – Mutagatifu Maritini wa I, papa.

Bavandimwe,

Kristu Yezu akuzwe! Mukomeze kugira Pasika nziza.

Kuri uyu wa mbere w’Icyumweru cya kabiri cya Pasika, Ivanjiri itugejejeho igice cya mbere cy’ikiganiro Yezu yagiranye na Nikodemu. Ndifuza kuba ari yo dufatanya kuzirikana.

1. Ngo Nikodemu yari umwe mu Bafarizayi, akaba kandi n’umwe mu Bayahudi b’abategetsi. Ngo yaje asanga Yezu nijoro. Ni ukuvuga ko yari yarumvise Yezu yigisha, yari yarumvise ibimenyetso n’ibitangaza yakoraga, maze yifuza kumusanga. Ariko hari byinshi byari byaramubujije kumusanga ku mu garagaro. Ni cyo cyatumye aza nijoro. Yatinyaga amaso ya bagenzi be; yatinyaga kwitandukanya na bagenzi be b’abategetsi n’abafarizayi bari baranze kwakira ubutumwa bwa Yezu; ndetse bari baraniyemeje kumurwanya no kumukuraho, nubwo bwose ibyo yakoraga byaberekaga ko yari umuntu waturutse ku Mana. Ibyo bigaragazwa n’aya magambo Nikodemu yamubwiye aterura ikiganiro: Rabbi, tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana; kuko nta muntu washobora gutanga ibimenyetso nk’ibyo werekana, atari kumwe n’Imana” (Yh 3, 2).

Tuzirikane: Ese Yezu mufitiye inyota ? Ariko se ni ibiki bimbuza kumusanga? Ni ibiki bimbuza guhamya Yezu ku mugaragaro ? Ubwoba se ? Amaso y’abantu ? Za « bazavuga iki » ? Za « sinshaka kwiteranya » ?… Nkora iki ngo mvaneho izo mbogamizi zose ?

2. Igisubizo cya Yezu twacyumvise. Yezu ntiyashatse kwivuga ibigwi. Ahubwo yumvise inyota Nikodemu yari yifitemo ; ni ko guhita amwereka inzira iganisha ku mukiro: “Ndakubwira ukuri koko: nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri” (Yh 3, 3).

Nikodemu ntiyahise asobanukirwa neza n’ayo magambo ya Yezu. Yumvise kuvuka ku mubiri. Ibyo byerekanywa n’ikibazo yamubajije: Umuntu ashobora ate kuvuka, kandi ashaje? Yashobora se gusubira mu nda ya nyina ngo yongere avuke?” (Yh 3, 4).

Yezu ni ko kumusobanurira neza ingingo. Kuvuka ubwa kabiri, si ukuvuka ku bw’amaraso cyangwa ku bw’umubiri ; ni ukuvuka ku bwa Roho Mutagatifu : « Ndakubwira ukuri koko : umuntu atavutse ku bw’amazi no ku bwa Roho, ntashobora kwinjira mu Ngoma y’Ijuru. » (Yh 3, 5).

Tuzirikane: Ese njya mfata umwanya wo kuganira na Yezu, wo kumutega amatwi, wo kumusobanuza ibyo ntumva neza mu bukristu bwanjye ? Ese koko Yezu ambereye « Inzira, n’Ukuri n’Ubugingo » (Yh 14, 6) ?

3. Pasika ni igihe gikwiye cyo kuzirikana kuri Batisimu twahawe. Ni yo mpamvu mu Gitaramo cya Pasika twasubiye mu masezerano twagiranye n’Imana muri Batisimu ; ndetse henshi hatanzwe Isakaramentu rya Batisimu.

Muri Batisimu, ababatijwe twese twavutse ubwa kabiri ; twavutse ku bw’amazi na Roho mutagatifu. Twahawe ububasha bwo guhinduka abana b’Imana ; abana b’Ingoma y’Imana. Ntitwavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo twavutse ku bw’Imana (reba Yh 1, 12-13). Twabatijwe mu rupfu n’izuka bya Kristu : « Ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Krisu Yezu ari mu rupfu rwe twabatirijwemo ? Koko rero ku bwa Batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe kugira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, natwe tugendere mu bugingo bushya ».

Tuzirikane: Jyewe wabatijwe, njya mfata umwanya wo kuzirikana kuri Batisimu nahawe? Ntwaye nte amasezerano nagiranye n’Imana muri Batisimu? Ese numva koko narinjiye mu bugingo bushya nkesha urupfu z’izuka bya Kristu ? Hari abantu tuziranye batari babatizwa ; ese njya mbafasha gutekereza kugana inzira ya Batisimu ?

4. Ubwo bugingo bushya ni bwo Yezu yashatse gusobanurira Nikodemu igihe amubwiye ati : «Icyavutse ku mubiri kiba ari umubiri, n’icyavutse kuri Roho kikaba roho ». Koko rero, uwavutse ubwa kabiri ku bw’amazi na Roho, agomba kurangwa n’ubugingo bushya buvubuka nyine muri uko kuvuka bwa kabiri. Ubwo bugingo bushya ni bwo Pawulo mutagatifu yahamagariraga Abanyagalati abashishikariza kuyoborwa na Roho aho kugengwa n’umubiri : «Mureke mbabwire : Roho nabayobore, ni bwo mutazakora ibyo umubiri urarikira » (Gal 5, 16).

Nikodemu na we yarabyumvise, arabyemera, arabyakira. Koko, nubwo bwose yakomeje kuba mu rugaga rw’Abafarizayi n’abatware b’umuryango, ariko yagiye anerekana ko yahindutse, agaragaza mu mvugo no mu ngiro ukwemera n’urukundo yari afitiye Yezu. Muribuka igihe Abafarizayi n’abatware b’abaherezabitambo bashatse gufatisha Yezu ngo bamwice. Nikodemu yarababwiye ati: “Harya amategeko yacu apfa gucira umuntu urubanza, batabanje kumwumva ngo bamenye icyo yakoze?” (Yh 7, 51). Bagenzi be baramutwamye, bagira bati : “Mbese nawe uri Umunyagalileya? Uzashishoze, uzasanga ari nta muhanuzi uvuka muri Galileya!” (Yh 7, 52). Ariko uguhinduka kwe yakugaragaje cyane mu ihambwa rya Yezu. Yohani mutagatifu atubwira ko Nikodemu ari we wazanye ikivange cy’ishangi n’amarira y’igikakarubamba, bipima nk’ibiro ijana” (Yh 19, 39) byo gusiga umurambo wa Yezu.

Tuzirikane: Ni iki kigaragaza ko ngendera mu bugingo bushya nakiriye mbatizwa? Ni hehe kurusha ahandi mpamagariwe muri iyi minsi kubera Yezu Kristu umuhamya? Ese mparanira kuyoborwa na Roho cyangwa natwawe n’ibyo umubiri urarikira?

Bavandimwe,

Niba koko twaravutse kuri Roho, nimucyo natwe tugendere muri ubwo bugingo bushya, nimucyo twemere kuyoborwa na Roho : «Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari. Niba tubeshejweho na Roho, nituyoborwe na Roho» (Gal 5, 24-25).

Mukomeze kugira Pasika nziza.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho