“Ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari wowe wantumye” (Yh 17,21)

Inyigisho ya  PASIKA: 01 Mata 2018

Amasomo Matagatifu: Intu 10, 34a.37-43; Zab 118 (117), 1-2.16-17.22-23; Kol 3,1-4; Yh 20, 1-9.

Mu mwaka udasanzwe w ‘ubwiyunge

  1. Bakristu bavandimwe, Yezu amaze gusangira bwa nyuma n’abigishwa, aho yaremeye Ukaristiya n’ Ubusaserdoti, mbere y’uko afatwa ngo agabizwe abamwica bamubambye ku musalaba, yavuze isengesho rikomeye, ririmo umurage n’igihango ku Mana Data no ku bazamwemera bose babikesheje ubuhamya bw’abo yitoreye. Yasabiye ubumwe bw’abazamwemera, nk’ikimenyetso cy’ukwemera kwabo n’ubuhamya ntashidikanywa ko Yezu ari Nyagasani, ukomoka ku Mana Data basangiye ubumwe n’ubushake bwo kudukiza.
  2. Yezu yagize ati: “ndasabira n’abazanyemera babikesha ijambo ryabo, kugira ngo bose babe umwe. Nk’uko wowe Dawe uri muri jye nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi imenye ko ari wowe wantumye” (Yh 17, 20-21). Ni yo mpamvu ubukristu butubaka ubuvandimwe aba ari imfabusa. Ubukristu bupfobya ubuvandimwe nta cyanga bugira. Bene ubwo bukristu buba buca ukubiri na Yezu, bukabura intego nyamukuru y’ubuvandimwe bw’abemera Kristu Yezu. Ndetse iyo ubizirikanye witonze, usanga intego y’ubukristu butubyarira ubuvandimwe twarayihushije kenshi nk’abakristu mu Rwanda rwacu. Ni yo mpamvu guhora dusuzuma aho tugeze mu bwiyunge, ari uburyo bwiza bwo kubaka ubukristu buhamye.
  3. Bakristu bavandimwe, kuri uyu munsi uruta iyindi muri Kiliziya yacu, Pasika ya Nyagasani Yezu n’iyacu nk’abakristu tuyizihije turi mu rugendo rw’umwaka udasanzwe w’ubwiyunge. Murabyibuka, turi muri gahunda y’imyaka itatu nka Kiliziya mu Rwanda; uyu turimo ukaba ugana ku musozo wayo.

Nk’uko mubyibuka:

Umwaka wa 2016 wari umwaka w’ Impuhwe z’lmana. Twawushoje twiyemeza kuba “abanyampuhwe nk’uko Data wo mu ijuru ari umunyampuhwe” (Reba Lk 6, 36). Hanashamikiyeho amatsinda ahoraho y’lmpuhwe z’ Imana, yatubereye ishami ry’lyogezabutumwa rivuguruye muri Kiliziya yacu.

Umwaka w’i 2017 watubereye umwaka w’ubusaseridoti, kuko wari uhuje n’imyaka 100 abana ba mbere b’ abanyarwanda bakiriye ingabire y’ubusaseridoti. Twakuyemo umwanzuro ko Padiri, mu mibanire ye n’ Imana, na bagenzi be ndetse n’ikoraniro ry’abakristu ashinzwe, azihatira buri gihe kuba Umuhamya wa Kristu Umushumba mwiza.

Na ho uyu mwaka w’i 2018, ari na wo wa nyuma muri itatu twavuze, ni umwaka udasanzwe w’ubwiyunge. Nk’uko twabyerekanaga rero mu ntangiriro, ubwiyunge bw’umukristu, ku Mana yamuremye, kuri mugenzi we babana, muri we bwite no mu bidukikije: ni ngombwa, si amahitamo. Yezu ubwe, mu gihe gikomeye cy’ugucungurwa kwacu yabigize umurage n’igihango ku bazamwemera bose.

Uyu muhamagaro w’ubwiyunge uri mu mutima wa Pasika nyirizina. Ni cyo Yezu yitangiye ku musaraba, ngo atwunge n’lmana nk’abanyabyaha bicuza, atwunge nk’abavandimwe baca bugufi imbere ya bagenzi babo bahemukiye bagasaba imbabazi, atwunge natwe ubwacu nk’inkomere z’ibyaha byacu n’ibya bagenzi bacu; ariko noneho anadusabanye n’iyi si dutuyemo irimo kononekara kubera ubwikunde bwa bamwe (Reba Ibaruwa abepiskopi gatolika bandikiye abakristu mu mwaka udasanzwe w ‘ubwiyunge: “Kristu ubumwe bwacu n 9-20).

  1. Bavandimwe nkunda, Yezu yatanze ikiguzi kinini kugira ngo adukure mu byaha, atwunge na Se, atwunge natwe ubwacu, maze tube ingenerwamurage z’ubugingo bw’iteka yerekanye aho azukiye mu bapfuye. Koko rero Yezu Kristu, mu nyigisho ze, yagaragaje cyane Impuhwe z’ Imana kurusha uko yahashyaga icyaha mu bantu. Yumvaga abanyabyaha, akabagarura ku Mana Data. Ndetse hari n’aho yarakazaga abiyitaga intungane, bannyega Yezu n’abigishwa be ngo babana kandi bagasangira n’abanyabyaha, bose yababwiye ko icyo abatezeho ari uko bakwicuza bakagarukira Imana (Lk 5, 30-31).
  2. Gusaba imbabazi no gutanga imbabazi kuri uyu munsi mukuru wa Pasika twizihiza mu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge, ni umwanya ukomeye kuri twe abakristu wo kuzirikana ku mugenzo mwiza wo gusaba imbabazi no gutanga imbabazi. Ni bwo bumwe n’ubwiyunge Yezu yaturaze nk’igihango ku mukristu nyawe. Ibi kandi turabivuga tuva mu mateka mabi twaciyemo yatatanyije abantu abanyarwanda, abandi bakicwa rubozo, inzangano zishingiye ku moko zikayogoza igihugu kugeza kuri Jenoside yakorewe abatutsi n’ingaruka zayo, zirimo ibikomere byimbitse ku mitima ya benshi. Nasanze umuti nyawo w’iyo nabi yatwaritsemo, ari ukumenya gusaba imbabazi no kuzitanga.
  3. Ijambo ry’lmana riduha ingero nyinshi zerekana ububasha bwo gusaba imbabazi no kuzitanga, mu kunga abantu n’lmana, na bagenzi babo no kwiyunga by’umuntu ubwe. Ndavuga bake mu bazwi cyane muri Bibiliya Ntagatifu, no muri Kiliziya yacu. Umwami Dawudi wabaye ikirangirire, agakundwa n’lmana ubwayo n’abantu, yari yifitemo umuco mukuru wo kumenya gusaba imbabazi no kuzitanga. Zaburi bamwitirira zuzuyemo umuco wo gusaba Imbabazi ku Mana no kuzisabira abandi. Na we, nk’umwana w’umuntu, yarakosaga. Ubwiyoroshye bwe no kumenya icyaha cye akagisabira imbabazi, byatumye Imana imukunda. Yari afite muri we icyerekezo cy’ubutungane Yezu azaza akagaragaza ku buryo bwuzuye. Ubwo Dawudi yicishaga Uriya kugira ngo acyure umugore we Betsabe, Uhoraho yarakariye Dawudi, amutumaho umuhanuzi Natani. Uyu ajyayo yikandagira atazi uko ari bwakirwe. Natani abwiye Dawudi umuntu wakoze amarorerwa mu bwami bwe, Dawudi yiterera hejuru ati: “ndahiye Uhoraho Nyirubuzima, umuntu wakoze ibyo akwiriye urupfu” (2 Sam 12, 5). Natani abwira Dawudi ati: “uwo muntu ni wowe” (2 Sam 12, 7); hanyuma akomeza amubwira ibyo yakoze byose n’ububi bwabyo. Dawudi aca bugufi yumva uburemere bw’icyaha cye, agisabira imbabazi agira ati: “Ni koko nacumuye kuri Uhoraho (2 Sam]2, 13). Natani na we aramubwira ati: “Uhoraho yaguhanaguyeho icyaha cyawe, ntabwo uri bupfe” (2 Sam 12, 13). Nta muntu mwiza nk’umenya icyaha yakoze akagisabira imbabazi aciye bugufi. Nta muntu mwiza kandi nk’uwigana Imana kuba umunyampuhwe atanga imbabazi.
  4. Mu mugani w’umwana w’ikirara n’umubyeyi w’impuhwe (Lk 15, 11-32), Yezu yerekanye ubugari budahezwa bwo gusaba imbabazi no kuzitanga. Nta na rimwe umuntu yakeka ko adashobora gusaba imbabazi ngo azibone, cyangwa se ngo umuntu ababare kugeza aho adashobora gutanga imbabazi. Aho hantu ntihabaho ku Mana no ku mukristu wemera Imana; kuko asabwa “kuba umunyampuhwe nk’uko Se wo mu ijuru ari umunyampuhwe” (Reba Lk 6, 36). Umwana w’ikirara yafashe umugabane we, ata se n’umuvandimwe we, ajya kure yibeshaho uko ashaka, arandavura, aza kugwa mu butindi kugeza aho yifuza kurya ku dutiritiri ingurube zashigaje, na two ntihagire utumuha. Aricara, ariyumvira, areba aho ageze, yibuka se n’umuvandimwe we, arahaguruka arabasanga (Lk 15, 16-2()). Aje ate? Yunamye, aciye bugufi, yizeye se; kuko n’ubwo yamuhemukiye, ntiyigeze yibagirwa isura ya se: ko ari umunyampuhwe. Ni cyo kizamukiza rero.

Se wakomeje kumuzirikana no guhangayika kubera we, amubonye ahingutse yihutiye kumusanganira atitaye ko asa nabi cyangwa se ko yamuhemukiye. Yamusanganije imbabazi n’urugwiro (Lk 15, 20). Yezu avuga uyu mubyeyi w’impuhwe nyinshi, yashushanyirizaga abazamwemera uko Imana Data ateye: ni Nyirimpuhwe zahebuje. Yabashushanyirizaga kandi uko yakira umunyabyaha umugana asaba imbabazi: uyu mwana yambitswe impeta, asubizwa mu bagenerwamurage ba se, akorerwa ibirori. Nta kindi kiguzi yatanze, uretse guca bugufi agasaba imbabazi.

Bavandimwe turi abanyabyaha, tujye dusaba imbabazi kenshi. N’ubwo uwo uzisaba ataziguha, Imana ubwayo irazikwihera, kandi usabye imbabazi nta buryarya na we aba yiyunze ubwe, akabasha kubana n’lmana n’ abandi.

Ahubwo rero muri iyi Vanjiri, hari umuhungu w’ imfura wubahaga se, agashyira mu bikorwa ibisabwa byose. Ariko ukugenda kwa mwene nyina n’uguhangayika kwa se ntiyigeze abyitaho. Aho mwene nyina agarukiye, yanze kwegera se, yanga kwakira umuvandimwe. Yanze gutanga imbabazi, yibera mu bwigunge. Ibyo birababaje, kuko n’lvanjiri ntacyo ivuga ku iherezo rye.

Ibyakorewe umwana w’ikirara, Imana yacu yiteguye kubikorera kuri twe, kuva yatanga umwana wayo Yezu Kristu, akimakaza gusaba Imana imbabazi kubera ibyaha byacu, no kuzitanga ku bamwicaga bataranazimusaba agira ati: “Dawe ubababarire kuko batazi icyo bakora” (Lk 23, 34).

Uko gusaba imbabazi kwa Yezu ni ko kwavuyemo izuka rye mu bapfuye. Imana yakiriye ubusabe bwe birenze ibyo umubyeyi w’impuhwe yagiriye umwana w’ikirara; kuko ibyo Yezu yakoze kuri Pasika, yimakaza gusaba no gutanga imbabazi nk’umuco uzaranga abazamwemera bose yabishyize mu mbaraga za Kiliziya, ifashijwe na Roho Mutagatifu. Ni yo mpamvu ihora idusaba, nk’abemera Kristu, gusaba imbabazi abo twahemukiye no gutanga imbabazi ku batugiriye nabi. “Ntuzaduhore ibyaha byacu nk’uko natwe tutabihora ababitugirira”, ni isengesho ryacu rya buri munsi Yezu ubwe yatwiyigishirije.

  1. Bakristu, gusaba imbabazi no gutanga imbabazi bikiza ibikomere byinshi. Mu gihugu nk’icyacu cyabonye amarorerwa ya Jenoside yakorewe abatutsi n’irondakoko ryayihemberaga, tukaza kumenya intambara yayihagaritse n’ubuhungiro bwabibayemo; inyuma y’ibyo, n’ubwo hakozwe urugendo rukomeye rw’ubwiyunge, ariko ibikomere biracyari byinshi. Mu kwihangana bya kinyarwanda n’ubushake bwo kwiyubaka bituma tubana, tugafashanya, twamurikirwa n’ubukristu ubuzima bugashoboka. Ariko hari amahirwe akomeye twifuza ko abakristu bose bumva, bakamenya akamaro ko gusaba imbabazi no gutanga imbabazi.

Hari amagambo abiri ngiye kubibutsa abenshi mwumvise nyuma y’amarorerwa ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994: Imvugo zirebana no gusaba imbabazi no gutanga imbabazi ngo ‘mbese ndasaba imbabazi ngo azazimpe? ‘ cyangwa se “ndamuha imbabazi yigeze azinsaba? ” Iyi myitwarire yacu irarenga ikava mu rwego rwa Jenoside yakorewe abatutsi, ikinjira mu buzima busanzwe mu mibereho no mu mibanire yacu. Umuco wo gusaba imbabazi no gutanga imbabazi usa nk’utari mu miti tugomba gufata kugira ngo dukire ibikomere twatewe n’amateka mabi yacu. Gusaba imbabazi no kuzitanga byurura umutima, bikarema icyizere aho cyabaye gike. Gutinyuka guca bugufi bigeraho bikakumara ubwoba, ukiyizera ukizera n’ abandi. Ntutinye gusaba imbabazi no kuzitanga kuko uba wabonye aheza bikuganisha; ku Mana no ku muvandimwe wawe.

Reka mbibutse ihame rikomeye rya Kiliziya yacu: Petero Mutagatifu na Pawulo Mutagatifu ni Intumwa ebyiri dufata nk’inkingi za Kiliziya yacu. Petero yihakanye Yezu ubugira gatatu (Lk 22, 55-60); Pawuło atoteza abakristu yivuye inyuma (Intu 9, 1-19); ariko kubera ukwicuza kwabo, basabye imbabazi Yezu Kristu, ubutati bamugiriye butambukwa n’ukwemera n’urukundo bamugaragarije aho bamariye kumwumvira. Yabagize inkingi za Kiliziya. Baramwirekuriye mu kwicuza kwabo na we arabizera abashingiraho Kiliziya ye.

Ibi bimpa icyizere, ko twumvise neza agaciro ko gusaba imbabazi ku wahemutse no gutanga imbabazi ku wahemukiwe mu mateka ya jenoside twaciyemo; ariko noneho kubera ibikomere bitandukanye yadusizemo, gushingira imibereho mishya ku gutanga imbabazi utanazisabwe no gusaba imbabazi batabiguhendahendeye igihe cyose wabangamiye mugenzi wawe, byadukiza ibikomere byinshi dutwaye; kubaho neza no kubana mu bukristu bikatwubakira ubuvandimwe.

  1. Bakristu bavandimwe, dutegura uyu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge hamwe n’abapadiri ba Diyosezi mu turere tw’iyogezabutumwa twayo twose, twasanze igipimo cy’irondakoko cyaragabanutse cyane. Abantu bagipfa ubwoko ni bake kandi na bo babikora rwihishwa. Ariko amacakubiri ari mu bantu ni menshi: ingo zitabanye neza, ababyeyi n’abana batumvikana, abaturanyi bapfa amateka mabi bagiranye n’inyungu za buri wese, gucirana amarozi, ishyari n’inzangano bishingiye ku bikomere. Muri ibyo byose, umuti tubavugutiye kandi natwe nk’abapadiri n’abihayimana tugomba kunywaho ni uyu: kumenya gusaba imbabazi no kwihutira gutanga imbabazi. Birakubohora, bikabohora na mugenzi wawe, umubano n’lmana ukanoga ntuhore usa n’uhanganye n’uwo utabona imbere yawe.
  2. Gusaba imbabazi no gutanga imbabazi tubyitoze nk’abakristu, tubitoze n’abana bacu, biturange mu mibereho no mu migirire. Nta muntu ubabaza abandi nk’uri mu makosa buri gihe, ariko agahora yitakana abandi ko ari bo ba nyirabayazana b’ibyago bye. Dufite umuco mubi hano iwacu, ugomba kuba unakomoka ku mateka mabi twaciyemo wo kwihutira gucira undi imanza zikaze tutibajije ku bubabare bwe, ku bikomere bye, bituma adakora uko ubyumva n’uko ubishaka. Gutanga imbabazi bigomba kugenda bikagera no ku kumva ibikomere bya mugenzi wawe. Ibi ntibiri mu bwoko ubu cyangwa buriya, biri mu mateka yacu, bikagaragarira kuri buri wese uko yayabayemo.
  3. Yezu Kristu wazutse mu bapfuye, ku bw’lmana Data yakiriye ubusabe bwe ku mbabazi z’ibyaha byacu, yatugize abe ku bwa batisimu twahawe. Atugaburira Ukaristiya ngo idutungire ubuzima. Aduha Kiliziya na Roho Mutagatifu ngo dusangire urugendo nk’abavandimwe. Nyamara turi abantu, abanyantege nke, Yezu arabizi kuturusha. Gusaba imbabazi abo twahemukiye byoroshya ubukana bw’inabi mu bantu, bikubaka ubuvandimwe Yezu waducunguye yiyumvamo, bityo tukubakira ubukristu ku kwemera n’urukundo biranga umukristu nyawe.
  4. Bakristu bavandimwe, ndasoza ubu butumwa bwa Pasika mbashishikariza kwinjira mu muco wo kumenya gusaba imbabazi no kwihutira kuzitanga. Bigukiza ibikomere kandi bikubaka umutima wawe na Kiliziya n’igihugu nk’umuryango wawe. Ariko nk’uko mubimenyereye ndagira ngo mumfashe guhangayika ku bibazo bibiri mfite, mbona byugarije imibereho yacu n’imibanire muri rusange.

Hari ubwinshi bw’abana bavuka ku busambanyi, bakaza batagira kirera na kiramira. Abagabo bababyara ntitubabona, ariko abagore babahetse bo turababona. Kenshi usanga ari abagore batandukanye n’abagabo ariko bagakomeza kwibyarira kandi badashoboye kubarera; cyangwa se abakobwa babyarira iwabo none, ejo bakongera. Ibi bikomereye ejo hazaza h’abo bana. Ku bashakanye babana, bafashanya, biragenda bigaragara ko badapfa kubyara, kandi kumva inyigisho zibafasha kuringaniza urubyaro biraborohera. Ariko Kiliziya Gatolika mu myanzuro y’ Inama y’ Abepiskopi iherutse kuba, I twiyemeje kongera ubufasha mu guherekeza abahura n’izo ngorane bose: urubyiruko, abapfakazi n’ingo z’abashakanye, bakamenya kubyara abo bashoboye kurera; ariko noneho no kwirinda ubusambanyi uzirikana inkurikizi zabwo.

Indi nkeke turiho rero ni ubwisungane mu kwivuza. Bwahinduye byinshi mu kwivuza, ariko hari aho ubona batabyitaho ngo sindwaye nta mpamvu yo kwisungana. Ni byo koko hari ingo ubona zisabwa byinshi mu bwisungane kubera rwa rubyaro badashoboye kurera, ariko mu bufasha dutanga muri mutuelle de santé, natunguwe n’uwo twayahaye arayirira; arwaye atinyuka kuza kutwaka ayandi. Ni imyumvire mike kandi mibi, kuko kwisungana mu kwivuza ari bwo bwiteganyirize bw’ibanze.

  1. Bakristu bavandimwe, ndangije mbifuriza Pasika nziza. Gusaba imbabazi no kuzitanga bitubere impamba y’ubukristu tuzakura muri uyu mwaka udasanzwe w’ubwiyunge.

Bikira Mariya, Umwamikazi wa Kibeho, aturinde, adufashe kunga ubumwe na Kristu Yezu wazutse.

Nyagasani Yezu abane namwe.

+ Smaragde MBONYINTEGE,

Umushumba wa KABGAYI

 

 

1 Inama yo kuva kuwa 20 kugeza kuwa 23 Werurwe 2018.