“Ndavanze”! Oya hitamo ubugingo.

Inyigisho yo ku wa kane ukurikira uwa gatatu w’ivu . Ku wa 11 Gashyantare 2016

« Ndavanze »!   (Ivug 30,15-20).

Bavandimwe, nk’uko mubizi ejo twatangiye igisibo, cya gihe cy’iminsi mirongo ine kitugeza ku munsi mukuru wa Pasika, umunsi Nyagasani Yezu yazutseho. Mu gisibo Kiliziya umubyeyi wacu idushishikariza guhinduka, kwisubiraho tukagaruka mu nzira Imana itwereka, inzira y’amahoro, inzira y’ibyishimo, inzira y’umunezero kuri iyi si, by’umwihariko nyuma y’ubuzima bwo kuri iyi si. Mu kudufasha guhunduka, Kiliziya idushishikariza imigenzo myiza itatu : gusiba, gusenga no gufasha abakene. Ibyo tukabikora tugamije gushimwa n’Imana yonyine.

1.Wanze Shitani ? Ndavanze.

Ijambo ry’Imana ry’uyu munsi ridadushishikariza guhitamo. Mu gisibo abategura batisimu babishyiraho umwete, cyane cyane abazabatizwa mu gitaramo cya pasika. Muribuka wa mwigishwa wari ufite ibihanga, adashobora kuvuga neza. Yize gatigisimu arayimenya rwose, ibibazo byose arabitsinda. Umukateshisti amushyira padiri hamwe n’abandi bigishwa kugira ngo ababatize. Niba mwarabikurikiye neza, mbere yo kubatizwa, hari amasezerano dukora imbere y’Imana n’imbere y’abakristu. Ayo masezerano akubiye mu bibazo Padiri atubaza. Uyu mwigishwa ufite ibihanga yageze imbere y’alitari  padiri aramubaza ati : Wanze shitani n’imihango yayo yose n’ibyo iduhendesha ubwenge byose ? Undi arasubiza ati : « Ndavanze ! ».

Padiri arumirwa, aramubwira ati « Muvandimwe, genda uzavangure, hanyuma uzagaruke nkubatize ». Umukateshiste arahagoboka, asobanurira Padiri ko ari uko afite ibihanga(byo mu kanwa) , yashaka kuvuga ndabyanze, akavuga ndavanze. Padiri noneho akomeza ibindi bibazo n’uko aramubatiza mu izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.

  1. Hitamo ubugingo .

Mu ntangiriro z’igisibo, turasabwa guhitamo. Koko rero hari ubwo tuvanga kandi dufite amenyo yose. Wowe ukivanga ubukristu n’imihango ya « gipagani » nko kuraguza, guterekera, kubandwa, kwambara impigi,… hitamo.  Wowe ukivanga ubukristu n’ingeso mbi nk’ubujura, ubusambanyi, ikinyoma, guhohotera abandi, urwango, ishyari n’inzika… hitamo.

Guhitamo hari ubwo bitatworohera. Urugero ni muri politiki. Mu minsi ishize twigaga ku rwandiko « Africae Munus » papa Benedigito XVI yandikiye abakristu nyuma ya Sinodi kuri Afurika yabereye i Roma mu 2009. Mu bibazo Afurika ifite hari ibishingiye ku bukungu n’imiyoborere. Umwarimu watwigishaga, yatubwiye ukuntu hari abanyepolitiki b’inshuti ze, ndetse bamwe biganye mu iseminari. Agatangazwa n’ibyemezo bafata bidindiza abaturage, bibangamiye uburenganzira bwa muntu, bijyanye na ruswa n’ibindi. Bahura padiri akamubaza ati « Ariko na we w’umukristu, bishoboka bite ko ufata icyemezo nka kiriya ? » Undi aramusubiza ati « Padi, politiki ni politiki. Ifite uburyo ikorwa n’amabwiriza igenderaho ». Nyamara abanyapolitiki b’abakristu basabwa guhitamo. Kuko amategeko y’Imana arabareba kandi wenda imanza z’abantu bazazicika, ariko urubanza rw’Imana ntaho bazarucikira.

Hari n’abacuruzi bahura n’ibishuko mu murimo wabo ku buryo hari umucuruzi wakundaga kuvuga ko kugira ngo umucuruzi azajye mu ijuru ari « par hasard » !Kubaho ni uguhitamo. « Dore uyu munsi nshyize imbere yawe ubugingo n’amahirwe, urupfu n’ibyago (Ivug 30,15). Hitamo. Emera ukunde Uhoraho Imana yawe, ugende mu nzira zayo, wite ku mategeko yayo n’amabwiriza yayo n’imigenzo yayo. Nukora utyo uzagira ubugingo, uzororoka ugwire, kandi Uhoraho azaguhera umugisha mu gihugu ugiyemo. Ibyo kunangira umutima n’ingaruka mbi zabyo reka ntitubitindeho.

Uhoraho arakomeza ati « Uyu munsi nshyize imbere yawe ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Hitamo rero ubugingo ». Birasobanutse. Imana yahaye buri umuntu ubwenge n’ubwigenge kugira ngo akunde Imana abyihitiyemo. Imana ntikoresha igitugu, ingufu n’iterabwoba. Ishaka ko tuyikunda tubyihitiyemo, ko tuyiyoboka atari ukubera ubwoba ahubwo kubera urukundo. Kandi ni Yo yadukunze mbere. Igisibo kidushishikariza kwibuka ko twahisemo no gukomera kuWo twahisemo.

  1. Igiti cyera imbuto igihe cyose 

Umuririmbyi wa zaburi ya mbere arashimangira inyigisho yo mu gitabo cy’Ivugururamategeko. Ati « Hahirwa umuntu udakurikiza inama z’abagiranabi, akirinda inzira y’abanyabyaha, kandi ntiyicarane n’abaneguranyi, ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho, akayazirikana umunsi n’ijoro ! ». Uwo muntu wahisemo neza, ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi, kikera imbuto uko igihe kigeze, kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana, haba mu mpeshyi cyangwa se mu itumba.

Bavandimwe, mu ntangiriro z’igisibo, dufate akanya ko kwibaza niba koko twarahisemo by’ukuri cyangwa se niba tuvanga, bya bindi byo kubagarira yose kuko uba utazi irizera n’irizarumba. Umukristu aba yarahisemo. Icyakora guhitamo hari ubwo bidukururira ingorane ari byo Yezu yita guheka umusaraba (Lk 9,23). Mu ngorane zitabura mu buzima hano kuri iyi si, ntidukwiye kumera nka wa muntu uhiriye mu nzu ukubita imitwe hose. Mu byishimo, reba Yezu. Mu bibazo, reba Yezu. Yego wenda umusaraba ntazawukuraho, ariko azawugutwaza.  Yezu niwe rutare tweganiye kandi urwubatse ho aba yubatse ku rutare. Ibindi twubakaho inshuti, amafaranga, imitungo, ibyubahiro, ubwiza, ubutoni, … byose ni ukubaka ku musenyi. Iyo muyaga uje byose ubishyira ku butaka. Uwubatse ku Ijambo ry’Imana, akarizirikana , rikamubera ifunguro rya buri munsi, akarishyira mu bikorwa mu buzima bwa buri munsi, uwo niwe wubatse ku rutare.

Ikizakubwira ko wahisemo neza, uzabibwirwa n’imbuto wera (Mt 7,17). Igiti cyiza cyera imbuto nziza zishingiye ku rukundo : ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata (Ga 5,22). « Urukundo rurihangana, rwitangira abandi, ntirugira ishyari ; urukundo ntirwirarira, ntirwikuririza ; nta cyo rukora kidahwitse, ntirurondera kari akarwo, ntirurakara, ntirugira inzika, ntirwishimira akarengane, ahubwo ruhimbazwa n’ukuri (1 Kor 13, 4-6).

Igisibo cyiza kuri mwese.

Padiri Alexandre Uwizeye

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho