Inyigisho yo ku wa gatatu w’icya 5 cy’Igisibo A, Ku ya 05 Mata 2017
Amasomo: Dan 3, 14-20.91-92.95; Zab 101, 2-21; Yh 8,31-42
Twumvise Yezu ajya impaka n’abayahudi bari bamwemeye. Ese kuki ajya impaka na bo kandi bari bamwemeye? Ubwo se abigishwa ba Yezu hari impaka zindi bagombaga kumugisha? Ese icyo bitabiraga si ugutega amatwi ijambo rye?
Hari intera uwemera Yezu ashobora kuba ari ho. Hari abemera Yezu ariko ntibumvire ijambo rye. Abo ni abo usanga bavuga ngo baremera nyamara bibera mu byabo gusa, ibyo gushishikarira kumva ijambo rye no kurishyira abandi, ntacyo bibabwiye. Bene nk’abo ntibanashishikarira gutungwa n’amasakaramentu. Ntiwabumvisha uburyohe bw’Ukarisitiya. Reka Penetensiya yo kuri bo ni mu gicuku. Abo ni nk’abo Bayahudi Ivanjili itubwira ko bari bemeye Yezu ariko bagatangira kumushyogoza.
Mu kubahugura, Yezu yababwiye ko bazagera ku rwego rwo kuba abigishwa be by’ukuri. Bityo adusobanuriye umwigishwa w’ukuri uwo ari we. Ni uwumvana ubwuzu ijambo rye akaryemera akarinyungutira kandi akifuza kurisangiza abandi no kwiyumvisha ko ari mu nzira igana ijuru, aho azarangamira Yezu Kirisitu ubuziraherezo. Ikindi kandi umwigishwa w’ukuri ahora ashakisha ukuri. Arigenga kuko ukuri gutuma ataba umucakara wa Nyakibi. Ntagengwa n’icyaha. Nta kintu nta n’umuntu wamutandukanya n’ukuri avoma mu Ijambo ry’agakiza. Ubuhendanyi, amayeri n’ibinyoma abigendera kure. Aberaho gukuza umubiri wa Kirisitu. N’iyo hadutse ibihe by’urwijiji (Crise) ahagara gitwari agatekereza amurikiwe na Roho wa Yezu Kirisitu, maze akirinda kuba nyamujyiyobijya. Aharanira ko Kiliziya iba umuryango witagatifuza umurikira isi ari na ko ugwiza abayoboke bashishikariye gukenura roho zabo.
Umwigishwa w’ukuri arangwa n’ubutwari. Ubwo butwari ni ubuturuka ku Mana Data Ushoborabyose. Si imbaraga z’intwaro zirimbura cyangwa ubwenge bwo gucabiranya bwa muntu. No mu Isezerano rya kera, twibuke Daniyeli na bagenzi be bemeye kurohwa mu itanura bizeye ijana ku ijana ko Imana y’ukuri ibarinda gukongoka. Ubwo butwari bwatumye Nabukodonozori wasengaga ibishusho yabumbishije ava ku izima yemera ko Imana koko ari iya Isiraheli abo basore bari biziritseho. Ubwo butwari bushingiye ku Kuri gukomoka kuri Data no kuri Mwana no kuri Roho Mutagatifu, turabukeneye kugira ngo ba Nabukodonozoro b’iki gihe bave ku izima na bo bemere Umukiza.
Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikizra Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Visenti Feriye, Irena, Yuliyana wa Korniyo na Ansila, badusabire kuri Data Ushoborabyose.
Padiri Cyprien BIZIMANA