Ni nde uzamubera umunyamirimo?

Ku wa 1 w’icya 24 Gisanzwe, A, 18 Nzeli 2017

Amasomo:

 Isomo rya 1: Tim 3, 1-13

Zab 101 (100), 1-6

Ivanjili:  Lk 7, 11-17

Inyigisho ya none tuyiteruriye kuri Zaburi. Iyi zaburi y’101 (100), ihuje n’isomo rya mbere rigaragaza ibyangombwa uwatorerwaga kuba umwepisikopi yagombaga kuba yujuje kuva kera. Abadiyakoni na bo ni uko, hari ibyangombwa by’ingenzi bagomba kuzuza. Abakuru b’amakoraniro na bo ni uko. Ibyo byose bireba ibyiciro byose by’abantu. Havuzwe abagore, ariko n’abagabo Pawulo intumwa ntabasiga inyuma.

Mu gihe mu Rwanda turi mu mwaka wa Yubile y’imyaka ijana abapadiri ba mbere babuhawe, aya masomo aradufasha kurushaho kwitegura mu mitima yacu. Tugomba gusabira abashumba bose mu ngeri zose. Tugomba twese kwivugurura kugira ngo ubusaseridoti burumbuke imbuto nziza mu Rwanda.

Umuririmbyi wa Zaburi agaragaza imigambi y’umutegetsi wayobotse Imana. Ni imigambi y’ubutagatifu. Ni na yo migambi umuntu wese wabatijwe akwiye kwigiramo. Ku buryo bw’umwihariko, ayo matwara ni yo y’umuntu uhagarara imbere y’abandi ababwiriza iby’Imana Data Ushoborabyose. Nimucyo twese twifuze ubutagatifu. Nimucyo duhore tubusabira abadiyakoni, abifuza kuba abapadiri n’ababugezeho, abifuza gutorerwa kuba abepisikopi n’ababutorewe. Abo bose nibumve ko ubutumwa bwabo buzanogera Yezu Kirisitu ari uko baharanira ubutagatifu bihatira kubana na Yezu Kirsitu ahagaragara n’ahatagaragara.

Mu bihe by’ikubitiro, umwepisikopi yari umugabo uhamye watorerwaga kuba umukuru w’ikoraniro washyizweho n’intumwa runaka yashinze iryo koraniro ry’abemera Kirisitu. Umurimo we wari uwo gufasha bose gutera imbere mu kwemera abarinda ibintu byose byakonona. Ni umurinzi w’ikoraniro, ni umushumba w’intama za Nyagasani. Umuco mwiza wo kudashaka kubera Ingoma y’ijuru, wari utarakwira muri Kiliziya yose. Ni yo mpamvu Pawulo avuga ko umwepisikopi agomba kuba umuntu w’inyangamugayo kandi washyingiwe rimwe risa. N’umudiyakoni ni uko. Yatorerwaga kunganira abepisikopi cyane cyane yihatira ibikorwa by’urukundo byo kwita ku bakene, aboro n’indushyi mu makoraniro.

Imigenzo myiza yose Pawulo avuga iherwaho mu gutora abepisikopi n’abadiyakoni, ikenewe igihe cyose. No mu gihe cya none iyo migenzo irakenewe. Abashinzwe kurera abapadiri, nibashireho akete kugira ngo abaseminari batangire kwitoza kuba abantu b’inyangamugayo batabeshya, biyumvisha ingabire yo kubaho badashatse umugore ari na ko bihatira gutsinda ibyaha biterwa n’irari ry’umubiri; abantu bacisha make ntibarangwe n’inda nini; abantu barangwa n’ubupfura bakamenya kwakira neza ababagana; abantu bashoboye kwigisha Inkuru Nziza ya Yezu Kirisitu; abantu bagwa neza, birinda amayoga, amahane no gushotorana. Nihaboneka abaseminari benshi bafite ayo matwara bakagira n’amahirwe y’ababakuriye bayafite, nta kabuza imbuto z’Ivanjili zizera ari nyinshi.

Kurera neza abifuza kuba abapadiri, ni ko gutegura abayobozi bakomeye ba roho bazafasha amakoraniro guhura na Yezu ukiza icyaha n’urupfu agahoza aboro n’indushyi akita ku bapfakazi akabohora abapfukiranwaga.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze abatagatifu bose badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho