“Ndi Nyina wa Jambo”: Bikira Mariya i Kibeho

Inyigisho yo ku wa 28 Ugushyingo 2019: Turahimbaza Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho « Nyina wa Jambo »

Amasomo: 1º. Iz 7, 10-14; Zab 35 ( 34); Gal 4,3-7; Yoh 1,1-5.9-14

Ndi Nyina wa jambo

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe, ku itariki 29 Kamena 2001, nyuma y’imyaka igera kuri makumyabiri Bikira Mariya abonekeye i Kibeho, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, ahereye ku byagezweho mu bushakashatsi bwakozwe n’akanama kari gashinzwe gukurikirana iby’iryo bonekerwa yatangarije abantu bose icyemezo gikemura burundu iby’ibonekerwa ry’i Kibeho yemeza ko Bikira Mariya yahabonekeye koko.

Muri benshi bavugwa ko babonekewe i Kibeho hatangajwe ko abakwiye kwizerwa ari abakobwa batatu Bikira Mariya yihishuriye ko ari « Nyina wa Jambo ». Abo bakobwa ni Alufonsina Mumureke, Nataliya Mukamazimpaka na Mariya Klara Mukangango ; babonekewe mu myaka ibiri ya mbere, ni ukuvuga mbere y’uko umwaka w’1983 urangira.

Bavandimwe umunsi nk’uyu ni umwanya Kiliziya iba yongeye kuduha ngo twongere tugaruke ku butumwa Umubyeyi w’Imana Nyina wa Jambo I Kibeho yatuzaniye. Ubutumwa budukangura kandi bukadushishikariza gukomera ku Mwana we Yezu Kristu.

Ubwo butumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho bukubiye mu ngingo zikurikira :

  • Abantu nibisubireho bidatinze, bagarukire Imana.
  • Abantu bagomba gusenga ubutarambirwa basabira isi kugira ngo ihinduke kuko imeze nabi cyane ikaba igiye kugwa mu rwobo.
  • Bikira Mariya afite agahinda kenshi kubera ukwemera guke n’ukutihana biranga abantu b’iki gihe. Kuko badohotse ku muco mwiza, bakishora mu ngeso mbi bishimisha mu kibi no guhora bica amategeko y’Imana.
  • Abantu nibashishoze cyane kuko ukwemera n’ubuhakanyi bizaza mu mayeri.
  • Abantu nibamenye agaciro k’ububabare n’umwanya wabwo mu kubaho k’umuntu no mu kubaho gikristu.
  • Abantu nibasenge ubutitsa basabira isi kandi nta buryarya kuko benshi batagisenga n’abasenga ntibabikore uko bikwiye. Bityo abasenga nibabitoze abandi kandi banabikore mu mwanya w’abatabikozwa.
  • Abantu nibubahe kandi biyambaze Umubyeyi Bikira
  • Abantu nibavuge ishapure y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya.
  • Bikira Mariya yifuje kubakirwa Ingoro y’urwibutso i Kibeho.
  • Abakristu nibasenge ubutitsa basabira Kiliziya kuko amakuba akomeye ayitegereje mu bihe biri imbere.

Kiliziya umubyeyi wacu ntihwema kwibutsa twe twese abana bayo ko ubutumwa bwa Bikira Mariya aho yagiye abonekera hose bugenewe buri muntu no mu bihe byose. Kuko Bikira Mariya atagenzwa no gutanga inyigisho nshya, ahubwo yaje kutwibutsa ku buryo bwumvikana ibyo twari twaribagiwe bityo akatuburira ngo tubashe kwisubiraho no kugarukira Imana.

Ubutumwa atubwira ni na bwa bundi bukubiye mu Nkuru Nziza twazaniwe n’Umwana We, Umwami n’Umukiza wacu Yezu Kristu nk’uko n’amasomo tuzirikana uyu munsi adufasha kuzirikana ku kwigira umuntu kwa Jambo w’Imana: Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe. Uwo Jambo ni na We abahanuzi bo mu bihe bya kera bagiye bagarukaho nk’uko isomo rya mbere ryo mu Gitabo cya Izayi umuhanuzi cyabitubwiye: Dore ngaha Umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli.

Uwo mwana wagombaga kuzavuka ni na We Pawulo mutagatifu yatubwiye mu isomo rya kabiri, mu ibaruwa yandikiye abanyagalati: igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka ku mugore, kandi avuka agengwa n’amategeko, kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko, maze duhabwe kuba abana Imana yihitiyemo.

Bavandimwe, umunsi nk’uyu, ni umunsi tugomba kuzirika ku Mahoro, Urukundo n’Ineza twaronkewe n’Umukiza wacu Yezu Kristu ari nabyo Umubyeyi adahwema kutwibutsa ko nta handi twakura ibyishimo atari mu gukurikiza Inkuru Nziza twazaniwe na Kristu. Ibyo bigatuma natwe tubiharanira kuri twe ubwacu ndetse no kubavandimwe bacu, tubivomye ku isoko, Jambo wigize Umuntu.

Nibyo Yohani umwanditsi w’Ivanjili yatwibukije muri aya magambo meza atangiza inyandiko ye agira ati: “Mu ntangiriro ya byose Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho.”

Nkuko nta kiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho, ni nako nta mahoro, nta Rukundo, nta hirwe na mba muntu ashobora kugeraho atabigabiwe na We, kuko hanze y’Imana nta buzima.

Yohani akomeza atubwira ko muntu mu buhumyi bwe yagiye yanga kwakira Urumuri rwamurasiyeho akihamira mu mwijima. Niyo mpamvu no kuri uyu munsi mu mpande zimwe na zimwe z’isi amahoro ari aya ntayo. Benshi baricana, baragambanirana, baracura imigambi y’ububisha, bari mu ngeso mbi n’ibindi bibi byinshi kuko Urumuri rwabarasiyeho ariko bagahitamo kwigumira mu mwijima. Ni agahoma munwa aho Umukiza aza ntitubimenye n’ababimenye bakanga kumwakira.

Bavandimwe, uyu munsi twongeye kwibutswa ko turi abana b’Imana, abavandimwe ba Yezu Kristu, bityo tugasabwa kubaho tudategekwa n’ibigenga isi ahubwo tugengwa na Kristu we Rumuri . Bikira Mariya na We adusuye i Kibeho yatubwiye ko ari Nyina wa Jambo, niba rero turi abavandimwe ba Yezu, Mariya ni Umubyeyi wacu, nakomeze atubyare, atwirerere maze dukure, dukomere, tubyirukane ubwenge, twuzuye ubwitonzi, dufite n’ubutoni ku Mana.

Kuri uyu munsi twizihiza Nyina wa Jambo wadusuye iwacu I Kibeho, dusabe Nyagasani abane natwe, atugire inama y’icyo tugomba gukora cyiza, maze twishimire kuba abana b’Imana koko, barumuna ba Yezu n’abana ba Mariya Nyina wa Jambo.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA, CUR / Diyosezi BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho