Umunsi mukuru wa Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho. Ku wa 28 Ugushyingo 2016
Amasomo: Sir 24,1.3-4.8-12.12.19-21; Ga 4, 4-7; Lk1,39-56.
Bakristu bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe iteka ryose. Uyu munsi dufite ibyishimo bidasanzwe ku bantu bazi cyangwa bagenda babwirwa ubutumwa bwa Nyina wa Jambo igihe agenderera u Rwanda/ i Kibeho muri Nyaruguru. Uyu munsi tukaba twibuka imyaka isaga 35 adutumyeho abana yiyeretse maze bakamutumikira. Ivanjiri y´uyu munsi rero ikaba itwibutsa akamaro ko gusurana nk´abavandimwe.
-Umubyeyi wasuye Elizabeti niwe waje kudusura i Kibeho:
Mu gice cya mbere cya “Magnificat” turasanga aho Mariya ahaguruka akajya gusura mubyara we Elizabeti. Iki gikorwa cyiratugaragariza ko gusurana ari kimwe mu kimenyetso kiranga ubuvandimwe. Bityo koko tukaba twashimangira tuti “ifuni ibagara ubucuti ni akarenge”. Igice cya kabiri kiratwereka uburyo Elizabeti yishimiye kubona umuvandimwe we maze akanuzura Roho Mutagatifu ari na We watumye arangurura ijwi ati” Wahebuje abagore bose umugisha, n´Umwana utwite arasingizwa. Nibwo Mariya na We avuze ati: Umutima wanjye urasingiza Nyagasani kandi uhimbajwe n´Imana Umukiza wanjye.
Bavandimwe iyi n´Inkuru Nziza yari igeze mu bavandimwe ari na yo yaje kutugeraho twese abatuy´isi, by´umwihariko uyu munsi bikatwibutsa urukundo yatugaragarije i Kibeho umunsi adusura. Ariko igihebuje muri byose n´ukumenya iyo Nkuru Nziza n´ikiyiranga maze igacengera mu mutima tukanayigeza ku bandi. Ibi rero bikaba aribyo bigaragaza ibyishimo n´Inkuru Nziza y´ab´Ijuru iyo babona Muntu anyuzwe kandi akabayoboka.
-Ati “Ndi Nyina wa Jambo”
Bikira Mariya yatwigaragarije avuga ko ari “Nyina wa Jambo“. Ni ukuvuga ko ari Nyina w´Umukiza n´Umucunguzi. Kutubwira uwo ari we i Kibeho bikaba ari bimwe mu byishimo byatumye tudashidikanya ko ari Nyina w´Imana wadusuye koko. Twagombye kuvuga nka Elizabeti tuti :” Mbikesha iki kugira ngo nyina w´Umutegetsi wanjye angenderere? Kuki yahisemo i Kibeho? Nk´uko muri Magnificat Mariya abitubwira , yiyereka intamenyekana. Mariya rero aragaragaza guca bugufi akaba natwe abidutoza.
-Gukundana, Kwemera no guhinduka
Yezu aza ku isi, Inkuru Nziza y´Urukundo niyo butumwa bwe bwa mbere yatuzaniye. Bityo mu butumwa bwa Nyina wa Jambo, urukundo , ukwemera no guhinduka bikaba ari bumwe mu butumwa bukomeye yaje aturaga kandi akabidusaba akomeje. Ubu butumwa bwa Mama atumikira Mwana n´ingenzi kando bwagombye gutuma benshi duhinduka. None se iyi Nkuru Nziza yaje itugana i Nyaruguru twarayakiriye? Nyina wa Jambo ntako atagira ngo atumikire Umwana we. Urukundo rukaba ar´ikimenyetso cy´aho Kristu yubatse maze akaganza iteka. Urukundo rusaba kwemera nta buryarya kandi tugasobanukirwa uwo twemera ariwe ” Mana Data na Mwana(Yezu Kristu) na Roho Mutagatifu. Uko kwemera ni ko gutuma duhinduka tukaba umwe nk´uko Data na Mwana na Roho Mutagatifu ari bamwe mu Butatu Butagatifu. Nitwemere rero kandi duhinduke, dukundane nta buryarya, dusenge nta buryarya.
Guhinduka mu mitima tugakundana nta buryarya mu buzima n´ingezi. Kubera urukundo n´impuhwe nicyo cyazinduye Nyina wa Jambo maze aratugenderera aradutaramira izuba riva ku manywa y´ihangu kugirango tumwigireho maze duhinduke. Muri macye yadusogongeje ku byishimo by´ab´ijuru. Abana babonye ubwiza bw´uyu Mubyeyi twizihiza uyu munsi bavuga ko butagira uko busa! Tumushimire rero maze natwe tumutaramire aho turi hose kandi twisubireho duhinduke. Twemere Ubutatu Butagatifu. Amahoro, urukundo n´umubano biganze mu mitima yacu. Maze duhanike amajwi twemye nta mususu tumuririmbire, impundu n´imyirongi bivuge.
Tumubwire abatamuzi nk´inkingi twuririraho nk´uko Agnès Uwimbabazi yamuririmbiye mu majwi meza amusingiza ati “uri Umutako w´inyenyeri” – ati “abagutunze baragashize” – ati “ni umubyeyi utagira uko asa“-ati ” ibigwi bye ntawabimenya“. Nyina wa Jambo natubere Inyenyeri itumurikira atwereke igihe cyose inzira ituganisha ku Mwana we maze duhore tumugana.
Bikira Mariya Nyirimpuhwe ugume udusabire ubudahwema.
Padiri Emmanuel MISAGO