“Ndi umuzabibu w’ukuri naho Data akaba umuhinzi”

Inyigisho yo ku wa gatatu w’icyumweru cya 5 cya Pasika, ku wa 06 Gicurasi 2015

Tumaze iminsi twumvise Yezu atubwira ko ariwe Mugati utanga ubugingo none yongeyeho ko ari n’Umuzabibu w’ukuri. Mu yandi magambo Yezu aratubwira ati nimuhumure ntimuzasonza, kandi ntimuzagira inyota bibaho. Ntimugahangayikishwe n’ibyo kurya cyangwa n’ibyo kunywa. Nyamara ivanjiri y’uyu munsi ntitubwira ko Yezu yadukemuriye ikibazo cy’ibiribwa gusa. Iranatubwira ko Yezu ashaka ko tumenya imitegekere ya Kiliziya, umuryango yiremeye. Ivanjiri y’uyu munsi, itubwira ko ariwe muzabibu w’ukuri, iranadufasha gusubiza ikibazo kigira kiti : Kiliziya ni nde ? Umuryango witwa Kiliziya wubatswe ute ?

1. Ndi umuzabibu w’ukuri… Nk’uko tubisanga mu gitabo cy’abahanuzi Izayi na Yeremiya (Izayi 5, 1-7 ; Yer 5, 10), iyo Bibiliya ivuze umuzabibu iba ishushanya Isiraheli nk’igihugu, nk’umuryango Imana yitoreye. Mu yandi magambo Yezu aravuze ati : Ninjye Isiraheli y’ukuri. Nijye gihugu cy’Imana. Nijye muryango w’Uhoraho. Iyo ashaka ko dusobanukirwa n’iyobera rya Kiliziya ye, Yezu akoresha amashusho anyuranye. Rimwe ati : Kiliziya ni intama mbereye umushumba. Ubundi ati : Kiliziya ni umubiri mbereye umutwe, ni inzu mbereye ibuye nsanganyarukuta, ni urugo mbereye umutware. Uyu munsi ho aratubwira ko Kiliziya ari umuzabibu, abakristu bakaba amashami. Yezu ni umuzabibu amashami avomamo ubuzima kugirango abeho. Abakristu ni amashami ashamitse ku muzabibu.

2. …naho Data akaba umuhinzi. Mwavuga muti uyu muzabibu ufite amashami wahinzwe nande ? Uwo nta wundi utari Imana, Se wa Yezu Kristu. Muti ese iki gihugu, iyi Isiraheli y’ukuri ikura he ubutegetsi ? Ivanjiri iradusubiza ko ubutegetsi bw’iki gihugu bukura ingufu zacyo ku Mana, Se wa Yezu Kristu. Se wa Yezu niwe utema ishami ritera imbuto. Niwe wicira ishami ryiza kugirango rirusheho kwera imbuto.

3. Se wa Yezu ahinga uyu muzabibu hari icyo yari agamije. Yari agamije ko twamuhesha ikuzo. Bityo natwe tukaba twihesheje agaciro. Yezu abivuga muri aya magambo : « igihesha Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi, mukaba n’abigishwa banjye » (Yoh 15, 8). Izo mbuto nyinshi Yezu ashaka ko twera ni zimwe Pahulo Mutagatifu yavuze ko zitangwa na Roho Mutagatifu. Pahulo abivuga muri aya magambo : « Imbuto ya Roho ni urukundo : ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata » (Abanyagalati 5, 22). Naho imbuto zera kuri Sekibi zikaba : ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakimbirane, inzika, ubusinzi, ubusambo n’ibindi nk’ibyo (Abanyagalati 5, 19-21). Pahulo mutagatifu yongeraho ko abagenza gutyo nta murage bazagira mu gihugu Yezu abereye umwami. Pahulo abivuga muri aya magambo : « Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira : abakora bene ibyo, nta murage bazahabwa mu bwami bw’Imana » (Abanyagalati 5, 21). Mu magambo make, Imana Se wa Yezu ashaka ko twigiramo urukundo tukaba abigishwa b’umwana we maze tugakizwa. Naho abibibamo urwango, abo ni aba Sekibi. Ikibatagereje ni ugusakumwa nk’amashami yumiranye, bakajugunywa mu muriro, bagashya.

4. Mwe murakeye … Twibuke ko aya magambo Yezu yayavuze arimo kuraga. Yabonaga ko agiye gupfa. Abwira abigishwa be ko bo bakeye byari ukubibutsa ibyo yari aherutse gukora aboza ibirenge, igihe yaremaga isakaramentu rya Misa. Ni ukuvuga isakaramentu ry’ukaristiya cyangwa ry’urukundo. Iri sakaramentu barihawe kugirango bazajye bibukiramo ko yabitangiye, ko yabakunze akabakunda byimazeyo (Yoh 13, 1) kugeza ubwo atanze ubuzima bwe akabambwa ku musaraba, agapfa, agahambwa akajya iw’abapfuye, maze akazamukanayo intsinzi azuka mu bapfuye.

5. …kubera ijambo nababwiye. “Mwe murakeye kubera ijambo nababwiye”. Mwe muzera imbuto kubera ko mwakiriye ijambo nababwiye. Muzashimisha Data kuko muri abigishwa banjye. Abigishwa banjye ni abanyumva, bakanyemera, bakanyizera, bagakunda Data, nabo bagakundana. Mbese bakagera ikirenge cyabo mu cyanjye. Ijambo nababwiye nta rindi ritari iryo numvanye Data iyo tuvugana mu isengesho. Kuvugana na Data niwo mugati ndya. Niyo divayi nywa. Namwe ijambo mbabwiye rijye ribabera ifunguro rigaburira roho zanyu. “Ibiryo ntibikaganze amasengesho n’amasakaramentu”. Cyane cyane isakaramentu rya Misa (ry’ukaristiya).

6. Tutari kumwe ntacyo mwashobora. Twibuke ko aya magambo Yezu yayabwiye ba cumi na babiri. Ni amagambo agenewe Kiliziya yose, abakristu bose. Nyamara ariko ngo zitukwamo nkuru. Nimwe bambere mubwirwa mwe bepisikopi mufatanyije na Petero kuyobora umuryango w’Imana! Niba mutari kumwe na Yezu muzumagana n’andi mashami abashamikiyeho yumagane. Nitwe ba kabiri tubwirwa twe bapadiri! Twaba se koko dukora ibyo dusabwa byose mugufasha abepiskopi gukenura abo bashinzwe kuyobora mu nzira igana Imana ? Twiyimbire rero! Aba gatatu mubwirwa ni mwe mwese mwabatijwe. Batisimu mwahawe, ubwo mupfanye na Yezu mukazukana nawe, mwayimajije iki ? Ese ko Yezu mwayobotse yatsinze urupfu, akaba yarabahaye ubwigenge bw’abana b’Imana hari ikintu kindi mutinya hano ku isi ? Icyo tugomba gutinya ni ukubaho twifitemo urwango. Niba twifitemo urukundo nta kindi kintu hano kw’isi dukwiye gutinya. Kabone n’urupfu!

7. Ibibazo bikomereye Kiliziya bikemurwa n’uko abepiskopi bicaye hamwe bakaganira bayobowe na Roho Mutagatifu. Ngo ahari abantu ntihabura urunturuntu. Mu ntangiriro za Kiliziya haje kuvuka amakimbirane n’impaka zikomeye mu bayoboke bayo. Intandaro ikaba ari uko abayoboke bamwe bari bavuye i Yudeya baje bakwiza inkuru y’urujijo babwira abayoboke b’i Antiyokiya ngo : «Niba mutigenyesheje uko Musa yabitegetse, ntimushobora gukizwa.» Ibi byatumye haba inama nkuru bita konsili yabereye i Yeruzalemu. Uwo muco mwiza wa Kiliziya wo guterana ngo hakemurwe ibibazo bikomereye Kiliziya cyane cyane ibijyanye n’ukwemera warakomeje kugeza na n’ubu. Konsili iheruka yabereye i Vatikani kuva muri 1962 kugeza muri 1965. Umusimbura wa Petero n’abepisikopi basangiye ubutumwa bafata ibyemezo bamurikiwe na Roho mutagatifu. Ibyo bigaragarira mu rwandiko rufata ibyemezo ku makimbirane yari yavutse mu bakirisitu b’I Antiyokiya : « Byanogeye rero Roho Mutagatifu kimwe natwe kutagira undi mutwaro tubagerekaho utari aya mabwiriza ya ngombwa: mwirinde kurya inyama zatambiwe ibigirwamana, n’amaraso, n’inyama z’inyamaswa zanizwe, mwirinde n’ubukozi bw’ibibi. Nimureka gukora ibyo, muzaba mugenjeje neza. Nimugire amahoro ! » ( Ibyakozwe n’Intumwa 15, 28-29). Bivuze ko Abepisikopi na papa batayobora Kiliziya bonyine. Baba bayobowe na Roho Mutagatifu. Nicyo gituma nta cyemezo bashobora gufata kitabanjirijwe n’isengesho.

Nimucyo dusabe Imana kugirango uyu muco mwiza wo gukemura impaka nk’intumwa tuwugire uwacu maze amakimbirane yacu ajye arangizwa n’ibiganiro biyobowe na Roho Mutagatifu.

Ijambo ry’Imana rikomeze ribaryohere.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho