Ku wa kane w’icya 6 cya pasika B, 10 Gicurasi 2018:
Int 18, 1-8; Yh 16, 16-20
Bakristu, nshuti za Yezu namwe bantu b’umutima ushakashaka Imana, mukomeze mwishimire izuka rya Kristu mushyigikiwe n’imbaraga za Roho Mutagatifu.
Bantu b’Imana, iminsi mirongo ine irashize duhimbaje umunsi mukuru wa Pasika. Mu bihugu bigira ikiruhuko uyu munsi bahimbaza ukujya mu ijuru kwa Nyagasani Yezu, na ho mu bihugu bitagira ikiruhuko bikomeza kuzirikana ibanga ry’umutsindo wa Kristu wigaragariza mu nyigisho z’Intumwa, zigamjije gufasha abantu kwigarurirwa na Kristu; maze bagahimbaza ugusubira mu ijuru kwa Kristu ku Cyumweru gikurikira umunsi wa 40 nyuma ya Pasika.
Isomo rya mbere riratwereka Pawulo yigisha abayahudi n’abagereki abereka ko Yezu wamanitswe ku giti cy’umusaraba ari umukiza w’isi yose na bo barimo, ariko bakinangira umutima, aho guhinduka ngo bemere inkuru nziza bakamukwena, bakamuhindura umusazi! Ariko kandi ngo “nta bapfira gushira” bacye cyane bahagaraririwe n’umukuru wa Sinagogi (urusengero) yarahindutse arabatizwa we n’umuryango we wose, ndetse n’abaturanyi be benshi b’abanyakorinti baremera barabatizwa!!
Bantu b’Imana, ntawe ukwiye gucibwa intege n’uko hari benshi bakerensa Ijambo ry’Imana: abo babayeho, bariho kandi bazahoraho! Ibanga ni ukadacika intege mu butumwa bwo kuryamamaza kuko aho kuzabazwa “amaraso yabo”, bo bazabazwe impamvu bumvise ntibahinduke! Mwese mufite ubutmwa bwo kwigisha Ijambo ry’Imana mwicika intege imbere y’ababakwena, y’abinangira umutima, y’abimuye Imana mu mitima y’abo, abagaragaza ko “batazi icyo ushaka kuvuga”… wicika intege, tota, ushishikaze ushikamye, maze ureka Roho w’Imana yikorere imirimo ye muri Kristu Yezu.
N’ubwo kwigisha “ingumba z’amatwi” bitera agahinda kandi bigasaba imbaraga nyinshi, ariko ibyishimo biba ntagereranywa iyo utahanye umudende. Umubabaro ni uw’akanya gato, ibyishimo ntibigira umupaka. Yezu ni byo ahishuriye abigishwa be ubwo abasezeyeho abumvisha ko ishavu ryabo rizababyarira ibyishimo bidashira!
Bantu b’Imana, gukora imyitozo yo kurwanya icyaha n’ingeso mbi birababaza cyane, ariko iyo umaze gusarura ingeso nziza, imyitwarire myiza, ibyishimo byawe biba byinshi kandi bigasendera no mu bo mubana bose! Ese muntu w’Imana ni iki ubura ngo ube isoko y’ibyishimo muri bagenzi bawe? Aho kubaho uri Kibihira, Gateranya, Mchonganishi, Kirungurira, Kibagarira, Munukanabi, Rusahuriramunduru, Rusahuriramumarira cyangwa Rusahuriramumaraso??? Kristu wazutse namurikire imitima yanyu, Ijambo rye riyobore intambwe zanyu, Roho Mutagatifu ababere umuvunyi kandi abahishurire amabanga y’ubwiza bw’Imana!
Mwese mbifurije guhimbaza neza Asensiyo ntagatifu n’imyiteguro myiza ya Pentekositi! Mbasabiye umugisha kandi najye ndawubahaye.
Padiri NKUNDIMANA THÉOPHILE