Ndi urumuri rw’isi

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 5 cy’Igisibo, ku wa 8 Mata 2019: Amasomo matagatifu: Dan 13, 42-62; Zab 23; Yh 8,1-11.

Mu Ivanjili y´uyu munsi Yezu aratubwira ati: Ndi urumuri rw’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw´ubugingo. Yezu ni We umurikira ubuzima bwacu n’imibereho yacu yose abigirishije inyigisho ze n’ubwitange bwe. Haba mu byishimo, haba igihe cy’amakuba, ni we utumurikira tukagira uko twitwara mu mibereho yacu ya buri munsi, bityo ntiduhitanwe n’ibihe kandi ntituve mu gushaka kw’Imana Rurema.

Ukurikiye Yezu ntabwo agenda mu mwijima, kuko Yezu atanga urumuri rw’ubugingo. Yezu ni urumuri rukomoka ku rumuri, ni Imana nyakuri ikomoka ku Mana nyakuri. Abamenye Kristu basabwa kutamwihererana, ahubwo bakamurikira abandi babamenyesha  uwo Kristu. Nkuko Yezu abivuga uyu munsi, ntabwo aca imanza nk´abisi. Aragira ati: mwe muca urubanza mukurikije umubiri, jye ntawe ncira urubanza. Akongeraho ati: n´iyo nciye urubanza ruba ari urw´ukuri. Aya ni amagambo akomeye Yezu atubwira. Muri macye, iyo isi itakiriye Kristu, niho izahazwa n´umwijima w’icyaha. Uwo mwijima ukagaragazwa n´ubugizi bwa nabi nko gushinja abandi ibinyoma nk´uko byagendekeye Suzana. Gusa ku bwo kwiringira Imana, Suzana yararokotse maze Imana yerekana imbaraga z´urukundo rwayo rutagreranywa (Daniel 13). Yezu ntabwo ajya atererana abanyakuri kandi bakugenderamo. Byanze bikunze ukuri kuratsinda kandi kukigaragaza mu maso ya rubanda. 

Yezu Kristu aradukangurira kwanga ikinyoma tukagendera mu kuri, mu rumuri. Kristu rumuri rw’amahanga nitumwakire maze atumurikire tubashe gutsinda ikinyoma cyahawe intebe muri iyi si ya none. Muri ibi bihe turimo, isi yugarijwe n´ikinyoma cyo kurwanya Imana n’abayo ku buryo bweruye maze abantu bakiberaho nk´aho Imana itakiriho. Birababaje. Yezu nayimurikire(natumurikire) abigirishije abana be bamumenye maze igitugu cyo kurwanya Imana kirangire ku Isi Rurema yiremeye. Iyi si ya none ikeneye (dukeneye) kumurikirwa na Kristu we rumuri nya Rumuri ruturuka Kuri Se ( Imana Data).

Bakristu bavandimwe, muri iki gihe twibuka amakuba yagwiriye Urwanda, nimucyo dusabe Imana igume isane imitima yacu, ya buri munyarwanda uzirikana kandi akabona uburemere n´ingaruka z´ikibi mu bantu Rurema yiremeye. Twange ikibi dukunde ubuzima kandi twimike ukuri. Tugarukire Imana dusenge ubudahwema maze Urumuri rutuyobore tugane Umukiza wacu Yezu kristu wavukiye kudukiza. Muri iyi minsi twitegura umunsi mukuru wa Mashami, tugume dusabe kugirango Umwami w´amahoro agume aturangaze imbere atuganisha Kuri Pasika y´iteka rishya. Bityo tuzatahe Yeruzalemu nshya aho Umwami aturangaje imbere. Yezu agume azukire mu mitima y´abamukunda. Umubyeyi Bikira Mariya wadusuye i Nyaruguru agume adusabire ku Mwana we kugirango tugaruke ku Gicumbi cy´amahoro, urukundo n´umubano bya kivandimwe bizira uburyarya, maze tubeho gikrisitu. Tugume dusabire abababaye bose muri ibi bihe twibukamo akababaro Yezu yagiriye hano ku isi, kugirango Imana ibagirire  impuhwe kandi ibarinde.  Mubyeyi twiyambaza ukatwumva, Nyina wa Jambo urakarama!

P. Emmanuel MISAGO

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho