Ndiho

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 5, IGISIBO 2013

Ku ya 21 Werurwe 2013

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

Ndiho

Ivanjili y’uyu munsi iduhishurira ibanga rikomeye ry’ubuzima bwa Yezu. Iryo banga turibona muri aya magambo ye aho agira ati : « Abrahamu atarabaho nari ndiho ». Iyi nteruro twavuga ko itashyizwe neza mu Kinyarwanda. Iyo ishyirwa neza mu Kinyarwanda bari kuvuga ngo “Abrahamu atarabaho ndiho”. Ndi “Uhoraho”. Izina rya “Ndiho” cyangwa “Uhoraho” rifite amateka maremare. Muribuka ko igihe Imana ishatse gukura umuryango wayo mu Misiri aho wari mu bucakara, yashinze iki gikorwa umugaragu wayo Musa. Uwo Musa rero yabajije Imana ati ese ko unyohereje ku muryango wawe ngo nywurokore, numbaza izina ryawe nzawusubiza iki? Imana iramusubiza iti : «NDI UHORAHO». (…) ‘UHORAHO ni we ubantumyeho.’ (..) UHORAHO Imana y’abakurambere banyu, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo, yabantumyeho. Ngiryo izina ryanjye iteka ryose, nguko uko bazajya banyita banyambaza kuva mu gisekuru kugera mu kindi » (Iyimukamisiri 3, 14-15). Mu ivanjili ya Yohani tumaze iminsi twumva Yezu yakunze kutubwira ati “ndi umugati w’ubuzima”, “ndi urumuri rw’isi”, “ndi umushumba mwiza”. Mu ivanjili y’uyu munsi yeruye ati “Ndiho”, ndi “Uhoraho”. Ndi Imana. Kuko ndi Uhoraho, nari ndiho na mbere ya Abrahamu.

Kugirango Yezu agere aho yiyita “Uhoraho”, habanje iteranamagambo aho Yezu yabwiye Abayahudi ati « mwe murakora ibyo so akora ! ». Yashakaga kubabwira ko bakoreshwa na Sekibi. Abayahudi nabo barasubije bati : « ngaha twamenya ko wahanzweho na Sekibi! Abrahamu yarapfuye, n’abahanuzi barapfa. None wowe uravuga ngo ‘Ukomera ku magambo yanjye, ntazakorwaho n’urupfu bibaho ». Ivanjili y’uyu munsi yagarutse ku mukurambere Abrahamu ariko igamije kwerekana ko ari umuntu Imana yahaye amasezerano akomeye nk’uko igitabo cy’Intangiriro kibivuga : « uzaba sekuru w’imiryango itabarika. (…) nzakugira sekuru w’imiryango itabarika. Nzaguha kororoka cyane, nzakuvanamo imiryango, kandi abami bazakuvukaho ». Muri make, iyo Yezu avuga ati « Abrahamu atarabaho nari ndiho » aba yerekana ko amasezerano y’Imana n’umuryango wayo ari We uje kuyuzuza. Aje kongera kwibutsa ko Imana itibagiwe umuryango wayo ahubwo ko yawusanze, ikawagura, kugirango ibane nawo ubuziraherezo.

Ivanjili irangira itubwira ko amagambo Yezu yabwiye Abayahudi yabariye mu mutwe, maze bakora hasi babatura amabuye ngo bayamutere. Nyamara we agira atya abaca mu myanya y’intoki, aranyonyomba mu ibanga aragenda. Twibuke ko yari yaje i Yeruzalemu atari ku mugaragaro ahubwo yihishe (Yohani 7, 10). Kuba Yezu yaragiye yihisha igihe bashakaga kumwica, agahunga akava aho bamuhigaga, bitwereka ko ushaka gukiza abandi agomba kuba inyaryenge. Ntabwo agomba kuba igihubutsi. Ntabwo agomba kwiyahura. Ariko igihe kiragera noneho akabona ko ubuzima bwe ashobora kubutanga atari uko abwanze ahubwo ari uko hirya y’ubu buzima hari ubundi bwiza. Ubwo buzima bwiza nibwo Yezu yizeza abamukunda bakamukurikira aho agira ati « ukomera ku magambo yanjye, ntazakorwaho n’urupfu bibaho ». Urupfu rubi burya ni ukutigiramo urukundo, ukabaho utabona inzira y’ubuzima bwawe, urumuri rw’ukuri, n’ubuzima busesuye. Ibyo byose Yezu atubwira ko ariwe ubitanga (Yohani 14, 6).

Nimucyo tumusabe akomeze kutumurikira.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho