Ndiyimbire nanjye

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Inyigisho yo ku wa kane w’icya 28, B, giharwe, 14/10/2021

Amasomo: Rm 3, 21-30; Zab 130, 1-6a; Lk 11, 47-54

Bavandimwe, Yezu Kristu akuzwe!

Uyu munsi, Nyagasani Yezu akomeje kuburira abafarizayi n’abigishamategeko kubera uburyarya bwabo n’ukunangira umutima kwabo.

Ngo abafarizayi n’abigishamategeko barubakira imva z’abahanuzi bishwe n’abasokuruza babo ! Ariko se, ni iki batwaye mu mutima wabo igihe bubakira izo mva ? Ese koko ni ugushaka guha icyuhahiro abahanuzi bishwe, cyangwa se ni ugushaka kwerekana ko bo ari intungane bigereranyije n’abasokuruza babo bishe abo bahanuzi ? Nyagasani Yezu arabazi neza. Baribwira ko ari ba miseke igoroye, ko bo ari abere imbere y’abasokuruza babo, nyamara si ko bimeze ! Yezu azi igicumba mu ndiba y’umutima wabo. Azi ko hacumba urugomo n’imigambi mibisha. Yezu ati: « Nimwiyimbire, mwe mwubakira imva z’abahanuzi kandi ari abasokuruza banyu babishe ! Bityo muba muhamya kandi mugashima ibyo abasokuruza banyu bakoze : bo bishe abahanuzi, mwebwe mukubakira imva zabo » (Lk 11, 47). Nyagasani Yezu arabazi neza. Azi ko umuhanuzi waboherezwaho na bo batamurebera izuba. Ndetse ibyo ntibiri kure. Azi neza imigambi mibisha bamufitiye we ubwe, kandi asumba abahanuzi bose kuko ari Umwana w’Imana. Azi ko bafite umugambi wo kumwivugana kandi abazaniye Inkuru nziza y’Ingoma y’Imana. Twumvise ukuntu amaze kubaburira, batangiye «kumuzira no kumuvugisha menshi bamubaza, bamwinja kugira ngo bamufatire mu magambo » (Lk 11, 54). Bariyimbire !

Bavandimwe, natwe turiyimbire, igihe cyose twanga kwakira abahanuzi n’intumwa Imana idutumaho idusaba kwisubiraho. Koko rero, Imana ikoresha inzira nyinshi, uburyo bwinshi n’abantu benshi kugira ngo itugezeho ubutumwa bwiza bwo kwisubiraho. Hari ubwo tunangira umutima, tukigira ba miseke igoroye cyangwa tukanga kuva ku izima, ndetse tukamaganira kure abadutumweho. Hari ubwo ukuri kutuburira natwe kuturya mu matwi, tukanga kukumva cyangwa tukanga abakutubwira, kugera n’aho tubivugana. None se amaraso y’abahanuzi ntagitemba hirya no hino ku isi ?

Ijambo ry’Imana riducyaha rigamije kutugorora. Nyagasani Yezu, mu Ivanjili ye, ahora aduhamagarira kurwanya icyaha, kugendera kure ikibi no kugarukira Imana. Ese koko twishimira kumwumva no kumwumvira ? Cyangwa natwe turabimuziza nk’aba bafarizayi n’abigishamategeko !

Abigishamategeko bishimira kuba inzobere mu byerekeye amategeko ! Batwaye urufunguzo rw’ubumenyi! Ariko ibyo ntacyo bibamariye. Bameze nka wa mubumbyi urira ku rujyo. Bafite urufunguzo rw’ubumenyi bw’Imana, ariko banze kurukoresha ngo bo ubwabo binjire. Ikibabaje kurushaho ni uko n’abashatse kwinjira bababuza. Koko rero, abafarizayi n’abigishamategeko bazobereye mu Byanditswe Bitagatifu, ariko ntibamenye ko muri Yezu Kristu uri rwagati muri bo Imana yabagendereye. Banze kwinjira mu Ngoma y’Imana yabazaniye, ndetse n’abashatse kuyinjiramo barababuza. Bariyimbire !

Bavandimwe, mbese amahirwe twagize yo kumenya Yezu Kristu twebwe atumariye iki ? Amariye se iki abavandimwe bacu ? Aho ntabwo meze nka wa wundi wacanye itara akaryubikaho icyibo (Mt 5, 15)? Aho sinitwara nka wa mugaragu wahawe na shebuja italenta, maze aho kuribyaza umusaruro, akagenda agacukura umwobo mu gitaka akaritabamo (Mt 25, 18) ? Aho ntabwo ndi nka wa wundi ufata amasaro akayajugunya imbere y’ingurube (Mt 7, 6) ? Aho nanjye simeze nka wa mubumbyi urira ku rujyo ? Mbese aho nanjye simeze nk’aba bigishamategeko batwaye urufunguzo rw’ubumenyi, ariko ntibinjire ndetse n’abashatse kwinjira bakababuza ?

Ndiyimbire nanjye, niba kumenya Yezu Kristu ntacyo bimariye ! Ndiyimbire, niba ntamumenyesha abandi cyangwa ntamamaza Inkuru nziza ye ! Ndiyimbire, niba imvugo yanjye, ibikorwa byanjye n’imitwarire yanjye bibuza abandi kugana Yezu ! Ndiyimbire, niba ntashishikajwe n’umukiro wanjye ndetse n’uwa mugenzi wanjye ! Ndiyimbire, niba narabereye abandi ikigusha ! Ndiyimbire, niba hari abo mbuza kugana umukiro w’iteka !

Nyagasani Yezu, nkiza ukunangira umutima kwanjye.

Mpa kukumenya no kukumenyesha abandi ;

Mpa kukwakira no gufasha abandi kukwakira;

Mpa kugukunda no kugukundisha abandi. Amen.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho