Ndumva ijwi ry’uwo nkunda

Inyigisho yo ku wa 21 Ukuboza 2012, Adiventi 

AMASOMO: 1º. Ind 2, 8-14; 2º. Lk 1,39-45

Inyigisho ya Padiri Cyprien BIZIMANA 

Ndumva ijwo ry’uwo nkunda 

Igitabo cy’Indirimbo Ihebuje kiduhaye umurongo w’inyigisho uyu munsi. Birakwiye ko mu kwitegura Noheli tugira umunsi tuzirikana by’umwihariko ku RUKUNDO. URUKUNDO ni inkingi ya mwikorezi mu buzima bwose bwa gikristu. Iki gitabo kidufasha kuzirikana ku matwara y’umutima aranga abakundana. Hari ukunda hakaba n’ukundwa. Bombi bagomba kuba abakunda kuko incuti nyancuti ni igukunda. Ushobora gukunda utagukunda. Abantu bose ukunda si ko bose bagukunda. Abagukunda koko, ni bo bashobora kukugirira akamaro. Na ho abo ukunda si ko igihe uzagera mu mahina bazaguhumuriza. Indirimbo Ihebuje idufasha kumva neza uburyohe bw’URUKUNDO ruzima ari rwo ruhindura ababiri, bakaba abakunda koko. 

Igitabo cy’Indirimbo Ihebuje, kimwe n’ibindi bitabo by’ubuhanga, kitegereza ubuzima bw’abantu mu bijyanye n’urukundo maze kikabwuzurisha URUKUNDO ruzima rutazima. Nta handi turusanga, ni muri DATA Ushoborabyose, Se wa YEZU KRISTU. N’ubundi ibyo dusoma byose mu Isezerano rya Kera, nta wundi bituganishaho atari YEZU KRISTU. Ni We Mukunzi wacu. Ni We ukunda nyabyo. Ni We udukunda nta kindi aduciye. Twari twaracumuye araducungura. Ibintu byari bigiye kuducikiraho maze aducunguza amaraso ye. Ni cyo yavukiye muri iyi si. Ibijyanye n’URUKUNDO byose, ni We tugomba kubyigiraho. N’Umubyeyi BIKIRA MARIYA na we adutoza URUKUNDO kuko yabaye umwe rukumbi mu kuba indahemuka ku RUKUNDO rw’Imana. Ubusabane bwe na Elizabeti burabigaragaza.  

Ababatijwe twese uko tungana, ntidushobora kubeshwaho n’ibyiza biri muri Kiliziya tutinjiye muri ruriya RUKUNDO rwaririmbwe mu Ndirimbo Ihebuje. Twitonde ariko, dushobora kurwumva amacuri. Urubyiruko n’abandi bakiri bato muri rusange, bakunda gusoma igitaba cy’Indirimbo ihebuje. Utugambo turimo tw’urukundo dushobora guhera mu marangamutima ya muntu. Ni na cyo gikunze kutworohera. Abigisha n’abashinzwe uburere bw’urubyiruko, bakwiye kujya bamenya uko basobanurira inyigisho ibumbiyemo. Iyo turangaye, Ijambo ry’Imana dusoma muri icyo gitabo rihinduka igikoresho Sekibi yifashisha mu kurindagiza urubyiruko. 

Mu gihe twitegura Noheli, twishimiye ko UMUKUNZI WACU AJE, nitumwakirane amashyi n’impundu kuko azaturinda abakunzi baturindagiza mu cyaha. Ni We MUKUNZI nyakuri. Araje, tumusange dusabane adusendereze ubutungane. 

YEZU KRISTU AKUZWE ITEKA MU MITIMA YACU.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE. 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho