Inyigisho yo ku wa 21 Ukuboza 2016, Iminsi ibanziriza Noheli
“Ndumva ijwi rw’uwo nkunda” (Ind 2, 8-14; Lk 1, 39-45)
-Mu gihe twitegura guhimbaza Umunsi Mukuru wa Noheli, tugaburiwe Ijambo ryerekeye URUKUNDO. Igitabo cyitwa Indirimbo ihebuje cyatoranirijwe ubudashyikirwa mu kuririmba urukundo ruranga abantu. Mu Bayahudi, urukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa bifuza kurushinga, ni ikintu gifite umwanya w’ibanze mu mibereho. Abashimanye biteguraga ubukwe bwamaraga iminsi irindwi yose mu byishimo n’imishayayo bitangaje. Mu buryo bwisanzuye, umuhungu yahabwaga umwanya wo kuririmbira ibisigo umugeni we. Umukobwa na we wishimiye kwirundurira uwo yakunze ubuziraherezo yabaga yagoroye umuhogo akaririmbirana ubwuzu umugabo we.
-Kuba Igitabo cy’Indirimbo ihebuje cyaratoranijwe nk’igitabo gitagatifu rwose, ni uko isomo ry’Urukundo kiririmba ryamurikiye imibereho y’Abayahudi ndetse n’abakirisitu. Mu matwara ya kiyahudi, Urukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa, ni urubahuriza hamwe mu mubano utagira amakemwa. Ni rwo Rukundo Bibiliya yigisha kuva mu gitabo cy’Intangiriro kitubwira iremwa ry’umugabo n’umugore n’umubano wabo uzira gutandukana.
-Urukundo ntirurangirira mu marangamutima gusa. Urukundo rucengera umuntu rukamutwikamo ikbatsi kigurumana mu bikorwa bye bigamije ineza y’umukunzi we. Utuwemo n’urukundo ntaguma hamwe: aho ari aba atekereza neza uwo akunda; umutima we uvubukamo ibisingizo, ibyivugo n’imyato byose byerekezwa ku mukunzi; amugereranya n’ibintu byiza bibaho; amuririmba imigenzo ihanitse mu nyito zitangaje; nta jambo na rimwe rimujora tuzamwumvana; nta mahoro yiyumvamo adahagurutse ngo ajye kureba uwo akunda amwitegereze baganire, bashyikirane.
-Urwo Rukundo ruteye rutyo, kuva kera rwabaye ikigereranyo cy’umubano w’Imana n’umuryango wayo. Ni ishusho y’umubano hagati ya YEZU KRISTU na Kiliziya ye. Ni icyitegererezo cy’amatwara umukirisitu agomba kugirana na YEZU KRISTU ndetse na Kilziya. Uruhererekane rw’inyigisho za Kiliziya rwagaragaje ko mu bantu babayeho, uwa mbere wujuje iby’urwo Rukundo ruzima ari Bikira Mariya. Dukunze kwibuka kenshi uburyo yagiye gusuhuza Elizabeti nk’uko Ivanjili ya none yabitubwiye. Ni Urukundo ruzima rwamuhagurukije dore ko rwari rwaranamusabyemo yemera ugushaka kw’Imana mu kwakira Umwana wayo mu nda ye. Ni icyitegererezo mu Rukundo hagati y’abantu ubwabo no hagati yabo n’Imana. Natubere urugero muri byose.
-Abandi bantu bose natwe turimo, iby’Urukundo biratugora. Ni uguhora dutabaza ubufasha bwa YEZU KRISTU kugira ngo aduhe Roho we Mutagatifu aturinde kuvangira Urukundo ruzima Imana yagaragarije umuryango wayo. Hari abakunze kuvuga ko iby’urukundo abo bigora ari abakiri bato. Ni byo koko barwana intambara itoroshye ku buryo abenshi bayikomerekeramo. Biragoye ko umuhungu akunda umukobwa Urukundo ruzima rusukuye uko Bibiliya irutwigisha. Akenshi bahera ku marangamutima atuma umwe yiranguriza mu wundi nta mushinga wundi wo kubaka ku Rutare. Ni kenshi turwana intambara yo gukurikira Urukundo rufutse cyane cyane iyo duhura n’abo tudahuje igitsina cyangwa se iyo amarangamutima twiyumvamo atuyobora mu nzira zibangamiye Itegeko rya Gatandatu n’irya Cyenda. Ku mbaraga zacu gusa, ntacyo twashobora.
-Umukiza araje, ni Imana yigize umuntu kugira ngo ikize muntu ubusembwa bwose bukomoka ku cyaha cy’inkomoko. Dusabe ingabire yo kumuha umwanya w’ibanze mu buzima bwacu, tuzatsinda nk’uko abamunyuze bose batabarutse amahoro bakaba baganje iteka mu ijuru.
YEZU KRISTU nasingizwe mu mitima yacu. Umubyeyi Bikira Mariya wadusuye i Kibeho aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Petero Kaniziyo, Mikeya na Temisitokelesi, badusabire.
Padiri Cyprien BIZIMANA