Inyigisho: Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze

Umunsi w’Abamalayika bakuru

Ku ya 29 Nzeli 2012

AMASOMO: 1º.Dan 7,9-10.13-14 cg. Hish 12, 7-12a

2º. Yh 1,47-51 

Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze 

1. Abamalayika n’abantu 

Mu biremwa Imana Data Ushoborabyose yaremye, harimo ibyitwa Abamalayika. Ibyerekeranye n’abantu, byo tubigarukaho kenshi tuvuga ko Muntu ari ikiremwa gihebuje kuko yaremwe mu ishusho y’Imana. Dushatse twavuga ko Muntu ari igihangano mbonera cy’Imana Data Umuremyi wa byose. Mu guhimbaza iminsi y’abitwa abamalayika ariko, dushobora gutangarira cyane ubuhangange bw’Imana Data yahanze abanyabwenge ariko badafite umubiri. Kuba abamalayika ari ibiremwa bifite ubwenge ariko ntibigire umubiri bigaragaza ubwiza buhebuje bw’Imana Data utanga ubushobozi nk’ubwo. Muntu yaracumuye akora cya cyaha cy’inkomoko maze kamere ye ihinduka ubushwangi. Icyo cyaha cyakurikiranye inyoko muntu yose. No mu cyiciro cy’abamalayika, habonetsemo abigomeka ku Mana Data Ushoborabyose bahananturirwa mu muriro. Ubari ku isonga ni uwiswe Rusuferi. Ngo yari umumalayika w’urumuri maze yigometse ku Mana urumuri rwe rumubirindurira mu muriro w’iteka. Afite n’ibyegera bye. Itandukanyirizo hagati y’Imana n’abantu mu byerekeye ibicumuro bya benewabo, ni uko icyaha cy’abamalayika cyo cyabaye gatozi kuko abamalayika bandi batigometse bakomeje kuba mu ijuru iteka. Naho bene muntu bo (uretse Bikira Mariya wenyine) babaye nk’abavumwe kuva umukurambere wabo yakwigomeka ku Mana. Ibyo byose bitwumvisha ko abamalayika ari ibiremwa biri hejuru yacu mu byerekeye ubwenge n’ubushobozi byo gusingiza Imana Data Ushoborabyose. Bityo rero bashobora no kudufasha mu rugamba turwana na benewabo bigometse bahinduka za sekibi. 

2. Ibyiciro by’Abamalayika 

Abamalayika barimo ibyiciro byinshi: hari abamalayika benshi basanzwe Imana Data Ushoborabyose yifashisha ku buryo bwinshi, hari abamalayika-barinzi. Ngo buri muntu afite umumalayika yahawe ngo amurinde. Hari rero n’Abamalayika Bakuru bazwi ku mazina yabo bitewe n’ubutumwa bukomeye basohoje mu mateka y’abantu n’Imana. Abazwi cyane ni abo duhimbaza none ari bo MIKAYELI, GABURIHELI na RAFAYELI. Tuzi ko MIKAYELI ari we ukuriye umutwe w’abamalayika barwanya Sekibi bakayitsinda mu rugamba ishoza. Tuzi ko GABURIHELI ari we watumwe na Nyagasani kuri BIKIRA MARIYA. Na ho RAFAYELI atwibwira mu Gitabo cya Tobi agira ati: “Imana yarongeye iranyohereza kugira ngo nze mbakize, wowe na Sara umukazana wawe. Jyewe rero, ndi Rafayeli, umwe muri ba bamalayika barindwi bahora imbere ya Nyagasani, bakamwegera aho ari mu ikuzo rye” (Tobi 12, 14-15). Abamalayika, ni ibyegera by’Imana. Birazwi kuva kera. Abayahudi babitaga Abakerubimu cyangwa Abaserafimu ari byo kuvuga ngo Abagurumana. 

3. Abamalayika bafasha abantu 

Inyigisho z’Ibyanditswe Bitagatifu na Kiliziya zitubwira ko Abamalayika badufasha mu mubano wacu n’Imana. Ni ibyo na YEZU yabwiye Natanayeli ati: “Muzabona ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’umuntu” (Yh 1, 51). Abamalayika badufasha gusingiza Imana. Twumva iby’ugusingiza kwabo maze natwe tukagira iyo nyota kandi tugahora tubasaba kudusabira kwitegura gusingiza Imana tukiri muri uyu mubiri. Izayi Umuhanuzi atubwira uko yababonye bishimye baririmbira Imana bikiranya amajwi meza bati: “Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu! Ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, isi yose yuzuye ikuzo rye!”. Ni nde utizihirwa iyo natwe tugeze muri icyo gisingizo cya NYIR’UBUTAGATIFU turi mu misa? Ni umusogongero w’ibisingizo tuzinjiramo mu ijuru. 

Amabanga yerekeye abamalayika, ni yo yaduhishuriye isi nshya yo mu ijuru. Igitabo cy’Ibyahishuwe kibitugezaho neza. N’igitabo cya Daniyeli kibiduha neza. Koko rero abo bombi, Yohani Intumwa na Daniyeli Umuhanuzi beretswe iby’ijuru bakiri ku isi. Babonye urwererane rw’ijuru n’abaririmo, urwererane bakomora kuri NYIR’UBUTAGATIFU utetse ijabiro. Biboneye urugamba ab’ijuru barwana n’ibikoko bifatanya na Kareganyi kuyobya abantu. Muri ibyo bitabo, ibikoko n’ibinyamaswa bishushanya abagenga b’isi biyandavuza basuzugura amategeko y’Imana kandi bakarangwa n’inabi n’ubwicanyi. Abo ngabo bakorera Sekibi. Sekibi iyo ngiyo Yohani ayita Kareganyi, ikiyoka nyamunini, ya Nzoka ya kera na kare ari yo bita Sekibi na Sekinyoma. Aho ibyo Yohani atubwira bibera Inkuru Nziza, ni aho agira ati: “Hanyuma numva ijwi riranguruye rituruka mu ijuru riti: ‘Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze, igihe cy’ububasha n’ubwami by’Imana yacu, n’ubutegetsi bwa KRISTU wayo:kuko Kareganyi wahoraga arega abavandimwe bacu ku Mana amanywa n’ijoro, ahanantuwe”. Uwo ni umutsindo udashidikanywaho. 

4. Tuzatsinda mu Izina rya YEZU 

Mu guhimbaza abo Bamalayika bakuru, nimucyo twikomezemo icyizere cy’uko urugamba turwana tuzarutsinda ubwo dufite izo ntwari zidushyigikiye zifuza ko tuzafatanya na zo kuririmbira Imana Data Ushoborabyose ubuziraherezo. Urwo rugamba tururwana dufite imbaraga tuvoma mu maraso ya Ntama. Turarwana dushyigikiwe n’UMWAMIKAZI W’ISI N’IJURU. BIKIRA MARIYA ari kumwe natwe, ntitugire ubwoba. Ngiki igihe cy’ubucunguzi kirageze kuva twemereye YEZU KRISTU URUKUNDO ruzira ubuhemu; ngiki cyageze ubwo tumenye imbaraga Abamalayika badutera; ngiki rwose cyageze ubwo BIKIRA MARIYA aduhagaze iruhande. Turarinzwe ntitugire ubwoba bwo kurwanya ibikoko by’amahembe maremare na Kareganyi ya kera na kare. Tuzatsinda urugamba mu Izina rya YEZU KRISTU watsinze urupfu akazuka. 

YEZU KRISTU ASINGIZWE ITEKA.

UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE UBU N’ITEKA RYOSE 

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho