Ngiki igihe gikwiye; nguyu umunsi w’uburokorwe!

Inyigisho yo ku wa Gatatu w’ivu, 10 Gashyantare 2016

Amasomo:  Yow 2, 12-18;  Zab 51(50), 3-4, 5-6ab, 12-13, 14.17;

2 Kor 5, 20-21; 6, 1-2; Mt 6, 1-6.6-18

Bavandimwe,

Inema n’amahoro bikomoka kuri Nyagasani Yezu Kristu bihorane namwe!

Uyu munsi turi ku wa Gatatu w’ivu. Uyu munsi twatangiye igihe gikomeye cy’ubuzima bwacu bwa gikristu; igihe cy’Igisibo. Dutangiye urugendo rw’iminsi mirongo ine ruzadufasha guherekeza Yezu Kristu uzamutse agana i Yeruzalemu aho agiye gusohoreza ubutumwa bwo kuducungura muri Pasika ye; ni ukuvuga mu ibabara, urupfu n’izuka bye.

Mu masomo ajyanye n’uyu munsi ndetse no mu muhango w’ivu dukorerwaho, Kiliziya iratwibutsa icyo duhamagariwe kugira ngo uru rugendo rwacu ruzagende neza.

  1. Ngiki igihe cyo kwisubiraho

Iki ni igihe gikwiye cyo kwakira impuruza twagejejweho cyane cyane n’isomo rya mbere ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yoweli n’isomo rya kabiri ryo mu ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti.

Aya masomo yombi yatugejejeho impuruza yo kugarukira Imana. Koko rero, igihe cy’Igisibo ni igihe gikwiye cyo kwigorora n’Imana no kuyigarukira n’umutima wacu wose; ni igihe cyo gushishimura imitima yacu, kugira ngo tubone kwakira imbabazi n’impuhwe z’Imana. Ni ukureka Imana ikatwigarurira, maze tugahinduka koko abatunganiye Imana.

Iki gihe rero ntikizatubere impfabusa; rwose nk’uko Pawulo mutagatifu yabitubwiye; ntidupfushe ubusa ubuntu Imana yatugaragarije muri Yezu Kristu. Ntidushyire ejo hazaza icyo dushoboye gukora uyu munsi. Biri n’amahire; iyi mpuruza tuyumvise mu Mwaka wahariwe Impuhwe z’Imana. Nimucyo rero dufungurire imitima yacu Nyagasani utwingingira kumugarukira kugira ngo atubuganizemo urukundo rwe rutagira urugero n’impuhwe ze z’igisagirane.

  1. Imigezo itatu izabidufashamo

Ivanjili uko yanditswe na Matayo yatwibukije imigenzo itatu izaduherekeza muri urwo rugendo rwo kwisubiraho.

Hari umugenzo wo kwigomwa kugira ngo twiyegeranye kurushaho, kugira ngo turebe uko guhagaze imbere y’ibyo isi idushikisha. Ni ukwigomwa kugira ngo twiziture ibintu byose bituboshye, bya bindi byafashe umwanya utari ngombwa mu buzima bwacu; bya bindi byaduteye inzara n’inyota dufitiye ibitagira shinge; bya bindi bitubuza kuba abigenge nyabo maze bikatugira abanzi b’Imana n’abagaragu ba Shitani. Ni ukwigomwa kugira ngo dutsinde irari ry’umubiri n’ibyifuzo bibi by’umutima; bya bindi bitubuza amahwemo, bikatugira abacakara b’inda, abagaragu b’ifaranga, b’ubwirasi, ubuhemu n’ibindi.

Undi mugenzo ni uwo gutanga imfashanyo kugira ngo turusheho kwegera abavandimwe bacu. Ni umugenzo udufasha gufungura umutima wacu kugira ngo dusangire akababaro n’abagenzi bacu kandi twumve induru y’abadutabaza. Ni umugenzo udufasha kutihunza ibiganza bidutegeye bidufunguza no kutirengagiza ba Lazaro barambaraye ku miryango y’iwacu bicira isazi mu jisho naho imbwa zirigata ibisebe byabo (reba Lk 16, 19-21). Gutanga imfashanyo ni umugenzo utwibutsa kwitanga no kwitangira abavandimwe bacu, dukora bya bikorwa by’impuhwe duhamagariwe kugaragaza cyane cyane muri uyu Mwaka wahariwe Impuhwe z’Imana.

Hari kandi n’umugenzo wo gusenga udufasha kwegera Imana kurushaho, twibuka kuyiha umwanya w’ibanze mu buzima bwacu; tuzirikana ko ari Yo itugize; ko ari Yo dukesha kubaho, kugira impagarike n’ubugingo; ko tutari kumwe nta cyo twakwishoborera (Yh 15, 5).

Ibyo byose kandi tukabikora mu kuri no mu bwicishe bugufi, nta kwibonekeza; mbese umutima wacu ukeye imbere y’Imana Data. Yezu ati “So umenya ibyihishe azabikwiture”. Ngiyo inyikirizo y’imbyino Nyagasani Yezu yadutereye uyu munsi; inyikirizo yuje amizero; itwibutsa ko igihembo cy’umwana w’Imana ari Imana ubwayo. Icyo gihembo tugisogongeraho hano ku isi mu kwemera, ariko tukazacyegurirwa mu ijuru turangije urugendo rwacu, igihe tuzinjira mu mahoro n’urumuri bidashira, aho tuzarangamira Imana ubuziraherezo.

Dusabe Roho Mutagatifu, Mwuka w’Imana, kugira ngo mu gihe dusigwa ivu, na We ahuhe ku ifumba y’ubuzima bwacu maze yongere ayikongezemo umuriro w’ukwemera, w’ukwizera n’urukundo.

Muri iki gihe gikwiye, ndabifuriza kugurumana uwo muriro wa Roho Mutagatifu. Muzagire urugendo ruhire. Muzagire mwese igisibo cyiza, maze igihe urumuri rw’Uwatsinze icyaha n’urupfu ruzatamanzura ruzasange twese turi abo Nyagasani yihitiyemo, dukereye gusangira na We uwo mutsindo.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho