“Ngiri itegeko mbahaye: Nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze.”

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 5 cya Pasika, C, 2016

Ku wa 29 Mata 2016, umunsi wibukwa wa Mutagatifu Gatarina w’i Siyena

Amasomo: Intu15,22-31; Zab57(56),8,9,10-11,12; Yh15,12-17

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Amasomo ya liturjiya ya none, aradufasha kurekura uducogocogo tw’imico, imihango n’imigenzo twahugiragamo, maze akatwereka ikingenzi, gisumba ibindi. Ni umurage Kristu yadusigiye usumba indi migabane yose dushobora kuronka muri iyi si. Uwo mugabane nta wundi ni Urukundo. Koko aho Urukundo rwageze ibindi birarwimukira, kuko rubumbye ibyiza byose.

Yezu ati nimukundane nk’uko nabakunze”. Ntavuze ngo nimukundane nk’uko mwikunda cyangwa uko mwishakiye, ahubwo aduteje indi ntambwe yo gukundana nk’uko yadukunze akagera ubwo atwitangira k’umusaraba. Nguwo umurage umubyeyi yaduhaye, igisigaye ni ukutamutetereza turangwa n’inzangano, ubugome n’ubucabiranya kandi yaraturaze Urukundo.

Urwo rukundo tugomba gukundana, Ivanjili iratwereka impamvu yarwo mu buryo 3:

  1. Ni itegeko twahawe n’Umwami n’Umukiza wacu Yezu Kristu: “ Mbahaye itegeko rishya.”

  2. Ni Urugero: “ Nimukundane nkuko nabakunze”

  3. Ni ikimenyetso  : « Muba muri incuti zanjye, igihe mukora icyo mbategetse (Mukundana). »

Bavandimwe, Urukundo Yezu adusaba ni Umwimerere, kuko arirwo Soko n’Indunduro y’isano hagati ya muntu n’Imana ; no hagati ya muntu na mugenzi we. Yezu aragira ati : Jye sinkibita abagara… ahubwo mbise incuti. Ubwo bushuti dufitanye na Kristu si uko turi beza ngo tumurarure, ahubwo ni uko adukunda. Urwo Rukundo kandi ni rwo shingiro ry’Ubutorwe ubwo aribwo bwose muri Kiliziya Umuryango mushya w’Imana.

Natwe rero ntitugomba gukunda gusa bamwe badukuruza za rukuruzi zitandukanye z’iyi si, ahubwo tugomba gukunda bose turebeye kuri Kristu, We wadukunze twese atarobanuye akagera aho kudupfira apfiriye ku Musaraba : « Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze ».

Ntabwo dusabwa gukunda rumwe rwikunda kugeza aho rumize abandi, ahubwo adusaba gukundana Urukundo rwitangira abandi kugeza aho wowe wiyibagirwa, ukiminunuriza/ ugashongera mu bo ukunda.

Urukundo rwa Kristu, ni rwo ruduhuza nk’abemera. Kuko iyo rubuze nibwo buri wese atangira gukurura y’ishyira ni uko hakaduka amakimbirane nkayo tumaze iminsi twumva mu isomo rya mbere, ashingiye ku mico n’imigenzo ya Kiyahudi.

Ikosa Abayahudi baguyemo, ni uko bageze aho bakumva ko kugira go ube umwigishwa wa Yezu Kristu ugomba byanze bikunze kubahiriza uwo muco kimwe n’indi mihango n’imiziririzo yari yarabaye urudubi kugeza aho isa n’aho ipfukirana n’itegeko-shingiro ry’Urukundo, twarazwe na Yezu Kristu waje kutumenyesha Data Ushoborabyose, Umuremyi n’Umugenga wa byose. Yezu Kristu yaduhishuriye ijuru akoresheje Urukundo, kuko tutacunguwe n’imigenzo cyangwa imico karande ya kiyahudi cyangwa irindi hanga iryo ariryo ryose, ahubwo twacunguwe na Kristu We Rukundo Ruzira inenge rw’Imana. Ubukristu ntibugombera imihango n’imiziririzo bya kera. Ahubwo icy’ingenzi kandi cyihutirwa, ni ukumumenya , kumukunda no kwitoza kubaho nkawe kugeza ku rupfu. Yaduhishuriye ko ubuzima bwacu butarangirira mu ducogocogo twa hano ku isi. Inzira yo kumukunda, kuyoborwa n’urukundo rwe ruzira inabi, kumenyekanisha hose icyo Data Ushoborabyose ashaka, iyo ni yo nzira y’umukiro. Muri make, iyo nzira ishingiye ku rupfu N’izuka bya Kristu byagaragaje urukundo ruhebuje. Abantu bose bashobora kwakira iyo Nkuru Nziza batagombye gushikamirwa n’imigenzo n’imiziririzo ya karande. Ni yo mpamvu dukwiye kujya tumenya ko nta muco n’umwe ushobora gusumba Ivanjili y’Umukiro ya Yezu Kristu.

Bavandimwe, tugendeye ku masomo ya none, dusabirane ngo urwo rukundo rwa Kristu ruganzi izindi ngeso zose muri twe, rushinge imizi mu mitima yacu. Turuvome mu musabano na Kristu, hanyuma turusangize abavandimwe bacu : « Nta wagira urukundo ruruta uhara amagara ye kubera incuti ze, muba muri incuti zanjye iyo mukoze icyo mbategetse ».

Mutagatifu Gatarina w’i Siyena duhimbaza none, Udusabire.

Nyagasani Yezu nabane namwe !

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA, ukorera ubutumwa muri paruwasi ya Higiro, diyosezi ya Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho