Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 4, IGISIBO
Ku ya 11 Werurwe 2013
Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. Iz 65, 17-21; 2º. Yh 4, 43- 54
Ngiye kurema ijuru rishya n’isi nshya
Umuhanuzi Izayi yibukije umuryango we ko Amasezerano Imana yawugiriye igihe kizagera akuzuzwa. N’ubwo hari hasigaye imyaka amagana ngo YEZU KRISTU aze, Izayi arasa n’aho abona ko ibyo bihe byaje rwose. Ntibitangaje kuko n’ubundi ku Mana, imyaka igihumbi ni nk’umunsi umwe n’umunsi umwe ukaba nk’imyaka igihumbi. Iki gisobanuro ni na cyo cyaduha urufunguzo rwo kumva neza ibyo Izayi avuga agira ati: “Ntihazongera gupfa uruhinja…utazageza ku myaka ijana azaba yaravumwe”!
Isi nshya n’ijuru rishya agiye kutwinjizamo, si iyi si y’igisazirwa yokamwe n’imyuka ya Sekibi kubera icyaha cy’inkomoko n’ubwo n’abeza barangamiye YEZU KRISTU batazigera babura, si iki kirere tureba hejuru. Isi nshya n’ijuru rishya, ni Ingoma y’Imana igiye kwigaragaza n’amatwara yayo. Abiyemeza kuyinjiramo, nta rupfu nta marira yandi kuko baba batangiye ubugingo buhoraho. Gupfa utayinjiyemo, ni ko gukenyuka.
YEZU KRISTU aho amariye kuza, nta kindi kindi yakoraga mu butumwa bwe usibye guhamagarira bose kwinjira mu Ngoma y’Imana kugira ngo ibyiza byayo bibasesekarizwe. Ni yo mpamvu yakoze ibitangaza byinshi agamije kwerekana ko koko yatumwe n’Imana Data Ushoborabyose. Ibitangaza bihambaye, ni ibyatumaga abantu bemera ko ubuzima butarangirira kuri iyi si. Buri gitangaza cy’ukwemera kizanira amahoro, ibyishimo n’ituze uwemeye kwakira YEZU KRISTU.
Dusabe dukomeje kugira ngo muri iki gihe ibitangaza by’ukwemera byigaragaze muri Kiliziya kugira ngo ababatijwe bose bace ukubiri n’ibyaha bituma ku isi hakomeza kumeneka amaraso. Ukwemera kuduhe kwivugurura, guhe abagome bose guhinduka batangire kwinjira mu isi nshya babeho ubuziraherezo. Iyo umuntu apfuye atariyoroshya ngo yemere YEZU KRISTU, burya aba apfuye nabi kandi aba akenyutse kuko aba apfuye cya gihe cyo kwibonera isi nshya n’ijuru rishya kitaragera.
DUKOMEZE DUSABIRE KILIZIYA IBONE PAPA KU BWA ROHO MUTAGATIFU.
YEZU KRISTU ASINGIZWE MU BUZIMA BWACU BWOSE.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.