Ngo iby’isi ni amabanga? N’iby’Ivanjili ya Kristu ni amabanga! Emera, uhinduke

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya 15 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 19 Nyakanga 2014

Kuri uyu wa gatandatu w’Icyumweru cya 15 kiliziya yongeye kudufungurira Ijambo ry’Imana kugira ngo ritubere nk’itara rimurikira ubuzima bwacu: Mi2, 1-5; Ps9, 1-2; 3-4,7-8,14; Mt12, 14-21.

Uhoraho aba areba imigambi mibisha icurirwa mu mitima yacu

Uhoraho abigirishije umuhanuzi we Mika, araburira abagome n’abaryamira abandi. Uhoraho arababurira ngo bamugarukire vuba na bwangu kuko we urebe hose, yarangije kuvumbura imigambi mibisha yabo! Aragira ati: Bariyimbire abagambirira kugira nabi, igihe baryamye bagahimbahimba igikorwa kibi, bwacya bakagikora…. Bararikira imirima bakayinyaga, amazu bakayambura bene yo, nuko bagafata umugabo n’urugo rwe, bagatwara umuntu n’umurage we (Mika2, 1-2). Nyamara n’ubwo umuntu yakomeza agashyekerwa, agatura mu kibi, ntazibeshye ko azarokoka ubutabera bw’Imana. Uhoraho ubwe arabyivugira ko amaherezo azahana abamugomeye: nzabateza icyago mutazashobora kwigobotora,…kizaba ari igihe cy’amakuba. Uwo munsi bazabagira iciro ry’imigani , uwo ni Uhoraho ubivuga.(Mika2, 3-4).

Irisomo riratwigisha iki?

-Ibibi byose twivurugutamo Imana iba ibireba, kandi ni twe bizanira ingaruka mbi zirimo no kubura ubugingo bw’iteka

-Imana iduha ingabire nyinshi ndetse n’intumwa zidufasha kuva mu byo twijandikamo: iyo tworoheye Imana turakira, tukababarirwa, tugasubirana ubuzima bw’abana b’Imana

-Imana ntidushikuza ku ngufu mu bibi twikururiye kuko yaba ihutaje ubwigenge yaturemanye. Iratureka tukigenga n’ubwo hari igihe ubwigenge tubuhinduramo ubwigomeke! Tukigira ibyigenge!

-Imana yihanganira intege nke zacu; bibaho kugwa mu cyaha; ariko ntiyihanganira abantu bagira imishinga y’icyaha. Bibabaza Imana kubona abaremwe mu ishusho yayo, babura gukora imishinga myiza ibateza imbere, bakirirwa bacura imigambi y’ibyaha (reba isomo rya mbere Mika2, 1-5)

-Imana ntizareka umugome yivuga akivovota mu migambi mibisha ye; amaherezo ubutabera bw’Imana buzahana abagomeramana

-Turi mu gihe cyo kwihangana kw’Imana. Turi mu gihe cy’amahirwe ya nyuma yo kurokoka no kubabarirwa. Amaza ya Kristu mu bantu ni yo atugezaho Impuhwe z’Imana ku buryo bw’ikirenga kandi budasumbwa. Nta wundi w’undi uzaduhishurira Data byuzuye. Byararangiye. Twikwitesha ayo mahirwe yo guhabwa ubuzima bw’Imana Data muri, no ku bwa Yezu Kristu. Abategereje undi Mesiya, undi Mukiza, ni abo gusabirwa cyane. Muri Yezu Kristu byose byarujujwe! (Soma He1, 1-3).

Ivanjili yo iratuburira ko tugomba kuba maso: Shitani yakoresha n’abirirwa mu Nsengero

Birababaza cyane kubona abantu basenga cyane ariko ntibibabuze kuba abagome! Nyamara ukaba wasanga hari abandi bantu badasenga cyangwa se basenga buke (mu maso y’abantu) nyamara barangwa n’impuhwe, ubuntu n’ubumuntu. Ni ukuba maso kuko shitani ihora idutegeye no ku muryango wa Kiliziya n’insengero ngo itubuze umukiro wa Kristu! Shitani ishobora no kudukoresha tukabuza abandi umukiro. Ngo umunsi umwe shitani yabajijwe impamvu yataye za plages (aho bogera, bakaruhukira), utubyiniro na za lodges (amazu bacumbikamo), ikaba yaje gutegera ku muryango wa Kiliziya! Yasubije ko aho hose yarangije kuhafata, igihe ishakiye abaho yabigarurira! Ivuga ko ijya gushaka mu Nsengero no muri za Kiliziya, abandi bayoboke kugira ngo ihinyuze Imana, iyereke ko ibyayo nta shingiro bifite! No mu Ijanjili ya none turasangamo ibisa n’ibyo! Abafarizayi ngo bari bavuye gusenga! Byongeye, bari biboneye n’amaso yabo uko Yezu akiza uwaremaye ikiganza (Mt12, 9-13)! Bakagombye kuba barahakuye ukwemera, bakarushaho gusingiza Imana! Ntibageze hanze, banoza inama yo kwicisha Yezu! Iki ni icyaha gikomeye kiri mu byitwa sakrilego! Kwitwaza ukwemera ukaba wacura imigambi yo kwica! Niyo mpamvu Kiliziya itemera abajya kwica abandi bitwaje izina rya Yezu cyangwa se ibyitwa intambara ntagatifu! Intambara ntagatifu ntimena amaraso! Intambara ntagatifu ni iyo umuntu akora mu mutima we, abifashijwemo n’imyitozo nyobokamana (exercices spirituels) agira ngo atsinde icyaha cye cyangwa ingeso runaka. Nta cyo bimaze kwirirwa mu masengesho y’urudaca nyamara bikarenga ugahora ubuza abandi amahoro! Isengesho dukora rijye rituzanira ubuzima kandi ritume tuba abagabuzi b’amahoro muri bagenzi bacu. Nitunacumura, tugire ubutwari bwo kubasaba imbabazi no kubigororaho ritararenga.

Yezu Kristu atubere urugero

N’ubwo abagiranabi babaho hirya no hino, n’ubwo bamwe ndetse bihisha mu masengesho adatuma bareka ubugome bwabo, twe abamenye Kristu ntibakaduce intege. Turebere kuri Kristu buri gihe. Mu Ivanjili, turasanga uburyo Yezu yacuriwe imigambi mibisha yo kumwivugana, ariko we ntiyihorera, ntacika intege! Yezu ntiyivumbura, ntadohoka mu kugira neza ngo ni uko abagira nabi bariho bagwira! Yezu akomeje ubutumwa bwamuzanye ku isi! Akomeje gukiza abamukurikira bose (Mt12,15). Niba waba warakorewe amabi n’uwiyita Umuyoboke wa Kristu muri Kilkiziya Gatolika, wicika intege mu kwemera kwawe. Ntiwahamagawe n’uwo wakugiriye nabi. Si na we usenga! Si na we uguha ubutagatifu n’ubugingo bw’iteka. Cyo komeza kwera Kristu muri Kiliziya ye! Nuta ukwemera, byose ukabirambika, ugahakana, ugahindura idini, uzaba ubaye ikigwari kumurusha! N’ahandi uzajya uzasangayo abishushanya! Uwakugiriye nabi yazanye umwijima w’icyaha, none nawe ni wo uhisemo-umwijima w’ubuhakanyi n’uwo kwigaragaza nk’usenga umuntu-iyo myijima ibiri ibyara ubwikube bw’umwijima, igicuku, ubuyobe! Abagira nabi tubagaruze ineza, urukundo n’impuhwe. Nyagasani ngira umugabuzi w’amahoro yawe.

Bikira Mariya adufashe, we watsinze inabi akayitsindisha ituze, ukwemera n’ineza

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho