Ngomba gukora iki kugira ngo ndonke ubugingo

Ku cyumweru cya 15 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 14 Nyakanga 2013

Inyigisho yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Ivug 30, 10-14; 2º. Kol 1, 15-20; 3º. Lk 10, 25-37

Iki ni ikibazo umwe mu Bayahudi b’Abigishamategeko yabajije YEZU asa n’aho amwinja. Kiduhaye kuzirikana ko gushaka kumenya icyatugirira akamaro ari yo nzira y’Ukuri. Ushaka kumenya abigeraho bikamugirira akamaro.Uwigira kumenya ashobora kwakira Ukuri akakugeza ku bandi. Uwigira kutamenya na we abaho kandi nta cyo ageraho.

1.Gushaka kumenya

Muri kamere muntu handitsemo umutima ushaka kumenya ubwenge. Umuntu ni umushakashatsi. Arabaza akibaza. Arasubizwa akisuzuma. Mu byo abaza byose, mu byo ashaka kumenya, ikimufasha kubaho neza no kugira amahoro, ni cyo ashyira imbere.

Kuva yaremwa, muntu yamenyeshejwe ko kumenya Imana yamuremye no kuyikunda ari byo bimufitiye akamaro. Kuyimenya no kubana na yo, ni ko kubaho neza ubuziraherezo. Kuyisuzugura no kwiberaho uko tubyumva ni ko kwicira urwo gupfa. Amategeko y’Imana abumbiye mu ijambo rimwe URUKUNDO, nta we utumva ishingiro ryayo usibye uwiraza i Nyanza! Urukundo rw’Imana n’abantu, ni rwo rugaragaza ubwenge nyabwo. Isomo rya mbere ryadusobanuriye ko iyo soko y’Ubugingo atari ikintu gihishe cyangwa kiri kure hakurya y’inyanja cyangwa hejuru mu kirere, aho umuntu wese adashobora gukoza imitwe y’intoki.

Ijambo ridukiza rituri hafi mu mutima wacu. Imana yarishyizemo, ntiyaturemye tutuzuye yadushyizemo ubwenge bwo kuyigeraho. Twese dufite ubushobozi bwo kuyumvira. Twari twarigijweyo kubera kumvira Sekibi. Aho YEZU KRISTU yaziye mu isi yaradukebuye tugaruka mu nzira nziza. Kwemera Ijambo rye ni ko guhumurizwa mu mutima no kugera ku bumenyi nyakuri. Ushakashaka wese inzira y’Umukiro, agera byanze bikunze ku Kuri gutangzwa na YEZU KRISTU. Twifuza kumenya icyo twakora kugira ngo twinjire mu Bugingo bw’iteka. Iyo twumvise ijwi rye tukemera, nta kabuza aduhingutsa mu ihirwe rihoraho. Icyo gihe ubwenge bwacu buba bwageze ku nshingano Imana yabuhaye yo kutugeza ku Kuri. Iyo atwigishije tukannyega ibyo atubwira, ubwenge bwacu buba bwatokowe kuko butuyobora mu icuraburindi kure y’Urumuri nyarumuri. Icyo gihe twihatira kumenya ariko ibyo tugeraho nta cyo bitwungura. Dukeneye kumenya by’ukuri.

2. Kumenya by’ukuri

Kumenya by’ukuri ni ukuyoborwa n’Ijambo ry’agakiza twumvise. Abigishamategeko bari bazi ugushaka kw’Imana kuko bari barize ibitabo byose by’Amategeko n’Abahanuzi. Bari impuguke ariko gushyira mu bikorwa ugushaka kw’Imana gusomwamo, byari byarabihishe. Ikimenyetso simusiga cy’uko bashakaga kumenya ariko bagasa n’aho bigira kutamenya, ni uko igihe YEZU KRISTU aje asobanura neza iby’Imana, bahakanye kumwemera. Bari bafite ubumenyi bw’igicagate budashobora kubageza mu Bugingo bw’iteka.

Kumenya by’ukuri, ni ukwemera YEZU KRISTU kuko muri We ni ho Imana yiyunze n’abantu bose maze ntibaba bakishwe n’ubuyobe bwabo, bacunguzwa amaraso ya KRISTU bomorwa n’ibikomere bye bayoborwa n’Ijambo yabatangarije. Kumenya Imana by’ukuri rero, ni ukwemera YEZU KRISTU no gukurikiza ibyo yaje kutwibutsa: gukunda Imana n’umutima wacu wose n’ubwenge bwacu bwose n’imbaraga zacu zose no gukunda abavandimwe bacu bose nk’uko twikunda. Mu yandi magambo, ni uguharanira ko umutima wacu, ubwenge bwacu, imbaraga zacu mu mubiri wacu wose, byose bituyobora ku Mana kandi bigakorerwamo igihesha Imana ikuzo.

Ubumenyi butugeza ku Mana, bwitwa Ukwemera gushyitse. Bwera imbuto nyinshi iyo butugejeje no ku bavandimwe bacu. Icyo umuntu wo mu isezerano rya kera atari azi, ni uko Imana yatugize abavandimwe muri YEZU KRISTU. Ni yo mpamvu Umwigishamategeko atari yakamenya mugenzi we uwo ari we. Ni byo koko, hanze ya YEZU KRISTU, kumenya abavandimwe bacu biratugora. Iyo tutari muri We, turangwa n’ubwikunde, amatiku no gushaka indonke. Icyo YEZU KRISTU atwungura kandi gifite agaciro, ni ugukunda abantu bose nk’uko yabakunze. Kubakunda ariko ntibivuga kwemera amafuti yabo ku buryo bashobora no kutuyobya. Kubakunda ni ukubasabira no kubafasha ku rugero byadushobokera tutitaye ku karere bavukamo, ku bwoko cyangwa ku bindi byose byadutandukanya. Kubakunda, ni ukwirinda kubayobya tubagusha mu cyaha.

3. Dusabirane

Mu iyobokamana twatojwe kuva tubatijwe, twakurikije amabwiriza y’idini. Twasomye byinshi bijyanye na Bibiliya, twize amateka ya Kilizya n’izindi nyigisho zitwa “Tewolojiya”. Abayobozi bacu, abepiskopi n’abapadiri n’ abihayimana tuvuga ko baminuje. Bamwe basomye ibitabo byinshi abandi barabyandika. Ese ibyo birahagije? Dukeneye ko mbere na mbere badufasha kurushaho kumenya uburyo twakunga ubumwe na YEZU KRISTU. Nibadufasha kurushaho kwitagatifuza, nibayobora roho zacu mu Bugingo bw’iteka, nibita ku mirimo batorewe yo gukenura ubushyo baragijwe, ni bwo bazatugeza ku bumenyi nyakuri. Tubasabire kandi tubafashe kugira ngo bagaragaze ko batigiye kutamenya, biheshe Imana ikuzo.

Abalayiki na bo bagize ihirwe ryo kumenya YEZU KRISTU bakabatizwa, tubasabire guhora bivugurura bayoborwe na Roho Mutagatifu mu mirimo bashinzwe yo kuyobora isi. Nibihatira iterambere ritarwanya Imana, nibatora amategeko atabangamiye Itegeko ry’Imana, nibarwanya akarengane n’ivangura, nibaharanira icyagirira akamaro abaturage nta kubeshya, bazaba bagaragaje ko batigiye kutamenya, baheshe Imana ikuzo n’icyubahiro. Tubasabire kubaka kuri YEZU KRISTU batsinde ikintu cyose cyabatera ubwoba bakareka guharanira ukuri, ubutabera n’amahoro.

YEZU KRISTU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze Abatagatifu badusabire.

ABATAGATIFU KILIZIYA IHIMBAZA KU YA 14 NYAKANGA

Kamili, Fransisko Solano, Tuskana n’UmuhireMariyano wa Ewuse.

Mutagatifu Kamili wa Leris (1550-1614)

Ubuzima bw’uyu muvandimwe butugaragariza ko byose bishoboka ku bubasha bw’Imana. Kamili yabyirutse ari umusore w’amarere ukunda iby’isi, imirwano n’imvururu akabyitabira. Igihe kimwe yarwaye akaguru ahinduka akarema. Ariko kugira ngo aticwa n’inzara yemeye akazi gasuzuguritse mu gihe bubakaga ikigo cy’Abafransiskani i Manfredonia mu majyepfo y’Ubutaliyani.

Umunsi umwe mu w’ 1575, Kamili yumvise inyigisho y’umupadiri imukora ku musokoro yiyemeza kwicuza ibyaha bye byose ndetse yumva ko agomba gutanga ubuzima bwe bwose agiriye YEZU KRISTU wemeye kubambwa ngo adukize. Kamili yasabye gutangira Novisiya muri abo Bafransiskani. Cyakora kubera ko yari yararemaye akaguru, ntibamwemereye gutangira Novisiya ahubwo bamusabiye akazi ko kuvura abarwayi mu Bitaro Bikuru byitiriwe Yakobo i Roma.

Kamili yitegereje ukuntu abaganga bakoraga nk’abacancuro bimirije imbere igihembo gusa ariko bafata nabi abarwayi, yiyemeje kwita kuri buri murwayi abikoranye urukundo n’akanyamuneza nk’uko umubyeyi yita ku mwana we. We yafashaga buri wese cyane cyane abarembye, mbese nk’uko yaba ari KRISTU ubwe yitagaho. Mu mwaka w’1585, n’ibakwe rya gisirikare yahoranye, Kamili yatangiye igikorwa gikomeye: yakodesheje inzu we n’abavandimwe batanu biyemeje kujya bajya kwita ku barwayi batagira kirengera mu gace gakennye cyane ka Trastevere. Ni uko yatangije umuryango witwa “Abagaragu b’abarwayi” (Les Serviteurs des malades).

Muri iyo mirimo yakoraga, Kamili yaje kwiyumvisha ko mu by’ukuri inkunga y’ibanze abarwayi bakeneye ari ukubafasha kuri roho. Kuva ubwo yiyemeza kwiga Tewolojiya. Yaje gufashwa n’abatagatifu Roberi Belarmini na Filipo Neri maze yemererwa guhabwa ubupadiri afite imyaka 34 y’amavuko.

Papa Gerigori wa 14 yemeye Umuryango washinzwe na Kamili, awemerera amasezerano asanzwe y’abihayimana ari yo kumvira, ubukene n’ubusugi. Yemeye n’irindi sezerano ryabo ryihariye twakwita irya kane: Gufasha abarwayi. Buri wese muri bo, yiyemezaga no kwegera abarwayi bafite indwara zanduza. Kubigeraho byari ubutwari budasanzwe. Muri ibyo bihe, Ubutariyani bwari isibaniro ry’indwara z’icyorezo nk’ubushita. Abavandimwe bo muri uwo muryango bihatiye kuzuza isezerano rya kane maze abagera kuri 223 bose bahasiga ubuzima. Abo ni benshi cyane, 223 babarurwa gusa mu gihe cy’ubuzima bwa Kamili. Mutagatifu Kamili yihatiye kurwanya ibyorezo aharanira isuku mu mavuriro yabo no kurinda ikwira ry’ubwandu afatanyije n’abaganga b’impuguke.

Ahagana mu mpera z’ubuzima bwe, Kamili yashinze ishyirahamwe (Fraternité) ry’abalayiki bafasha umuryango aryita “Mariya mirukiroy’abarwayi”. Yanagaragaje ubuyoboke bukomeye yari afitiye Umubyeyi Bikira Mariya. Ni na we wateje imbere ukwisunga Bikira Mariya mu kwezi kwa Gicurasi.

Kamili yavugaga ko indwara zifite uruhare mu gukomeza ubukristu no gukiza roho z’abavandimwe. Ni yo mpamvu yagiraga ati: “Turamutse tutifitemo abakene cyangwa abarwayi, twagomba kujya iyo riterwa inkingi kubashakayo, turabikeneye cyane”.

Mutagatifu Kamili yatashye mu ijuru ku wa 14 Nyakanga 1614 i Roma. Papa Benedigito wa 14 yamushyize mu rwego rw’abatagatifu mu w’1746 maze aravuga ati: “Ubuzima bwe, ni ishuri rishya ry’urukundo”. Papa Pio wa 11 yatangaje ko Mutagatifu Kamili ari “Umurinzi w’abita ku barwayi”.

Mutagatifu Kamili asabire ku buryo bw’umwihariko abavandimwe bari mu bihe by’uburwayi bukomeye. Abarwaye indwara zidakira, bose babone ihumurizwa bategereje. Nasabire kandi abakozi bo mu mavuriro bashobore kwita ku mpabe zibasanga. Kamili nadusabire kugira ngo amavuriro yacu akorerwemo ibihesha Imana ikuzo, ibibangamiye ubuzima bitsindwe ku bw’Impuhwe za YEZU KRISTU.

Publié le