KU WA KABIRI W’ICYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA,
15 GICURASI 2012
AMASOMO: 1º. Intu 16, 22-34
2º. Yh 16, 5-11
NGOMBA GUKORA IKI KUGIRA NGO NKIRE?
Iki ni ikibazo cy’ingenzi kiranga umuntu ukangutse ava mu bapfuye. Urupfu rwari rwaramuzindaje. Yibwiraga ko yashyikiriye. Nta cyo yari yarasobanukiwe. Ntiyari azi ko ari mu mazi abira. Ageze aho abona ibintu by’agatangaza bituma yibaza icyo agomba gukora. Afite amahirwe yo kugira abo abaza yizeye ko bamufasha koko: “Bategetsi banjye, ngomba gukora iki kugira ngo nkire?”. Abisinziriye mu mwijima w’urupfu, aho bari hose, bashobora kugeza igihe bagakanguka bagasiganuza icyerekezo cy’ubuzima bakwiye gufata. Ahantu hose turi, uko ibintu byaba bimeze kose, ntidukwiye gutinya kuhaba nk’abahamya b’Ukuri kwa YEZU KRISTU. Pawulo na Silasi baduhaye urugero igihe bateye umurinzi w’uburoko kwibaza ku mukiro we. Iryo ni rimwe mu masomo dukwiye gusigarana uyu munsi.
Ese koko abantu badukikije bashobora kumenya Inkuru Nziza y’Umukiro? Babuzwa n’iki se turamutse tugaragaje ubutwari nka Pawulo na Silasi! Twe dufite ubwoba, dushaka kwiberaho nta nkeke. Ntidushaka kwiteranya. Nta cyo dushaka guhindura. Ni yo mpamvu twiberaho nk’abandi bose nta ngorane twikururiye. Gusoma inkuru z’ubutumwa abatubanjirije mu kwemera bakoze, ntibikwiye kumera nko gusoma ikinyamakuru. Kubizirikana biradukangura tukaba twagira tuti: “Dukore iki, tubeho dute kugira ngo abantu bakizwe n’Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU?”. Pawulo na Barinaba bo barakubiswe baremwa inguma barohwa mu buroko. Twebwe rero icyo dutinya ngo ni ukuvugwa nabi, kunengwa ku nyigisho dushobora gutanga…Ibyo bituma tubaho tutariho cyangwa tutari abo twagombye kubabo. Habura iki?
Ivanjili ya none ishobora kutubwira icyo tubuze kugira ngo tube ku isi turi maso: “…namara kuza (Roho Mutagatifu), azereka ab’isi aho icyaha cyabo kiri, n’aho ubutungane buri, n’urubanza uko ruteye” (Yh 16, 8). Icyo tubura ni imbaraga za Roho Mutagatifu. Nk’uko YEZU abisezeranya abigishwa be, Roho Mutagatifu yaboherereje amaze gusubira mu ijuru, ni we wabacamuye abacaniramo ikibatsi cy’umuriro mutagatifu wabateye kwamamaza YEZU KRISTU hose nta gutinya ab’isi. Iyo batakira Roho Mutagatifu ntibaba barashoboye guhangana n’ibitotezo byose bahuye na byo. Babashije kwamamaza Ukuri. Kwamamaza Ukuri, ni ukwereka abantu aho ubutungane buri. Ni ukubaburira ngo bitandukanye na secyaha. Ni no kubasobanurira ko bishoboka kwitandukanya n’ibyaha byabo. Kurebana ubujiji ibibera ku isi, ni ko guhurikwa na sekibi maze umuntu akazindara akabura agatege ko kwirwanyamo icyaha no kukirwanya mu bandi.
Hasigaye iminsi Mike tugahimbaza ukuza kwa Roho Mutagatifu (Pentekositi). Kuva icyo gihe ntiyigeze ahwema kuyobora Kiliziya. Ni we ukorera mu bayoboke bose ba KRISTU. Tuzi neza uburyo Kiliziya itegurira abantu guhabwa Roho Mutagatifu. Tuzi akamaro k’isakaramentu ry’ugukomezwa. Hari ingorane nyinshi ariko zituma tutamwakira uko bikwiye bigatuma dukomeza kuba mu isi nk’abantu babisi batigeze babuganizwamo izo mbaraga za YEZU WAZUTSE. Imwe mu mpamvu y’uwo musinziro, ni ubwoba bw’abantu. Indi ni iharaka ryo kwibanda ku by’isi gusa. Nta wakwibagirwa n’amayeri shitani ihora ivugurura mu kureshya abantu no kubamurukana. Duhora dusabira abayobozi ku nzego zose za Kiliziya. Tubasabira kugira ubutwari bwo kuyobora abo bashinzwe kuri YEZU KRISTU. Twibutse ariko ko umuntu wese ashobora kwakira Roho Mutagatifu kandi agakorera Imana uko bikwiye afasha YEZU gukiza benshi bashoboka. Nizeye ko umuntu wese uzasoma iyi nyigisho, uko yaba ameze kose, uwo yaba ari we wese, azumva ko nta kindi akwiye gushakisha usibye gukora uko ashoboye kugira ngo Roho Mutagatifu amumanukireho yiyumvemo Umukiro kandi afashe n’abandi gukira. Ese ni iki dukwiye gukora kugira ngo nyine dukire?
Isomo rya mbere ryaduhaye kumenya igikwiye gukorwa kugira ngo twakire Roho Mutagatifu udukiza: “Wemere Nyagasani YEZU, uzakira, wowe n’urugo rwawe” (Intu 16, 31). Iyo intumwa zivuga kwemera, ntizishaka kuvuga imyemerere yo mu bwenge gusa. Uko kwemera zivuga ni ko YEZU ubwe yavugaga: guhindura ubuzima ukabuhuza n’ugushaka kw’Imana Data Ushoborabyose. Dufite abahanga benshi. Ntitwahamya ko dufite benshi batubera abahamya b’ukuri kwa YEZU KRISTU. Hari benshi mu bashakanye bize, basobanukiwe bafite ubushobozi buhagije ariko badashobora guha ukwemera abana babo. Icyo ni ikimenyetso cy’uko habuze mu rugo rwabo Roho Mutagatifu. Ntibashobora gusobanukirwa n’Umukiro w’ijuru. Mu isi hari abarimu benshi b’abahanga mu by’ubwenge busanzwe no mu bya tewolojiya. Ubasanga hirya no hino muri Kiliziya, mu maseminari, bitwa ko bategurira urubyiruko rw’abaseminari kuzajya kwamamaza YEZU KRISTU mu bantu bose. Ntitwahamya ko benshi muri bo bashishikajwe no kwakira Roho Mutagatifu ngo bigishe ibyo bumva neza. Akenshi ibyo bigisha babyumva ku buryo bw’ubwenge bwa muntu gusa. Kubyumva mu nzira y’Umukiro YEZU ATUBWIRA, ni ingorabahizi. Dukeneye guhora twivugurura kugira ngo tumenye igikwiye cyatugeza ku Mukiro wacu n’uwa bagenzi bacu. Tubisabirane.
BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE
YEZU KRISTU ASINGIZWE MU MITIMA YACU.
Padiri Cyprien BIZIMANA